Digiqole ad

Senderi aravuga ko nta muhanzi umuteye ubwoba icyo areba ari abakunzi ba muzika

Ku nshuro ya kabiri Senderi International Hit yitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, aratangaza ko mu bahanzi bose uko ari 9 bahanganye, nta n’umwe yumva yakwikoma cyangwa se ngo abe amuteye ubwoba, icyo areba ubu ni abakunzi ba muzika nyarwanda uko bamwakira.

Senderi mu bafana aririmba
Senderi mu bafana aririmba

Ibi abitangaje nyuma y’aho ari mu bahanzi bakomeje kugenda berekana ko bafite abakunzi nyuma y’ibitaramo bigera kuri 4 bimaze gutambuka by’irushanwa rya PGGSS IV.

Mu kiganiro na UM– USEKE, Senderi yatangaje ko umwanya munini ubu arimo kuwuha abakunzi be, kugirango bakomeze bamushyigikire aho gutekereza ku bahanzi bahanganye.

Yagize ati “Abakunzi banjye ndetse n’abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange nibo ubu ntumbereye kugirango bakomeze bampe amahirwe yo kuzegukana iri rushanwa bantora. Naho mu bahanzi bo nta n’umwe unteye ubwoba”.

Uburyo bwo gutora abahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya kane ribaye, ujya ahandikirwa ubutumwa ‘SMS’ ukandikamo umubare umuhanzi afite ukohereza kuri 4343.

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Senderi koko ni muzehe pe !!!! reba iyi nda ye yarakobanye. Cyakora ndamwemera agira morale idasanzwe. courage muntu wanjye.

    • ibi nibyo bita gushishikara. umugabo yarwanye n’undi umwitero uragwa asigara buriburi ariko akomeza urugamba nyuma bati koko iyo wihangana ukabanza ukambara ati ashwi da! Kurwana ni ugushishikara.

    • umugabo yarwanye n’undi umwitero uragwa asigara buriburi ariko akomeza urugamba nyuma bati koko iyo wihangana ukabanza ukambara ati ashwi da! Kurwana ni ugushishikara.

  • Iri rushanwa bariguhe pe!umugabo wo kwambara ubusa imbere y’abana n’abagore ntakwiye gutahira aho.mpise ngutora nitwa Sendegeya.

  • ariko se kombona uyu musaza afite inda n’amabere nk’ayabagore ??????

  • senderi kabisa byanze bikunze uraza mu bambere.courage muntu waco.

Comments are closed.

en_USEnglish