Senderi anenga abahanzi bagaragara mu ijoro gusa
Ibyo bamwe mu bahanzi bita ko ari ugushaka kwicisha abafana babo urukumbuzi bigatuma badakunda kugaragara ku manywa, Senderi ngo asanga aribyo bituma ntaho bagera mu iterambere ryabo.
Muri abo bahanzi yashyize mu majwi harimo Uncle Austin, Mico, Social Mula, Danny Vumbi na Kid Gaju. Muri aba bahanzi bose yatangaje, bakaba bahuriye ku njyana ya Afrobeat avuga ko ariwe ubayoboye.
Mu kiganiro na Umuseke, Senderi yavuze ko impamvu yahisemo ayo mazina y’abahanzi bakora injyana imwe ari ugushaka kubahwitura ngo bamufashe guteza iyo njyana imbere.
Yagize ati “Ubwo nk’umuhanzi utegereje gukora ibikorwa bitandukanye bya muzika cyangwa se ushaka kuzajya mu irushanwa runaka muri amwe akomeye mu Rwanda, ni gute ugaragara mu ijoro gusa?
Ndabizi benshi bafite uko bamfata. Ariko birakwiye ko dukora amasaha yose kugirango turebe ko hari aho twageza uyu muziki nyarwanda aho gukora mu ijoro gusa”.
Uyu muhanzi amaze kugira amazina arimo Nzaramba, Eric, Senderi, Mafiyeri, Iranzi, Ask tomorrow, Harvad, Inkeragutabara, International Hit, Tuff Hit, Intare y’Umujyi, 3D, Mayweather, Chris Brown, Meddy, n’andi menshi.
Ku ruhande rwa Uncle Austin, yirinze kugira icyo atangariza Umuseke kuri uko gukora ibkorwa bye mu ijoro nkuko Senderi abivuga. Ahubwo aravuga ati “Reka nisekere gusa”.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW