Digiqole ad

Senateri Tito arasaba abahanzi no guhanga ku mateka n’umuco

 Senateri Tito arasaba abahanzi no guhanga ku mateka n’umuco

Senateri TiTo Rutaremara asanga abahanzi b’u Rwanda bakwiye kugira umwihariko n’umwimerere wabo

Senateri Tito Rutaremara wabaye depite mu nteko ishingamategeko y’inzibacyuho mu 1995-2000, akaza kuyobora komisiyo yo gushyiraho itegeko nshinga mu 2000-2003 akaba Umuvunyi mukuru 2003-2011, yasabye abahanzi kwibuka no kujya bakora ibihangano bivuga ku mateka ndetse n’umuco.

Senateri TiTo Rutaremara asanga abahanzi b'u Rwanda bakwiye kugira umwihariko n'umwimerere wabo
Senateri TiTo Rutaremara asanga abahanzi b’u Rwanda bakwiye kugira umwihariko n’umwimerere wabo

Kuba abahanzi nyarwanda bakora indirimbo zigakundwa, ni uko ngo hari icyo abanyarwanda bababonamo.

Senateri Tito Rutaremara asanga kuba abahanzi batanga ubutumwa bukumvikana bakwiye no kwibuka kujya batanga ubutumwa bw’amateka, umuco bakanibuka kuvuga ku ndangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.

Hon Rutaremara yatangarije KT Radio ko umusaruro w’abahanzi nyarwanda ugaragara, gusa bakibura kugaragaza ko bafite umwimerere n’umwihariko wabo.

Yagize ati “Ni byiza ibyo abahanzi bakora. Kuko si byiza ko abaturage bahora batekereza ku mirimo gusa cyangwa ngo bihugireho kuko n’uburyo bw’imyidagaduro buba bukenewe.

Ubwo bubasha abahanzi bafite, bagakwiye kuyakoresha mu bihangano bivuga ku mateka ndetse n’umuco ariko batica indangagaciro na kirazira z’abanyarwanda”.

Abajijwe niba ibyo abahanzi bakora bigaragarira buri wese ko hari icyo bafashwa mu buryo bwo kuba barushaho gufasha Leta mu bikorwa bitandukanye, yavuze ko n’ubundi bayifasha.

Yakomeje agira ati “Abahanzi n’ubundi njya mbona bagaragara mu bikorwa byo kurwanya amacakubiri n’izindi zivuga kuri Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibijyanye n’imibereho, umuntu ashobora kubafasha kubereka aho bakura amafaranga bitari ukubashyira mu kigo ngo ubatungiremo”.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Uyu mukambwe Tito nagirevuba ajye muzabukuru.

Comments are closed.

en_USEnglish