Digiqole ad

Sellas Teteh mu mazi abira!

Kuki Saidi Abedi yongewe mo?
Nyuma y’aho urutonde rw’ikipe y’igihugu Amavubi rusohokeye ku bakinnyi bagomba kwitegurira umukino uzabahuza n’ikipe y’igihugu cy’uburundi, ku munsi w’ejo mu kiganiro cyari kigenewe abanyamukuru cyabereye ku cyicaro cya FERWAFA , abanyamakuru babajije impamvu Saidi Abedi MAKASI utagira ikipe abarizwamo kugeza ubu, yongewe mu ikipe y’igihugu mu gihe abakinnyi nka KAREKEZI Olivier, NDIKUMANA Hamad n’abandi bafite aho babarizwa batahamagawe.

Photo Internet: Saidi Abedi akinira amavubi 2004

Brig.gen. Jean Bosco KAZURA president wa FERWAFA yatangaje ko atazi iby’ihamagarwa ry’uyu mukinnyi akaba yagize ati:”Selas Teteh kuba ri mu Rwanda si uko arukunze ,ahubwo ni uko ari mu kazi ko gutoza ikipe y’igihugu ndetse kandi no kuyishakira intsinzi! nikamunanira azigendera. Kugirango atsinde ni ukuzana abakinnyi babishoboye.Niba hari umuntu wamuhamagaye ngo ashyiremo Said Abedi azabisobanura”.

Byinshi mu bitangazamakuru hano mu Rwanda byavuze ko Sellas Teteh avangirwa mu mirimo ye cyane ko ubwo abanyamakuru bagiye bamuhamagara kuri telefoni ye igendanwa kugira ngo bamubaze iby’ihamagarwa ry’uyu mukinnyi ndetse n’uwamwongeyemo we yahitagamo kutagira cyo avuga kuri iki kibazo.

Dore urutonde rw’abakinnyi rwari rwashyizwe ahagaragara ku itariki ya 8 werurwe na FERWAFA mu rwego rwo kwitegurira uyu mukino:

Abazamu: Jean Luc Ndayishimiye,Jean Claude Ndoli(bombi bakina muri APRFC),Patrick Rutayisire(AS Kigali)

Abakinnyi b’inyuma:Clément Mutunzi(Police Fc),Abouba Sibomana(rayon sports Fc),Donatien Tuyizere(APR Fc),Eric Gasana(APR FC),Patrick Mafisango(AZAM Fc yo muri Tanzaniya)

Abakinnyi bo hagati:Adolphe Hakundukize(Musanze fc),Jean Claude Iranzi(APRFC),Haruna Niyonzima(APRFC),Jean Baptiste Mugiraneza(APRFC),Hussein Sibomana(Kiyovu).

Abakinnyi b’imbere:Peter Kagabo(rayon sports),Kipson Atuheire(APR FC),Jacques Tuyisenge(Kiyovu),Abass Rassou(APRFC),Emmanuel Sebanani(APR FC),Eric Serugaba(Kiyovu),Roger Tchouassi(Police fc),Elias Uzamukunda(AS Cannes yo mu bufaransa) na Saidi Abedi Makasi wongewemo vuba aha.

“Intamba mu rugamba” z’u Burundi tariki ya 26/werurwe nibwo zizakina n’Amavubi i Kigali rwego rwo guhatanira tike yo kujya mu gikombe cy’Afrika CAN 2012 kizabera muri Gabon na Guineya Equatoriale.

Tuyishime Fabrice

Umuseke.com

 

en_USEnglish