{Selfie} ya Koffi yakozwe na Producer Mastola wo mu Rwanda
Producer Kikene Jacques wamamaye nka Mastola mu Rwanda, niwe wakoze indirimbo y’umuhanzi w’icyamamare Koffi Olomide yise ‘Selfie’ imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 11,260,119 kuri Youtube.
Mastola yahuriye na Koffi i Kinshasa nyuma yo kumara igihe yihugura ku bijyanye n’umuziki i Dubai. Kubera gukorera abahanzi batandukanye bahuraga na Koffi kenshi, bituma nawe aza kumureba.
Si we wayikoze wenyine ngo ayirangize. Yafashe amajwi {Record} noneho Koffi Olomide ayijyana mu Bufaransa ari naho yatunganyirijwe {Mastering}.
Ku bijyanye n’uburyo abonamo umuziki w’u Rwanda, avuga ko umuziki atari mubi wo kutamenyekana muri Afurika ndetse no ku isi. Ahubwo ikibazo kiri ku mikoro make y’abahanzi bakishakisha.
Ibi asanga byakagizwemo uruhare n’amasosiyete n’ibigo byikorera ku giti cyabyo byagakwiye gushora imari mu muziki w’u Rwanda. Ko nta muhanzi ku isi wamenyekanye ku bw’imbaraga ze gusa.
Mastola yakoreye abahanzi b’abanyarwanda barimo Miss Jojo, Miss Chanel, Dream Boys, Just Family, Kitoko, Kamikazi Liza, Mani Martin, Patrick Nyamitari, Kamichi, Knowless, Rafiki n’abandi.
Ni nawe wakoze indirimbo URUKUNDO RW’IMANA ya ALLSTARS yari ihuriwemo na Emmy, Nyamitari, Knowless, Kitoko, Miss Chanel, Alpha, Mani Martin na Daniel Ngarukiye usigaye wibera mu Bufaransa.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
3 Comments
iki kiranyagisha
uyu muhungu ubundi yitwa Frank niryo zina ise wamubyaye yamuhaye akaba ari we witwaga Mastola yari ingenieur electronicien wumuhanga kuko boite de nuit zose zari zikomeye mu mujyi wa goma/rdc niwe wazitunganyirizaga ibyangombwa byose bijyanye namatara nokuvanga amajwi muri make ni umurage wa se afite .ibi ntabizi kuko twarabanye hariya i goma/rdc
so that means tht he’s not rwandan atuye i Rda gusantabwo ariwaho made in RDC
Comments are closed.