Se wa Bobbi Wine yitabye Imana
Amakuru dukesha redpepper aravuga ko umubyeyi w’umuririmbyi w’icyamamare muri Uganda, Bobbi Wine witwa J W Ssentamu yitabye Imana mu bitaro bya Mulago.
Jackson Wellington Ssentamu uzwi ku izina rya Omubanda Wa Kabaka yaguye mu bitaro bya Mulago muri Kampala.
Asize abana bagera kuri 40 muribo 36 bafite za diplome zo ku rwego rwa Kaminuza, bamwe muri bo ni abaganga, abanyamategeko, abashumba b’amatorero, ba rwiyemezamirimo bakomeye, ndetse n’abahanzi bazwi nka Bobbi Wine.
Umwana we w’imfura afite imyaka 50 y’amavuko naho umuto muri bose afite imyaka ibiri.
The Daily Monitor yanditse ko uyu musaza yazize indwara ya Diabetes yaramaze iminsi afite.
UM– USEKE.RW