Digiqole ad

Savio, Bakame, Iranzi na Sugira mu bakinnyi Ibengé yashimye mu Rwanda

 Savio, Bakame, Iranzi na Sugira mu bakinnyi Ibengé yashimye mu Rwanda

Savio Nshuti na Sugira Ernest ni bamwe mu bo umutoza Ibengé yashimye.

Muri ‘weekend’ ishize, Florent Ibengé utoza Vita Club n’ikipe y’igihugu ya DR Congo, yari mu Rwanda, aho yarebye umukino wa Rayon Sports na Rwamagana FC, ndetse ashima imikinire y’abakinnyi bane b’Abanyarwanda.

Savio Nshuti na Sugira Ernest ni bamwe mu bo umutoza Ibengé yashimye.
Savio Nshuti na Sugira Ernest ni bamwe mu bo umutoza Ibengé yashimye.

Jean Florent Ikwange Ibengé watozaga DR Congo yegukanye CHAN 2016 yabereye mu Rwanda, yashimye ubuhanga bw’abakinnyi b’Abanyarwanda, bituma agaruka kubakurikirana.

Kuwa gatandatu, uyu mutoza w’imyaka 57, yarebye umukino Rayon Sports yatsinze mo Rwamagana 4-1. Nyuma y’uyu mukino, Ibengé yatangarije abanyamakuru ko yaje mu Rwanda gushaka abakinnyi, kandi ko ahari abo yamaze gushima.

Yagize ati “Ubu AS Vita Club tugeze muri ¼ muri Champions League, rero tugomba kongera imbaraga mu ikipe yacu. Abakinnyi beza bari ahantu hose ni ngombwa rero kugera ku kibuga tukirebera niba hari abashobora kugira icyo batuzanira.”

Ibengé yavuze ko impamvu yahisemo kuza gushakira abakinnyi mu Rwanda, ngo ari uko mu mukino Ikipe y’igihugu cya Congo iherutse gukina n’u Rwanda muri Mutarama 2016, yabonye rufite impano mu mupira w’amaguru.

Ati “Ikipe y’u Rwanda irakomeye, ntabwo yageze muri kimwe cya kane gutyo gusa.”

Ibengé abajijwe ku makuru avuga ko ashobora kuba yaje gusinyisha Sugira Ernest, yasubije ati “Si Sugira gusa dushaka. Nibyo Sugira ni umukinnyi mwiza cyane, narabivuze nkiri hano.”

Arongera ati “Ariko siwe gusa. Ni kimwe na Iranzi, na Savio ureba hariya, n’umuzamu Eric Ndayishimiye (Bakame) ni kimwe na bariya ba myugariro bo hagati (Munezero Fiston na Manzi Thierry). Bose ni abakinnyi beza bigendanye n’imyanya bakinaho. Dukeneye abakinnyi ku myanya itatu, kuki bataba ari Abanyarwanda?”

Aba basore bakiniye Amavubi muri CHAN 2016 basohotse mu Rwanda, baba bakurikiye Tuyisenge Jacques wagiye muri Gor Mahia yo muri Kenya aguzwe Miliyoni zisaga 35 z’amafaranga y’u Rwanda.

Florent Ibengé utoza Ikipe y'Igihugu ya DR Congo.
Florent Ibengé utoza Ikipe y’Igihugu ya DR Congo.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nari nzi ko u Rwanda ari rwo rujya kugura muri Congo. Burya ntidukwiye kwisuzugura.

Comments are closed.

en_USEnglish