Digiqole ad

Savio afite impano itangaje kandi azafasha Amavubi y’ahazaza- Antoine Hey

 Savio afite impano itangaje kandi azafasha Amavubi y’ahazaza- Antoine Hey

Antoine Hey yemeza ko Savio afite ubuhanga butangaje

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yashimye uko abakinnyi be bitwaye muri Tanzania. Gusa ngo Savio Nshuti Dominique we afite impano y’igitangaza. Ngo nadatezuka azafasha Amavubi imyaka myinshi kuko afite imyaka mike.

Antoine Hey yemeza ko Savio afite ubuhanga butangaje
Antoine Hey yemeza ko Savio afite ubuhanga butangaje

Kuwa gatandatu tariki 17 Nyakanga 2017 nibwo u Rwanda rwatangiye urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu CHAN2018 izabera muri Kenya.

Amavubi y’u Rwanda yanganyirije 1-1 i Mwanza muri Tanzania mu mukino ubanza. Umukino wo kwishyura uzabera kuri stade regional ya Kigali kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017.

Igitego cy’u Rwanda muri cyatsinzwe na Nshuti Dominique Savio wanitwaye neza muri uwo mukino muri rusange. Byatumye umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey yemeza ko uyu musore w’imyaka 20 gusa agaragaza ikizere cy’ahazaza h’Amavubi.

Uyu mudage avuga kuri Savio Nshuti yagize ati: “Ni umukinnyi nakurikiranye kuva nagera mu Rwanda. Ntekereza ko kuba Rayon sports yaratwaye igikombe cya shampiyona hari uruhare rukomeye yabigizemo.

Ni umukinnyi muto mu myaka ariko wahawe inshingano nyinshi. Natunguwe cyane n’ukuntu yigaragaza cyane mu mikino ikomeye. Ni ikintu cyiza ku bakinnyi kandi kitagirwa na bose. Afite impano itangaje kuko yanakina mu myanya myinshi mu kibuga. Namwifuriza kutazatezuka kuko nakomeza gutya azafasha cyane ahazaza h’ikipe y’igihugu.”

Savio Nshuti wavutse tariki ya 1 Mutarama 1997 ubu ari mu ikipe y’igihugu Amavubi ariko yitegura gutangira akazi gashya muri AS Kigali ikipe yamuguze avuye muri Rayon sports.

Savio Nshuti wazamukiye mu Isonga FC amaze gutsindira Amavubi ibitego bine mu mikino 16 yagaragayemo

Nadatezuka agakomeza kumvira amabwiriza y'abatoza ngo azatera imbere
Nadatezuka agakomeza kumvira amabwiriza y’abatoza ngo azatera imbere
Umusanzu Savio atanga mu ikipe y'igihugu ngo utangaza Antoine Hey
Umusanzu Savio atanga mu ikipe y’igihugu ngo utangaza Antoine Hey

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish