Digiqole ad

Sangira ijambo na H.E Paul Kagame

Nyakahwa Perezida wa Republika Paul yatangaje ku mugaragaro ko afite umurongo kuri Facebook na Twitter aho abantu babyifuza bazajya bamubaza ibibazo cyangwa batanga ibitekerezo akazajya abasubiza we ubwe buri wa gatutu, ku makuru dukesha urubuga igihe.com, Facebook na Twitter ni site za internet wiba social networks mu rurimi rw’icyongereza
ugenekereje mu kinyarwanda ni nk’ihuriro inshuti n’abavandimwe.

Perezida Kagame rero nawe afata Facebook na Twitter nk’uburyo butuma asabana n’abantu batandukanye kandi mu buryo butaziguye (direct) kuko ibiri kuri paje ze ariwe uba wabyanditse, kandi iyo ugize icyo umubaza niwe ubwe ukwisubiriza. N’ubwo agira akazi kenshi, aratangaza ko nta kabuza agerageza kuboneka agasubiza buri wa Gatatu. Nk’ubu kuri uyu munsi tariki 14/2/2011 handitseho ngo ” ohereza ikibazo kuri uyu wa mbere tariki 14 Gashyantare uzabone igisubizo cyihariye cya Perezida Kagame buri wa Gatatu! (Post a question here by Monday, 14th Feb to receive a PERSONAL answer from President Kagame every Wednesday!)”

Iyo usuye paje ye kuri Facebook (http://www.facebook.com/pages/PaulKagame/109613107281) cyangwa kuri Twitter (http://twitter.com/PaulKagame) uhasanga zimwe muri gahunda aba afite ahantu hatandukanye harimo ibiganiro aba ateganya kuzagirana n’itangazamakuru mpuzamahanga nk’amaradiyo n’ibinyamakuru. Uhasanga kandi ibitekerezo bye bitandukanye aba ashaka gusangiza abasura izo paje zombi, ndetse n’ibyo aba yarasubije bamwe muri bo. Niho yandika kandi ibice bya za disikuru ze aba yaravugiye mu bandi banyacyubahiro ariko akumva byaba byiza abisubiriyemo twe tutahageze. Haba kandi videos z’ibiganiro aba yaragiranye n’amateleviziyo akomeye nka AlJazeera, CNN, France 24 n’izindi.

Kuri Facebook ho uhasanga amafoto ye, akaba aba agenewe inshuti ze gusa kuko aba ataragaragaye mu bitangazamakuru.

Kugirango uzajye ubasha gukurikirana ibyo Perezida Kagame yandika kuri izo paje zombi, ni ukujya kuri iriya aderesi yo kuri Facebook, ugakanda ahanditse Like, naho kuri Twitter ni ukwinjiramo nk’uko usanzwe ubigenza, maze ukajya kuri iriya paje ye, ugakanda ahanditse subscribe (s’abonner) munsi y’ifoto ye, bityo ukazajya ukurikira ibyo yanditse, ukanagira icyo ubivugaho.

Perezida Kagame ngo akaba asanga izi mbuga zombi ari izo kuganira no gutangiraho ibitekerezo byubaka mu mutuzo. N’ubwo ushobora kumubaza icyo ushatse akakwisubiriza ubwe, avuga ko izi mbuga zitazasimbura inzego zishinzwe gukemura ibibazo by’abaturage. Ikindi ngo ni uko adateganya kureka inzira zisanzwe yasabaniragamo n’abanyarwanda nko kubasura mu mirenge yabo, kugira ibiganiro mu itangazamakuru n’ibindi. ushaka gusoma byinshi kuri iyi nkuru reba www.igihe.com.

5 Comments

  • perezida wacu atuzaniye iterambere! ubuyobozi burushije ho kwegera abaturage.

  • Fellow Rwandans our president has democratic system of leading his people.we should praise God for this.

  • Congraculations, our president you challenged UN Experts on accusations that your army is helping M23 now British government has decided to give part of funds to Rwanda government.You are a great leader.

  • Imana igufashe.

  • Nishimira uburyo mwibuka ko habaho n’abakene.

Comments are closed.

en_USEnglish