Digiqole ad

Samuel Mwangi wakoze impanuka muri Tour du Rwanda yaciwe akaguru

 Samuel Mwangi wakoze impanuka muri Tour du Rwanda yaciwe akaguru

Umunya-Kenya Samuel Mwangi ukinira Kenyan Riders Downunder, yakoze impanuka muri Etape ya nyuma ya Tour du Rwanda avunika igufwa, byamuviriyemo gucibwa akaguru.

Samuel Mwangi yari umugabo ukoresha imbaraga, aha yari mubatwaye igikundi
Samuel Mwangi yari umugabo ukoresha imbaraga, aha yari mubatwaye igikundi

Tariki 20 Ugushyingo 2016, nibwo hakinwe agace ka nyuma k’isiganwa rinzenguruka u Rwanda mu magare, Tour du Rwanda 2016. Etape ya nyuma, yazengurutse ibice bitandukanye bya Kigali, ku ntera ya Km 108.

Ubwo abasiganwa bazengurukaga, umunya-Kenya Samuel Mwangi ukinira ikipe yabigize umwuga y’i Nairobi, Kenyan Riders Downunder yakoreye impanuka ikomeye i Kibagabaga avunika igufwa ryo mu itako (fracture du fémur) bituma adasoza iri siganwa.

Nyuma ya Tour du Rwanda yajyanwe mu bitaro i Nairobi, abaganga bafata umwanzuro wo kumuca akaguru nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa Internet rwa Kenyan Riders Downunder.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwagize buti: “Samuel Mwangi yamaze kubagwa. Yatakaje rumwe mu ngingo z’umubiri we, akaguru. Yitaweho uko bishoboka kandi twizeye ko azakomeza koroherwa. Tuzakomeza kumukurikirana kandi nubwo bitagishoboka ko asiganwa ku igare tuzita ku hazaza he.”

Mbere y’umunsi wa nyuma wa Tour du Rwanda, Mwangi Samuel w’imyaka 32 yafashije mugenzi we Kangangi Souleiman kuba uwa kabiri kuri etape ya kabiri.

Yageze ku munsi wa nyuma ari ku mwanya wa 35 ku rutonde rusange. Yafashije ikipe ye gusoreza ku mwanya wa 10 mu makipe 15 yitabiriye.

Uyu mugabo utazongera gusiganwa ku igare yari yitabiriye amasiganwa atandukanye uyu mwaka nka; Tour de Flores, Tour Ethiopian Meles Zenawi, Tour of China, na Tour  du Rwanda.

Mangi Samuel wa mbere ibumoso mu basore Kenyan Riders Downunder yari ifite muri Tour du Rwanda 2016
Mangi Samuel wa mbere ibumoso mu basore Kenyan Riders Downunder yari ifite muri Tour du Rwanda 2016
Samuel Mwangi imbere
Samuel Mwangi imbere
Etape ya kabiri, Mwangi yafashije mugenzi we Kangangi Suleiman (wambaye umuhondo) kuba uwa kabiri
Etape ya kabiri, Mwangi yafashije mugenzi we Kangangi Suleiman (wambaye umuhondo) kuba uwa kabiri

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Yooo, n’ubwo atapfuye ariko twihanganishije équipe ye ndetse n’umuryango we.

Comments are closed.

en_USEnglish