Samputu yatumiwe gusobanura ku ndirimbo yise ‘Tibouctou’ kuri France 24
Hari hashize imyaka 8 Jean Paul Samputu adashyira hanze album y’indirimbo ahanini kubera ibikorwa byo kwamamaza amahoro abereye ambassaderi ku isi ari nabyo yari ahugiyemo.
Mu ndirimbo yise ‘Tibouctou’, iri kuri album agiye gushyira hanze Samputu asobanura uburyo u Burayi bwirengagije nkana kwakira abimukira bamwe bagafungwa abandi bagasubizwa mu bihugu byabo.
Anagaragaza inzira ndende abimukira baturuka muri afurika baba bakoze yo kuzamuka ubutayu bwa Sahara bakambuka mediterane.
Samputu yahamagawe mu Bufaransa gutanga ibiganiro bitandukanye kuri za Television mpuzamahanga harimo France 24, akazanavugana na Radio mpuzamahanga y’abafaransa RFI.
Bikaba biteganyijwe ko hari n’ibindi bitangazamakuru byo muri iki guhugu azaganira nabyo asobanura uburyo u Burayi bwakoze amakosa yo kwirengagiza nkana abimukira.
Jean Paul Samputu ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, akaba n’umucuranzi w’umunyarwanda wamenyekanye ku rwego mpuzamahanga nk’umwe mu bahanzi bakomeye bakomoka ku mugabane wa Afurika.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Muzamubwire agaruke mu Rwanda murebeko azahakandagira yahavuye yibye abantu ngo agiye kubajyana iburayi, none ngo yararirimbye!
Comments are closed.