Samba-Panza arifuza ko ingabo z’u Bufaransa zaba zigumye mu gihugu cye
Perezida w’inzibacyuho mu gihugu cya Repebulika ya Centreafrique Catherine Samba-Panza yatangaje ko yifuza ko ingabo z’Abafaransa ziri muri iki gihugu zakongererwa igihe cyo kuba muri CAR kugeza mu ntangiriro z’umwaka wa 2015 ubwo hateganyijwe amatora.
Perezida Catherine Samba-Panza kuri uyu wa mbere tariki 17 Gashyantare yasuye igihugu cya Tchad . Gusa mbere y’uru rugendo gato yabanje guhura n’itsinda ry’abadepite bo mu gihugu cy’Ubufaransa abwira ko yifuza ko ingabo z’u Bufaransa ziri mu butumwa b’amahoro muri iki gihugu zakongererwa igihe bakazageza mu ntangiriro z’umwaka wa 2015 ubwo hateganywa amatora.
Elisabeth Guigou, uhagarariye iritsida ry’abadepite bagize komisiyo y’Ububanyi n’amahanga yagize ati:” Perezida yatubwiye ko yifuza ko ingabo z’u Bufaransa zaba zigumye muri iki gihugu kugeza muri 2015”
Perezida Samba-Panza kandi yanagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye b’ingabo z’u Bufaransa ziri mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu ndetse nab’iz’Umuryango w’Abibumbye.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa iziga kuri iki cyifuzo cya Perezida wa CAR maze basuzume neza barebe ko izi ngabo zakongererwa igihe cyo kuba muri iki gihugu binjiyemo tariki 5 Ukuboza2013 ubwo imirwano yadukaga.
Imirwano hagati y’abakirisitu n’abayisilamu igitandira muri iki gihugu Perezida w’u Bufaransa Francois Hollande yahise agira bwangu yohereza abasirikare muri iki gihugu kugira ngo bajye kubungabunga amahoro.
AFP
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Yewe ,uwabaroze ntiyakarabye!!Ese kuki France itajya muri Syrie ? ubwo se ubona AU itakemura icyo kibazo?utagiye gutakira abo ba So bo muri Batisimu wa Mugani?
Comments are closed.