Salax Awards 2011: Abazahatanira ibihembo bamenyekanye
Kuri uyu wa 15 Mutarama 2011, muri Hill Top Hotel ku isaha ya saa tatu ku isaha y’i Kigali haguriye abanyamakuru bafite aho bahurira na Showbiz mu Rwanda, ingingo nyamukuru yari iyo guhitamo abahanzi bazahatanira ibihembo bwa Salax bihabwa abahanzi ndetse n’abakora muzika bitwaye neza kurusha abandi mu mwaka wa 2011, hakurikijwe uko bagiye bakora ibihangano byabo nuko byagiye bikundwa.
UM– USEKE.COM twari tuhababereye, dore urutonde rw’abatoranijwe bazahatanira ibi bihembo:
BEST GROUP OF THE YEAR
1.Dream Boyz(amajwi 41)
2.Urban Boyz(amajwi 35)
3.Just Family(amajwi 21)
4.TNP(amajwi 17)
BEST MALE ARTIST OF THE YEAR
1.King James(amajwi 30)
2.Jay Polly(amajwi 24)
3.Riderman(amajwi21)
4.Kamichi(amajwi 19)
BEST FEMALE ARTIST OF THE YEAR
1.Knowless(amajwi 38)
2.Miss Jojo(amajwi 26)
3.Paccy(amajwi 21)
4.Young Grace(amajwi15)
BEST AFROBEAT ARTIST OF THE YEAR
1.Kitoko(amajwi 36)
2.Kamichi(amajwi 32)
3.Uncle Austin(amajwi 32)
4.Rafiki(amajwi 9)
BEST HIP HOP ARTIST OF THE YEAR
1.Jay Polly(amajwi 39)
2.Riderman(amajwi 34)
3.Danny(amajwi 20)
4.Paccy(amajwi 16)
BEST R&B AND POP ARTIST OF THE YEAR
1.King James(amajwi 33)
2.Tom Close(amajwi 24)
3.Emmy(amajwi 14)
4.Knowless(amajwi 12)
NEW ARTIST OF THE YEAR
1.Khizz (amajwi18)
2.TNP(amajwi 13)
3.Christopher(amajwi12)
4.Jozy(amajwi 10)
BEST GOSPEL ARTIST OF THE YEAR
1.Dominic(amajwi 15)
2.Aline Gahongayire(11)
3.The Blessed sisters(8)
4.Liliane Kabaganza(8)
BEST AUDIO PRODUCER OF THE YEAR
1.Lick Lick(Unlimited na The Focus yagize amajwi 33)
2.Clement (KINA Music yagize amajwi 25)
3.Junior (Line up na Bridge Records yagize amajwi 21)
4.Pastor P(Narrow road na Rafiki Record yagize amajwi 12)
BEST VIDEO PRODUCER OF THE YEAR
1.Bernard wo muri The Zone(amajwi 17)
2.Gilbert wo muri the Benjamins(amajwi 15)
3.Arnold wo muri Arnold Films(amajwi 14)
4.Meddy wo muri Press it (amajwi 12)
BEST SONG OF THE YEAR
1.Aho ruzingiye ya Kamichi(amajwi 22)
2.Bella ya Dream Boys na Kitoko (amajwi 22)
3.Mumutashye ya Dream Boys na Jay Polly(amajwi 14)
4.Twanze gutoberwa amateka ya Kizito Mihigo(amajwi 12)
BEST TRADITIONAL ARTIST OF THE YEAR
1.Inganzo ngari(amajwi 12)
2.Jules sentore(amajwi 8 )
3.Indangamirwa(amajwi 7)
4.Tuyisenge(amajwi 6)
BEST VIDEO OF THE YEAR
1.Warambeshye(amajwi 13)
2.Umfatiye runini(amajwi 10)
3.Bella(amajwi 9)
4. Inshuti(amajwi 8 )
BEST ALBUM OF THE YEAR
1. Umuvandimwe(amajwi 27)
2. Umugabirwa(amajwi 20)
3. Igicaniro(amajwi 18)
4. Iwacu(Amajwi 11)
MUZOGEYE Plaisir
UM– USEKE.COM
0 Comment
Ntabwo numva muri aba bose urusha Arpha Rwirangira yakagombye kubonekamo ibi birimo akagambane pe, committee ibishinzwe yikosore cyangwa yegure umuntu aba uwambere muri East Africa mu gihugu cye ntabonekemo koko????????????
uvuze neza mugihe Alpha atarimo nta gaciro twayiha rwose
kabisa muraduhemukira mujye mwiha akabanga kweri ,uru rwanda turarujyana hehe? gusa muribeshya mugira ngo muratubeshya (agiye east african agize ijambo ageze aho avuka araribuze what mean is that? 0 ok murigaragaje.
Mugabanye gukorera kuri seentiments! ni gute umuntu yaba nominee muri Africa award ndetse agatwara igihembo ariko mu Rwanda ntagaragare no ku rutonde rw’abatoranijwemo! Nta kigenda cyanyu mwigaye! Ruswa mu muziki irakabije peeeee! dushyigikiye abahanzi bacu ariko aba banyamakuru bazonzwe na ruswa turabamaganye
Mujye mudusobanurira uko bigenda, kuko nta narimwe mwari mwashyiraho abahanzi bashya tuba dukunda kandi Clip zabo ziragaraga, turazikunda.. mujye mumenyesha abanyarwanda icyo mushingiraho mugutora.. Jye nkunda cyane umuhanzi N-Jean waririmbye indirimbo nkunda kubona kuri Television y’u Rwanda yitwa NIYOYITA,, kuki nkaba bahanzi muba mutatubwira amakuru yabo.. mubona bo badashaka gutera imbere no kumenyekanisha ibihangano byabo.. mufashe abahanzi bose, kuko buri wese agira uwo akunda.. turashimiye buriya ubutaha muzikubita agashyi.. umwaka mwiza wa 2012 kubakuzi bose b’Umuseke.com
none se batora gute
sha mwabwiye ko nkeneye gutora
kabisa harimo tena Alpha ahesha u RDA ishema,ariko akaburamo?.
sha kabisa rwose mwagiye mwiha basi akabanga koko!
hahahahah sha ibi birasekeje rwose kubona umuntu witwa alpha ataba nomineted murwanda rwuzuye abashishuzi kandi akarenga akaba nomineted muri est-afrika ndetse no muri afrika yose ariko mwebwe mukanga kumutora,
vraiment nge singiye kubashinza ruswa kuko ntawe nafashe ayirya ariko ibi nibintu byitwa urucabana kuko murimo muragaragaza isura mbi cyane kugihugu cyurwanda.
ubuse koko nkumuntu uzi alpha uba hanze wenda utari numunyarwanda kweri azavuga ngwiki nabona uru rutonde rutarimo alha?
mwigaye rwose sinibaza ukuntu umuntu yatsinda amahanga aserukiye igihugu ke yatoranyijwe nkurusha abandi iwabo ariko iwabo bakamwima agaciro bakerekana ko ntacyo ashoboye kandi yarahagarariye abadashoboye ndavuga abo mwatoye bose.
gusa muri inkunda birame ndabagaye rwose muri abantu badashyira mugaciro kandi ntabwo ibyo bifite garantie singaye rafiki wanzu kubyitabira.
nta kintu cyo proffesionalism mufite mwigaye kuko abanyarwanda benshi barimo kubagaya.
pas possible nta TOM close nta Alpha ntago muri serious iyi event ntikwiye guhabwa agaciro
harabura Tom Close na Kitoko, courage Quand mm
njyewe mbashije kumurwa gusa ntakindi ubuse alpha arazira iki? ko arumuhanga kurusha abo bose.
batora gute mudutorere riderman
ARIKO SE BAKURIKIZA IKI BAHITAMO ALFA SI UKUNYARWANDA KUKI ATAZAMO
Jay poly mumukuremo danny niwe ukwiye
nick najye ntyo sibyumva nagato ukuntu alpfa batamuha agaciro kamukwiye .ajya mubindi bihugu byujjuje abahanga beshi bafite nubumenyi kuva nambere agatsinda ariko iwabo bagasa nkaho batamuzi demage.ntabwenge mbona mukoresha.
BANTU MUTORA MURI SALAX UB– USE MUCYENEYE KO NYAKUBAHWA PRESIDENT NAMWE AZAKUBIGISHA KUTAGIRA AMARANGA MUTIMA MUBYO MUKORA ARIKO AHORA ABYIGISHA.
Comments are closed.