Salax Award7: Rwabuze gica mu cyiciro cy’abahanzi bakizamuka
Ku nshuro ya karindwi mu Rwanda hategurwa Salax Awars kimwe mu bikorwa bikomeye bibera mu Rwanda kigenera abahanzi baba baritwaye neza mu mwaka uba ushize ibihembo nta kundi guhangana kubayeho, icyiciro cy’abahanzi bakizamuka kirimo kuvugisha benshi.
Icyo cyiciro kirimo cyabuze gica, harimo Aimee Blueston, Charly na Nina, Davis D, Gaby Umutare na Yvan Buravan.
Aba bose akaba ari abahanzi bagaragaje imbaraga zikomeye cyane mu muziki mu mwaka wa 2015 ndetse no mu ntangiriro za 2016.
Iri rushanwa ryatangiye mu 2009, ibihembo hafi ya byose byagukanywe na Meddy, The Ben, Miss Jojo, Miss Chenel ndetse n’itsinda rya KGB.
Nyuma nibwo hagiye hamenyekana n’abandi bahanzi bazamuka basimbura bamwe muri abo bari bamaze kumenyekana ko ibihembo byabaga ari ibyabo gusa.
Uretse icyo cyiciro cya mbere cyahawe ibihembo Salax Award igitangira, haje ikindi cyarimo King James, Riderman, Kitoko na Knowless.
Ubu haribazwa umuhanzi ushobora kwegukana igihembo cy’umuhanzi wazamutse vuba witwaye neza kurusha abandi mu gihe bose bamaze kugira izina rikomeye mu muziki.
Abantu bakaba bibaza uburyo iryo tangwa ry’ibihembo kuri icyo cyiciro rigenda kugirango buri umwe yemere ko yarushijwe gukora cyane.
Biteganyijwe ko ibihembo bizatangwa tariki ya 23 Ukuboza 2016 nyuma yo gukora ibitaramo bizazenguruka Intara z’u Rwanda biyamamaza.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Tutitaye kubindi Aimee Blueston
arashoboye nubwo nabandi batoroshye ariko turebye Ku bikorwa amonota yajya kwa Aimee naba bakobwa
Comments are closed.