Digiqole ad

Salax Award 2012: Christopher akomeje kwanikira abandi muri RnB

Hashize iminsi hatangiye igikorwa cyo gutora abahanzi bazahabwa ibihembo muri Salax Awards 2012. Muri aya matora akorwa mu byiciro bitandukanye, umuhanzi Christopher akomeje kuza imbere muri RnB.

Christopher akomeje kuza imbere y’abandi mu cyiciro RnB
Christopher akomeje kuza imbere y’abandi mu cyiciro RnB

Kuba ari imbere y’abandi ngo ni ikimugaragariza ko abakunzi be bamukunda kandi bamuha agaciro ndetse bakagaha n’ibyo akora nk’uko yabidutangarije mu kiganiro twagiranye.

Christopher yagize ati “Mpereye ku byo ndi kubona ubu, cyane kuri internet kuko ariho berekana amajwi uko yiyongera iyo umuntu atoye, kuba ndi uwa mbere mu cyiciro cya Best RnB Artist biranyereka ko abakunzi banjye bandi hafi kandi hari ikizere ko bizakomeza kugenda neza.”

Uyu muhanzi uzwi cyane mu ndirimo Iri joro, Habona, Uwo munsi n’izindi yadutangarije ko yanejejwe n’icyiciro arimo cya RnB ndetse ngo ku bwe asanga abakomeje kumuhundagazaho amajwi ari abantu basobanukiwe bityo akaba abashimira abikuye ku mutima.

Christopher ukorerera indirimbo ze muri Studio ya KINA Music, abajijwe icyo atekereza ku bahanzi basezeye muri Salax Awards, yavuze ko ntawiyima umwima ahari.

Ati “Mbona umuntu akwiye kureka abakurikirana ibikorwa bye bakamutora nta marangamutima, kuko baba babona ibyo yakoze, njyewe ndashimira byimazeyo Ikirezi Groupe itegura Salax award.”

Uyu musore wamenyekanye cyane guhera mu mwaka w’2011, avuga ko umuziki we awukomeje ndetse ngo arifuza gutera intambwe yisumbuyeho nubwo kuririmba abifatanya n’amasomo.

Ati “Nubwo bikingoye cyane kuvanga amashuri yisumbuye na Muzika, uyu mwaka ndashaka kwerekana imbaraga n’ubushobozi bwa muzika yanjye, kandi nzaba nitegura no kubona umusaruro w’amashuri yanjye kuko aribwo nzaba nyasoza.  Ndizera ko nzabigeraho mfatanyije n’abakunzi banjye, n’abandi bakunda muzika nyarwanda muri rusange.”

Kugeza ubu twandika iyi nkuru (tariki ya 11 Gashyantare 2013, saa kumi n’iminota icumi 4:10pm ) Christopher ni uwa mbere mu kiciro cya RnB aho afite amajwi 42%, (3,938 Votes), arakurikirwa na Jane Butera Ingabire uzwi cyane nka Knowless ufite 23%  (2,128 Votes), ukurikirwa na Bruce Melody ufite 16%, (1,476 Votes), Mani Martin 13%, (1,192 Votes) naho uri inyuma yabo akaba ari G-Bruce ufite 6% (589 Votes).

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Mu byukuri ntawahakana kuba Christopher ari kubanikira bituruka ku mbaraga nyinshi n’ubwitange akomeje kugaragaza mu muziki nyarwanda byaba mu majwi ndetse no mu mashusho> turamushyigikiye cyane.

  • uwo mu type aririmba neza cyanee!!!!!!!!!11

Comments are closed.

en_USEnglish