Digiqole ad

Saga Assou Gashumba ‘MC Monday’ yahagaritse ubuhanzi bwe

Saga Assou Gashumba wamenyekanye cyane ari umuhanzi ndetse ari n’umunyamakuru, abinyujije k’urubuga rwe rwa facebook yatangaje ko ahagaritse muzika ndetse anashimira bamwe mu babaye icyitegererezo muri muzika ye.

Saga Assou Gashumba wamenyekanye cyane ku izina rya MC Monday
Saga Assou Gashumba wamenyekanye cyane ku izina rya MC Monday

Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo yise ‘Inyoni yaridunze’ yakunzwe cyane n’urubyiruko n’abantu bose muri rusange aho wasangaga ari ijambo rikoreshwa cyane mu biganiro by’abantu mu gihe babaga bahuriye ahantu ari benshi.

Ku munsi w’ejo tariki ya 3 Werurwe 2014 ahagana ku isaha ya saa cyenda n’iminota 43 z’amanywa ni bwo yanditse aya magambo kuri facebook agira ati “Nyuma ya Safari John Papy kuri iyi tariki ya 03-03-2014 ndashimira abantu bose bamfashije mu rugamba rwo guha agaciro no guteza imbere umuziki nyarwanda.

Nabitangiye kuva muri za 1999 mu ma Expos, mbikomereza kuri Radio 10. Inyungu naharaniye zaragaragaye, aho umuziki wari ugeze ntawutahabona. Abakiri bato bafite impano ndabasaba kwihanganira ingorane muhura nazo kuko isi ya none ni ko imeze.

Ntagahora gahanze namwe hari aho muzagera nimukomeza gukora mutitaye ku babaca intege. Ruswa zirakoreshwa ku mpande zose kugira ngo ibihangano bimenyekane, ariko hari igihe ukuri kuzazisenya.

Minisiteri ifite umuziki mu nshingano zayo ndetse n’ibindi bigo bya Leta bifite aho bihurira n’umuziki birareberera ba rusahurira mu nduru aho bangiza ku mugaragaro ibyagezweho.

Aba basangirangendo mujye mububaha kuko bakoze akazi gakomeye: Bizab TheBrain, Aron Nitunga, Patrick Sly Patrick Pastor PNic Mucyo Israel, Abedé, Albert Rudatsimburwa Bryon n’abandi.

Abanyamakuru nka @Ka Kalisa, Innoc BahatiVirgile RugemaAdam Abubakar Mukara Jean Paul Ibambe kuri njye hari icyo mwakoze gikomeye benshi bari gusenya uyu munsi.

Ariko inkoni ya nyamunsi ntiravunika hari abo izakubita bakareka ubwangizi. Kumpamvu zanjye bwite ndasezeye ku mugaragaro muguharanira inyungu rusange ndetse n’ubuvugizi nakoreraga umuziki nyarwanda, ariko nsaba Imana kuzatabara no kuzarinda abazabyuka bashaka ‘revolution’ ku muziki nyarwanda.”

Ubu ni ubutumwa Mc Monday yashyize ahagaragara nyuma yo kuba kugeza ubu atakiri muri muzika nyarwanda ndetse na gahunda iyo ariyo yose yatuma ahura na muzika.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • wari ufite ijwi sana

  • yaridunze where

    • iri mu giti, ibwira mukamana,,,,,

  • Agize neza gukuramo akarenge ke, Izina rye ritarahatakariza amanota. nakomeze indi mirimo, tuzahora tuzirikana ubutwari bwe muri muzika ndetse n’uburyo yagiye awitangira ngo utere imbere.

  • Harya ngo inyoni…what???

  • Hahaahah,ubu se koko uyu nawe yibara mu bahanzi bakoze musique!!!

  • Agize neza ahubwo n’abandi nkawe bamwigireho bave muri muzika. Ngo inyoni yaridunze!Ubwo se ibyo nabyo ni ubuhanzi? Dukeneye abahanzi baririmba ibyo batekerejeho bitari kuzana ibyo warose ngo wabaye umuhanzi! Hari n’abandi benshi nkawe bazasezere.

  • inyoni ntabwo bishoboka ko yakwi dunda bana,what kind of a message were u serving!!!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish