Safi yinjiye mu kibazo cya Nizzo cyo gushinjwa inda
Mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki ya 09 Gashyantare 2016, nibwo hakwirakwijwe amakuru ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Nizzo wo muri Urban Boys yaba yarateye umukobwa inda akamwihakana. Ubu Safi baririmbana avuga ko hashobora kuba harabayeho kwibeshya ku mazina uwo mukobwa yatangaje.
Uwase Clemance uvuga ko atuye mu Kagari ka Rwaza, Umurenge wa Rugerero i Rubavu. Avuga ko yatewe inda n’umusore witwa Munyaneza Fiston uzwi nka Nizzo.
Agishyira hanze ayo makuru, abantu benshi bahise batangira gukwirakwiza iyo nkuru bavuga ko ari Nizzo wo mu itsinda rya Urban Boys.
Ibi rero byatumye Safi Madiba nawe wo muri ryo tsinda akuraho urujijo ku bantu bashobora kuba baritiranyije amazina ya Nizzo bakorana umuziki.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yagize ati “Ariko njye nziko Nizzo turirimbana amazina ye yiswe n’ababyeyi ari ‘Nshimiyimana Mohamed. Mbona uyu mushiki wacu yakagiye kureba Munyaneza Fiston bakaganira”.
Nyuma y’aya magambo yanyujije ku rukuta rwe, Safi yabwiye Umuseke ko kenshi hari abantu bihutira gutangaza ibintu batabanje kubikurikirana neza.
Bityo bikaba byanagira ingaruka zitari nziza ku muntu cyane cyane iyo uri umuhanzi kuko uhura n’abantu benshi bamwe bakanagufata nabi kandi mu by’ukuri urengana.
Uwase Clemance ngo yabyaye umwana w’umukobwa muri Werurwe 2015. Aza guhura n’ikibazo cy’uko se w’umwana yita ‘Nizzo’ yamwimye indezo.
Mu bice by’icyaro bibaho cyane ko hari abasore biyita amazina y’abahanzi bakunzwe, ngo bikaba bishoboka ko Fiston Munyaneza utaramenyekana yiyita Nizzo akaba ari we wabyaranye n’uyu mukobwa.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
3 Comments
Hhhhhh Mbega umukobwa ubabaje kweli? Uwo mutype yarayimuteye yiyita nizzo ikindi nshimiye Safi kuba yatekereje gusobanura ibintu neza byavuzwe kuri mugenzi we kabisa.
Hagati aho ibyoSafi avuze ndabyemera kuri Facbk hari umuhungo witawa Munyaneza Fiston Nyuma yahinduye amazina Yiyita Nizzo kabosi Fiston muge kuri fcbk murebeko mutamubona kandi akiyita ko akora muri super Levo ubwo rero uwo musore niwe nakeka ngewe kbsa.
ahubwo abanyamakuru nabo bajye babanza gushishoza .nonese nkuwatangaje iyi nkuru murumva azi amazina ya nizzo
Comments are closed.