Digiqole ad

SAFE GAS igiye gufasha abantu kubona Gas ku giciro kijya gusa mu Rwanda hose

 SAFE GAS igiye gufasha abantu kubona Gas ku giciro kijya gusa mu Rwanda hose

Umukozi wa Safe Gas Rwanda asobanurira umuturage uko Gas ikoreshwa

*Safe Gas Rwanda yazanye amacupa ya placitic yoroshye gutwara kandi afasha umuntu kemenya aho gas igeze,

*Ukoresha gas avuga ko ituma umuntu ahorana isuku aho atekera ariko ngo yo n’amashanyarazi birahenze ku muturage,

*Safe Gas Rwanda izafasha abantu kuba bakwishyura Gas mu byiciro.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 12 Gashyantare, ubwo Sosiyeti itumiza ikanacuruza Gas ikoreshwa mu guteka mu Rwanda, Safe Gas Rwanda Ltd, yatangizaga ibikorwa byayo ku mugaragaro, abayobozi bayo bavuze ko mu byo bagiye gukora ari ukugeza Gas hose mu Rwanda kandi ku giciro kidatandukanye cyane n’icy’i Kigali.

Umukozi wa Safe Gas Rwanda asobanurira umuturage uko Gas ikoreshwa
Umukozi wa Safe Gas Rwanda asobanurira umuturage uko Gas ikoreshwa

Mugabo Liban, Umuyobozi wa Safe Gas Rwanda avuga ko icyo batandukaniyeho n’ibindi bigo bicuruza Gas ari amacupa mashya akozwe muri plasitiki atuma Gas itwarika neza kuko yoroshye, kandi akaba abonerana bikorohera uteka kubona aho gas igeze ndetse ngo akozwe mu buryo ataturika.

Safe Gas ngo ibyo ikora birizewe kuko ngo mbere yo gutangiza uyu mushinga yabanje kuvugana n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije (REMA), bitewe n’uko ibyo bakora biri mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Mugabo Liban agira ati “Kigali irakura, abantu baraba benshi, tugomba gushaka umuti urambye. Bitewe n’iterambere bagomba kwimuka bakava ku makara bagakoresha Gas.”

Jack ushinzwe iyamamazabikorwa muri Safe Gas Rwanda, avuga ko nta mpungenge abantu bakwiye kugira bibaza ko Gas yaturika bigateza impanuka.

Avuga ko ku macupa atwara Gas, habaho akuma kitwa ‘Regulator’ gafasha umuntu gucana gas ikenewe, ndetse ku mashyiga bikaba byoroshye kuzimya cyangwa gucana bitewe n’uko akoze.

Mugabo Liban yongeraho ko nta gihugu na kimwe cyangwa umujyi mu bimaze igihe bikoresha gas, cyari bwaturike bitewe n’impanuka ya Gas, gusa ngo abantu baba babifiteho amakuru make.

Ati “Urebye uko icupa rimeze, nta ‘risk’ (impungenge) ya ‘explosion’ (guturika) yabaho, habaye inkongi yaterwa na bougie yakora kumyenda igashya wenda bikagera aho gas iteretse, nta bwo byaterwa no guturika kwa gas, tuzakomeza kugenda tubisobanura.”

 

Safe Gas Rwanda yatangiye gukorana n’abantu cyangwa ibigo kugira ngo bishyure mu byiciro

Jack avuga ko ibyo byatangiye ndetse ngo hari ibigo bakoranye mu gihe gito bamaze bakora (batangiye muri 2015), ubu ngo bagiye gukorana n’uturere, nyuma n’imirenge, bizagere no ku zindi nzego.

Ati “Turabizi ko amafaranga umuntu atangiza ngo abone ibisabwa byose mu gukoresha Gas biba bihenze, cyangwa biri hejuru, ariko bitavuze ko natwe tutagerageza kuborohereza mu buryo bwo gufata inguzanyo, dukoresheje za SACCOs, …igihugu gifite imihigo yo kuva ku makara, twabasaba kuza tukavugana tugafasha Abanyarwanda kubona gas.”

 

Bafite intego yo kugeza Gas ku Banyarwanda bose aho batuye ku giciro kijya kuba kimwe

Ku muntu utangiye gukoresha Gas yo muri Safe Gas Rwanda, amashyiga ayagura hagati y’amafaranga y’u Rwanda 30 000 cyangwa 35000, akagura icupa rya Gas (12 kg) n’umupira uriho akuma kitwa ‘Regulator’ ku mafaranga ibihumbi 65 000 y’u Rwanda, muri rusange bishobora gufata umutangizi amafaranga 100 000 cyangwa 95 000.

Usubiye kugura Gas afite icupa, yishyura amafaranga y’u Rwanda 19 000 gusa.

Mugabo Liban avuga ko amashyiga yari ahenze cyane mbere, aho yagurwaga Frw 800 00 ariko ngo ubu ageze ku Frw 30 000. Avuga ko icya kabiri kigiye gukurikiraho ari ukorohereza abantu bose kubona Gas.

Ati “Ikibazo cyari gihari ni uko hari abantu benshi hagati (intermediaire), ‘business’ yacu itandukanye n’izindi kuko twe turagenda tukareba abantu aho bakorera niba hari isuku n’umutekano, tukamuha ibyo ducuruza, kugira ngo umucuruzi atavuga ngo nashoye amafaranga yanjye none igiciro kigomba kumera gutya.

Rwose intego yacu ni ukugerageza kugera kuri bose.”

 

Antoinette Uwimanaumaze igihe akoresha Gas yemeza ko ari nziza, ariko ngo yo n’amashanyarazi biracyahenze

Antoinette Uwimana utuye mu karere ka Kicukiro, asanzwe akoresha Gas. Avuga ko ifite ibyiza byinshi ku buzima bw’umuntu, ngo imufasha gutekana n’isuku kandi agateka vuba.

Ati “Uyikoresheje uteka n’isuku nyinshi, kandi ugateka mu gihe gitoya. Ku buzima ni ikintu cy’ingenzi, ku mibereho iba izamutse cyane.”

Yongeraho ko “Gutekesha amakara cyangwa inkwi, ni ibintu bizana imyotsi, umwanda mu gikoni, burya biba bisaba kwitwararika, iyo ukoresha Gas n’amakara usanga hari itandukaniro.”

Uyu muturage avuga ko akoresha amakara na Gas mu rugo iwe,  ngo rimwe yagiye akoresha Gas ubundi agahagarara, ariko ngo igiciro cya Gas ku muntu ufite umuryango munini birahenze.

Ati “Utitwararitse ukayikoresha ku biryo bya Kinyarwanda ishira vuba, kandi kongera gushyiramo indi ni Frw 19 000 birahenze. Icyifuzo ni uko ibiciro bya Gas n’amashanyarazi ku muturage bigabanuka, naho ubundi gukoresha Gas ntako bisa.”

Mugabo Liban uyobora Safe Gas Rwanda asobanurira abari muri Serena ibyiza bya Gas yabo
Mugabo Liban uyobora Safe Gas Rwanda asobanurira abari muri Serena ibyiza bya Gas yabo
Jack wo muri Safe Gas ahereza umusore wari umaze gutsinda ibibazo icupa rya Gas
Jack wo muri Safe Gas ahereza umusore wari umaze gutsinda ibibazo icupa rya Gas
Mugabo Liban na Jack basobanura ibya Safe Gas Rwanda n'ibyiza izanye
Mugabo Liban na Jack basobanura ibya Safe Gas Rwanda n’ibyiza izanye
Ishyiga rigurwa Frw 35 000 rifite imyanya 3
Ishyiga rigurwa Frw 35 000 rifite imyanya 3
Ishyiga ry'amafaranga 30 000 rifite imyanya ibiri
Ishyiga ry’amafaranga 30 000 rifite imyanya ibiri
Ku mashyiga ahaba hariho aho kuzimya no gucana ku buryo nta mpungenge biteje
Ku mashyiga ahaba hariho aho kuzimya no gucana ku buryo nta mpungenge biteje
Regulator ifasha gucana gas ukeneye ntabwo habaho guturika
Regulator ifasha gucana gas ukeneye ntabwo habaho guturika
Amacupa arabonerana ku buryo uteka uzi aho Gas igeze
Amacupa arabonerana ku buryo uteka uzi aho Gas igeze
Utekera kuri Gas akorana isuku
Utekera kuri Gas akorana isuku
Ayo macupa ya Kg 12 aboneka kuri supermarket no kuri Station za petrol za Engen
Ayo macupa ya Kg 12 aboneka kuri supermarket no kuri Station za petrol za Engen

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • kuri Gaz murahenda bana ahandi iyo igura 14.000 murumva 5000 aramafaranga make rero

  • Ririya shyiga ry’imyanya itatu ntiryagombye kurenza 30.000 frw muramutse muhenze cyane.Icupa ry’icyuma uretse mu Rwanda bahenda abaturage, ubundi ntiryakarengeje 40.000 frw.None plastic murayishyira kuri 65.000 frw, murumva se hari icyo mufashije umuturage? Kuri Gaz murakabya cyane kuko Gaz ifite igiciro kiri hasi y’icya essence, ririya cupa rya 12Kgs ntabwo ryagombye kujya hejuru ya 10.000 frw.Turasaba RURA ko nkuko ishyiraho ibiciro by’ibikomoka kuri petrole ishingiye ku giciro cya OPEP, na Gaz yayigaho mu rwego rwo kurengera inyungu rusange kuko na Gaz ari kimwe mu bikomoka kuri petrole.

    • Nyirimigabo umbaye kure rwose.Urumuntu wumugabo kbs.

  • Aba nabo ninkabarusahurira munduru. Ngo icupa rya plastic urigura 65000 frw? Ngo kandi ufite iryo cupa kuri 12 kg wajya wishyura 19000 frw? Mubyukuri kuki mushaka guhenda abaturage? Jyewe naguze ririya cupa ry’icyuma rya 12 kg kuri 45000 frw. Hanyuma iyo nzajye iyo vide ya 12 kg ntanga 14000 frw kandi bakayingereza iwanjye. None mumbwire ubwo muzanye ibisubizo cyangwa ahubwo muje kuremereza ibibazo? Ryose nanjye ndasaba RURA gushyiraho igiciro kiri fixed cya gas naho ubundi rubanda ruraharenganira pee. Murakoze.

    • AHUBWO NJYE NDASABA RURA GUTABARA MUMAGURU MASHYA KUKO IYI CAMPANY ICURUZA IZI GAS ZO MUMACUPA YA PLASTIC IRI GUSAHURA IMITUNGO YA ABATURAGE IBAGURISHA IBINTU IBIBIRAMO.

  • nibisambo abangaba hihihiii dufite aho tugurira ha macye kabisa

  • ubwo kandi aba nbo ngo baje kutanga igisubizo !! ubu se ntimubona ko ibiciro byangu biri hejuru cyne yibisanzweho Aba nabo . Ngo icupa rya plastic urigura 65000 frw? Ngo kandi ufite iryo cupa kuri 12 kg wajya wishyura 19000 frw? Mubyukuri kuki mushaka guhenda abaturage? Jyewe naguze ririya cupa ry’icyuma rya 12 kg kuri 45000 frw. Hanyuma iyo nzajye iyo vide ya 12 kg ntanga 14000 frw kandi bakayingereza iwanjye. None mumbwire ubwo muzanye ibisubizo cyangwa ahubwo muje kuremereza ibibazo? Ryose nanjye ndasaba RURA gushyiraho igiciro kiri fixed cya gas naho ubundi rubanda ruraharenganira pee. Murakoze.

  • Nagira ngo mbanze mbashimire kw’iterambere muzaniye abaturage mu rwego rwo gutanga igisubizo ku kibazo k’ibicanwa. Ngirango mbamenyeshe ko mu kwiye gukorana n’ishami ryishinzwe gushishikariza abaturage gukoresha Gas( LPG)muri REG mu kigo cyayo cyitwa EDCL gishinzwe iterambere ry’ingufu. Muzafashanya byinshi mu rwego rwa tekiniki, ndetse bazabafasha byinshi mu kubahuza n’izindi nzego za Leta mu rwego rwo guha umurongo ikwirakwiza no gukoresha Gas mu baturage.

  • BABAZANIYE ZA BOMBE ZIZABAMARA

Comments are closed.

en_USEnglish