S. Sudan: Umuvubyi yakubiswe kugeza apfuye
Mu gihugu cya Sudani y’Epfo mu Ntara ya Amadi mu gace kitwa Kediba, umugabo witwa Tubana Uyey yakubiswe n’abaturage kugeza ashizemo umwuka bamushinja guteza amapfa muri ako gace.
Abaturage b’aho hiciwe uwo mugabo bavuga ko ari umuvubyi w’imvura, ngo yakoreshaga imbaraga ze zitangaje (bita iz’uburozi) agatuma ako gace katagwamo imvura, ku buryo ngo kari kamaze amezi abiri nta n’igitonyanga cy’imvura kihageze.
Abaturage ngo bari baramurakariye cyane kubera ko imyaka yabo yumiye mu murima yarabuze imvura, ngo barabuze n’uko bahinga indi myaka nta mvura.
Minisitiri muri iki gihugu ushinzwe itangazamakuru Victor Maburuk yabwiye imwe muri Radiyo zo muri Sudan y’Epfo yitwa Eye Radio ko abaturage bakubise Tuban Uyey kugeza apfuye ubwo yari mu nzira ajyanywe kuri Polisi bamwica ataragerayo.
Si ubwamere ibintu nk’ibi ngo biba muri Sudan y’Epfo, ngo no mu mwaka ushize mu Ukwakira, mu ntara ya Torit iherereye mu Majyepfo y’igihugu, ahitwa Hiyala Payam urubyiruko rwishe umugabo na bwo bamwicishije inkoni bamushinja guteza amapfa muri ako gace.
BBC
UM– USEKE.RW