Digiqole ad

S.Africa: Abajura bambaye nka Police bibye ‘containers’ z’amafaranga ku kibuga cy’indege

 S.Africa: Abajura bambaye nka Police bibye ‘containers’ z’amafaranga ku kibuga cy’indege

Police yo muri South Africa bayibye imyabaro yifashishwa mu bujura bukomeye

Mu rukerera kuri uyu wa gatatu abajura bambaye imyenda ya Police y’Africa y’epfo bibye ku kibuga cy’indege cya Johannesburg za miliyoni z’amadolari yo mu bihugu bitandukanye zari muri za containers zari ziteretse mu gace abantu batemerewe kugeramo.

Police yo muri South Africa bayibye imyabaro yifashishwa mu bujura bukomeye
Police yo muri South Africa bayibye imyabaro yifashishwa mu bujura bukomeye

Abumvise iby’ubu bujura ngo babugereranya n’ibyo babonye muri Cinema nka ‘Italian Job’ n’izindi.

Kugeza ubu ntawuratangaza umubare nyawo w’amafaranga yibwe ariko ngo niza miliyoni nyinshi z’amafaranga yo mu bihugu bitandukanye harimo na USA.

Ikigo gishinzwe kwita kuri ziriya containers zo ku kibuga cy’indege cya Oliver Tambo International Airport cyemeje aya makuru kivuga ko abajura bazitwaye ku migozi iziritse kuri kajugujugu.

Ikinyamakuru kitwa The Times Live cyemeza ko nta sasu ryavuze, ahubwo ngo abajura bibye mu mudendezo barigendera, kuko n’uwababonye yakekaga ko ari Police.

Umutwe wihariye wa Police ya Africa y’epfo witwa The Hawks wirinze kugira icyo utangaza kuri ubu bujura.

Umuvugizi wa Police witwa  Athlenda Mathe nawe yemeje ubu bujura avuga ko bataramenya amafaranga yibwe yose uko angana.

Amakuru avuga ko abashinzwe kurinda ziriya containers bari bahagaritswe n’abajura bababwiraga ko ari abapolisi.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • MBEGA IGIHUGU KIRIMO AKAVUYO!!!!

  • Ibaze nawe S.A Igihugu cyigihanganye muri Africa yose? Mbega Africa!!!!
    Igihugu cyose cyishyizemo Urwagasabo niko cyimera

  • Kuba ari igihangange bigihesha kugira abajura b’ibihangange bibisha na za hélicoptère, kuko no mu bindi bihugu byateye imbere biribwa neza rwose.
    Rero mwivuga ngo ni akavuyo.

  • AHAAH

  • Institution ya mbere iri corrupted muri SA ni Police yaho, ntabwo bishoboka ko iriya coup yabaho hatarimo abafashije abo bajura gusohoza umugambi wabo, icyambwira icyo Umuyobozi mukuru wa Police aza gutangaza, kandi muze kureba buriya ntashobora kwegura! Hhhhhhhhhh

Comments are closed.

en_USEnglish