Digiqole ad

Rwandair yatangiye ingendo Zimbabwe

 Rwandair yatangiye ingendo Zimbabwe

Rwandair yahagurukanye i Kigali abana 56.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 05 Mata 2017, Kompanyi ya Rwandair yatangiye ingendo zihuza Kigali n’umurwa mukuru wa Zimbabawe Harare.

Rwandair yahagurukanye i Kigali abana 56.
Rwandair yahagurukanye i Kigali abana 56.

Indege ya Rwandair yo mu bwoko bwa ‘B737-800N’ ihaguruka i Kigali mu gitondo, yahagurukanye abagenzi 56 mu rugendo rwa mbere rw’amateka ruhuza Kigali na Harare.

Indege ya Rwandair izajya ikora ingendo enye buri cyumweru zerekeza Zimbabwe, kimwe mu bihugu bifite ubukerarugendo bukurura abakerarugendo benshi muri Africa.

Igera ku kibuga cy'indege cyo mu murwa mukuru wa Zimbabwe Harare.
Igera ku kibuga cy’indege cyo mu murwa mukuru wa Zimbabwe Harare.

I Harare, Rwandair yakiriwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubwikorezi n’ibikorwaremezo muri Zimbabwe Mr Munesushe Munodawafa, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’indege za Gisivili muri Zimbabwe Mr David Chawota n’itsinda ry’abakozi ba Rwandair ryaturutse mu Rwanda.

Zimbabwe yishimiye ko Rwandair ifunguye ingendo zayo i Harere, dore ko ngo biri mu murongo wa Guverinoma ya Mugabe wo gufungura ikirere cya Zimbabawe kugira ngo barusheho kuresha abakerarugendo.

Ku rundi ruhande Rwandair ikomeje kwagura ingendo zayo muri Africa, Iburayi no mu Burasirazuba bwo hagati kugira ngo irusheho kwagura ubushobozi no gushaka inyungu ku ishoramari rinini Guverinoma imaze gukorwa mu Ikompanyi ya Rwandair.

Ku kibuga cy'indege i Harere, indege ya Rwandair yari yiteguwe cyane.
Ku kibuga cy’indege i Harere, indege ya Rwandair yari yiteguwe cyane.
Umupilote wagiye atwaye indege ya Rwandair yerekeje i Harare.
Umupilote wagiye atwaye indege ya Rwandair yerekeje i Harare.
Indege ya Rwandair yo mu bwoko bwa 'B737-800N' igahuruka ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Indege ya Rwandair yo mu bwoko bwa ‘B737-800N’ igahuruka ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Photos: Twitter

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Proud to be Rwandan

Comments are closed.

en_USEnglish