Girma Wake umuyobozi w'Inama y'Ubuyobozi ya Rwandair
Kubera ubunararibonye bwe, Girma Wake yagizwe umukuru w’inama y’Ubuyobozi ya Rwandair mu rwego rwo guteza imbere ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu ndege.
Bwana Girma Wake usanzwe ari inzobere mu mikorere y’amasosiyete y’indege, niwe wagizwe umuyobozi w’inama y’Ubuyobozi (Board) ya Rwandair, Girma na bagenzi be baje gufatanya n’umuyobozi wa Rwandair John Mirenge uyoboye Rwandair kuva mu Ukwakira 2010.
Mu bandi bashyizwe mu nama nkuru y’ubuyobozi bwa Rwandair harimo Rica Rwigamba usanzwe ari umuyobozi wungirije muri RDB ushinzwe ubukerarugendo, akaba yitezweho byinshi mu kuvugurura itangwa rya servise za Rwandair ndetse no gukurura abakerarugendo mu Rwanda.
Abandi bari mu nama y’ubuyobozi ya Rwandair ni Caleb RWAMUGANZA, Madamu MUKARUGWIZA Laurence, Madamu KALIHANGABO Isabelle, Bwana Sudadi KAITANA, Bwana Theo Demeyo UWAYO.
Girma Wake akaba aje muri Rwandair nyuma y’imyaka 37 yari amaze akorera kompanyi ya Ethiopian airlines, harimo 15 yari ayibereye umuyiobozi mukuru.
Girma akaba yarateje imbere cyane sosiyete Ethiopian airlines, ubu ikaba iri muza mbere muri Africa yaba mu mikorere ndetse ndetse ni gutwara abantu ahantu henshi hatandukanye.
Iri hinduka ry’inama nkuru y’ubuyobozi rikaba riri mu ngamba leta y’u Rwanda yihaye yo gukurura abashoramari, cyane cyane mu bwikorezi ndetse n’ubukerarugendo.
Rwandair yashyizweho mu 2002 ushyizweho na Leta y’u Rwanda ku migabane ya 77% ifatanyije na Silverback Cargo Freighters na 23%. Iki gihe ikaba yariswe “Rwandair Express”
Mu 2009, Rwandair Express yahinduye izina yitwa Rwandair, muri Gicurasi 2010 nibwo umudage Rene Janata yagizwe umuyobozi mukuru wa Rwandair, aza gusimburwa na Mirenge John mu Ukwakira uwo mwaka.
INEZA Douce
UM– USEKE.COM
0 Comment
ibyanyu si shyashya muhindura abakozi nimyenda nonese abahozeho s’abantu ntamaraso bafite uyu we aje guhindura iki ? genda rwanda rwa bagore
NAGIRE IMIRIMO MYIZA
Aje kurya ku mafaranga y’u Rwanda . Duke twai dufite natwo bagiye kutumuha atwijyanire ahaa ntawamenya.
Ibi ntabyo pe baduhaye akazi ko tugashoboye kweri
Wayoboye iyihe compagnie wowe????? Imyaka ingahe? Umusaruro wawe uhagaze gute??? uRwanda rukeneye abakozi b’inararibonye (should you be Rwandan or not!), apana urugambo gusa!!!!
i really appreciate yr analyse dear.
Ese ubwo nta munyarwanda mwabonaga ashobora ako kazi? aho kongera umubare wa abashomeri? Bariya mwari kubakoresha nka consultant byongeye sinzi niba ari muri Eastern Africa. Tujye dusaranganya duke dufite, sinshidikanya ko ayo azajya ahembwa bayahemba abanyarwanda nka batanu kandi mu kazi kamwe!
Umunyarwanda ufite uburambe bw’imyaka 30 muri ako kza ninde?????? Burya no kwemera ko ntacyo uzi ni intangiriro yo kumenya ubwenge!!!!!
Uwo mugabo ndamwisabira kureba Dossier yanjye iri muri Rwandair nadepojemo muri October 2010 nsaba akazi sinsubizwe ayigeho. Murakoze.
Umuyobozi wa Board ni nku wa njyanama.atandukanye n’umuyobozi wa Rwandair.mujye mumenya gutandukanya ibintu.mureke ubunararibonye bwe butuzamurire ikigo cyane ko adahembwa buri kwezi
hahaha ubwomugihugucyacyu habuze ushingwa iyimirimo kuburyo twiyambaza umunyamahanga??
Ikibazo ahubwo ngo bazanye abanyakenya barenga 2600 baje kwigisha mu Rwanda!!! Birakabije kandi birababaje
Yewe, icyakwereka muri KFH abanyakenya bahebwa 5M frw Ngo nibo bazi customer care da, kandi baba barya gusa, bicaye aba nurse babanyarwanda barumiwe!!! nibyo kutigirira ikizere birababaje. Abanyamahanga badukuraho akazi kubera iki? Ari aba consultants byo koko ari ibyigiye gito bigisha abcu, ntakibazo. Nuyu Chair wa Board nta kibazo ni governace nziza kuko ari chair na CEO akaba atandukanye nawe, kandi ntahebwa buri kwezi
Comments are closed.