Rwanda: Umurundikazi yafatiwe ku ngufu muri Guest House mu Gatsata biza kumuviramo gupfa
*Manager w’imyaka 23 wa Guest House yo mu Gatsata yahamwe gufata ku ngufu umubyeyi w’umurundikazi w’imyaka 46.
*Uwo yafashe (Christine Ndabahagamye) ku ngufu yari umuclient wa Guest House bibera mu cyumba cya Guest House URUREMBO.
* Uwafashwe ku ngufu yari mu rugendo n’umugabo we ajya kwivuza muri Canada aho yari asanzwe atuye anivuriza.
*Ibyamubayeho byasubitse urugendo agenda nyuma y’amezi arindwi uburwayi bwararengeranye.
* Yitabye Imana kubera kutavurwa ku gihe nk’uko byemejwe n’ibitaro byamuvuraga muri Canada.
* Inkiko zahanishije uwahamwe icyaha gufungwa imyaka ine gusa.
* Inkiko zavanye ‘responsabilites’ kuri Hotel bityo umugabo w’uwafashwe ku ngufu ntiyabona indishyi abona ko akwiye.
Mu Ukwakira 2012, Abarundi; Maxime Rudacikirwa yari aherekeje umugore we Christine Ndabahagamye wari usanzwe aca mu Rwanda aje gufata indege imujyana muri Canada aho yabaga kuva mu 2007 avurirwayo ‘tumeur’ yari afite ku bwonko. Kuri iyi nshuro uyu mubyeyi w’abana batatu yafatiwe ku ngufu muri Guest House URUREMBO bacumbitseho mu Gatsata, urugendo rurasubikwa aguma mu Rwanda n’i Burundi mu gihe cy’ikusanyabimenyetso n’urubanza, uwaregwaga icyaha kiramuhama, nyuma uwakorewe icyaha agera muri Canada ‘tumeur’ yararengeranye bimuviramo gupfa. Umugabo we yasabiwe n’Inkiko indishyi z’akababaro zingana na miliyoni eshanu ariko anahanirwa icyaha cyo gusebya Guest House URUREMBO, ibintu we yita ko ari ‘akamaramaza’ ku butabera bw’u Rwanda.
Mu rubanza RP0104/13/TGI/Gsbo rwasomwe tariki 21/06/2013 n’Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo, no mu bujurire mu rubanza RPA 0510/13/HC/KIG mu Rukiko Rukuru ku Kimihurura rwasomwe kuwa 10/04/2014 hose bahamije icyaha Jean Pierre UWIZEYIMANA umusore w’imyaka, icyo gihe, 23 cyo gufata ku ngufu umubyeyi Christine Ndabahagamye w’imyaka icyo gihe 46. Izi nkiko zahanishije uregwa igifungo cy’imyaka ine n’indishyi za miliyoni 4,500,000 y’u Rwanda n’ibihumbi magana atanu y’ihazabu.
Inzandiko z’iburanisha zivuga ko uyu musore yahengereye umugabo wa nyakwigendera agiye hanze kugura udukoresho ashuka uyu mugore wari urwaye ko bababoneye ikindi cyumba cyiza we n’umugabo we, maze aramwimura aba ari ho amusambanyiriza ku ngufu nk’uko byemejwe n’Urukiko.
Umugabo we avuga ko yaje agasanga uyu Uwizeyimana Jean Pierre, Manager wa Guest House yakingiranye mu cyumba umugore we ari kumusambanya agatabaza ariko ntihagire igikorwa kuko uyu mugizi wa nabi, wabihamijwe n’inkiko, yahise atoroka agafatwa hashize amezi atatu.
Rudacikirwa ati “Uyu musore wakoraga ibi ubwe tukigera kuri Guest House yari yadufashije kuvana madam mu modoka kuko yari arwaye, yarabibonye ko ari umunyantege nke, ariko ararengera amufata ku ngufu, umuntu umubyaye!!”
Mu rukiko rukuru ho, aho Maxime Rudacikirwa umugabo wa Christine Ndabahagamye yari yajuririye indishyi yahawe, bitewe n’uko Guest House itigeze iryozwa ibyayibereyemo, Urukiko rwahamije ko Rudacikirwa ubujurire bwe nta shingiro bufite ko ndetse ahubwo ari we uciwe miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda kuko yajyanye iyi Guest House mu manza NTA SHINGIRO.
Maxime Rudacikirwa avuga ko ibyo inkiko zategetse ari ‘akamaramaza’ ku butabera bw’u Rwanda, aho avuga ko bitumvikana uburyo birengagiza amafaranga umuryango we watakarije muri uru rubanza, n’agahinda (moral damage) watewe n’icyaha cyakorewe umugore we kugeza bimuvuriyemo gupfa.
Rudacikirwa avuga ko yagaragarije Inkiko, ndetse yaneretse Umuseke, inzandiko nyinshi zigizwe n’amatike y’indege n’imodoka yakoresheje we n’umugore we mu ngendo hagati ya Kigali na Bujumbura, ubwo yabaga azana umugore we mu ikurikirana rubanza n’iperereza nk’uko yari yarabisabwe na Polisi.
Kuva mu kwezi kwa 10/2012 kugeza mu kwezi kwa 07/2013 Christine Ndabahagamye yari akiri mu Burundi akazana n’umugabo we mu Rwanda muri iki kibazo nk’uko yari yarabisabwe ndetse bigaragara mu nzandiko z’inzira n’aho bacumbikaga byose bikibitswe n’umugabo we. Uyu mubyeyi, Rudacikirwa avuga yari asigaye aza n’indege kuko uburwayi butatumaga abasha gukora urugendo rurerure n’imodoka.
Christine yaje kuremba kuko ubuvuzi yahabwaga ku buntu (nk’uko ikarita yari yarahawe na Leta ya Canada umugabo we afitiye kopi ibigaragaza) atashoboraga kububona muri aka karere no muri ibi bibazo yarimo. Akaba yarahabwaga ubuvuzi bw’ibanze mu gihe yari akiri ino.
Umugabo we agaragaza n’inyandiko za kompanyi y’indege, ko ubwo umugore we yagendaga bishyuye ticket y’indege irenzeho amafaranga y’ubukerererwe (kuko iya mbere yari kugenderaho yari yararangiye) umugore we agera mu Bubiligi yagiye muri Coma.
Rudacikirwa ati “Kumujyana mu ndege byabaye ngombwa kwandika dusaba Brussels Airlines kuduha ‘chaise roulante’ agendaho, yavuye mu ndege mu Bubiligi ari muri Coma, yamaze mu Bubiligi iminsi itatu mu bitaro, akangutse bamukomezanya urugendo agera muri Canada aho yavurirwaga, agezeyo barababara cyane bamubwira ko bamubuze ngo akomeze avurwe, ndetse bamupimye basanga ‘tumeur’ yabaye nini cyane ntacyo bakimumariye bamuryamisha mu bitaro ngo ategereze urupfu.”
Christine Ndabahagamye yitabye Imana mu Ukwakira 2013, umugabo we mu gahinda kenshi yabwiye Umuseke ko atigeze anabasha kujya kumushyingura, ko byakozwe n’inshuti z’Abarundi n’Abanyarwanda baba Ontario aho yari atuye, kuko we nta bushobozi yari agifite ngo nibura ajye gushyingura umugore we.
Ati “Ibi byose byansigiye ishavu rikomeye, byanteye ubukene no hafi kwirukanwa ku kazi, umuryango wanjye warababajwe cyane rwose, ibyatubabaje kurenza ni uko nta butungane (ubutabera) twabonye mu Rwanda kugeza ubu.”
Uwakorewe icyaha yahinduwe umunyacyaha
Mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo ntibigeze baryoza Guest House URUREMBO inshingano yari ifite ku mukiliya wabo wahakorewe icyaha gikomeye, nubwo bwose aha muri uru rukiko bari bakomoje ku ngingo ibisobanura neza. Byatumye Rudacikirwa ajuririra mu Rukiko rukuru, mu ngendo yakoraga hagati ya Bujumbura na Kigali.
Mu myanzuro y’Urukiko Rukuru yo kuwa 10/04/2014 Rudacikirwa waregeraga indishyi avuga ko Guest House URUREMBO ifite ‘responsabilite’ mu cyaha cyakorewe umugore we mu cyumba cya Guest House, kigakorwa na Manager wa Guest House, gikorewe umukiliya wa Guest House, ariko Urukiko rwavuze ko nta shingiro ibi bifite ndetse rutegeka ko Rudacikirwa ahanirwa gushora iyi Guest House mu manza nta mpamvu. Acibwa miliyoni imwe y’indishyi agomba guha ba nyiri iyi Guest House yaboneyemo amabi akorerwa umugore we.
Mu nyandiko ndende y’iburanisha ryo mu rukiko rw’ibanza rwa Gasabo Urukiko rwanditse ko “rushingiye ku bivugwa mu gitabo 261 CCLIII ingingo ya 11 y’itegeko N°13/2004 ryo kuwa 17/05/2004 aho ivuga ko “ Ba shebuja n’abakoresha baryozwa ibyangijwe n’abakozi babo mu gihe bakora imirimo babashinze…” rusanga Manager wa Guest House URUREMBO Jean Pierre Uwizeyimana yaritwaje akazi yakoraga, yakoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato NDABAHAGAMYE Christine umugore wa RUDACIKIRA Maxime amufatirana kubera uburwayi, rusanga (Urukiko) kuba Rudacikirwa Maxime arega Guest House URUREMBO asaba indishyi NSANZUMUHIRE Theogene nyiri Guest House bifite ishingiro kuko serivisi yari yishyuwe kandi yagombaga guhabwa yangijwe n’umukozi wayo amusambanyiriza umugore kandi arwaye.”
Rudacikirwa aganira n’Umuseke ati “Mu gusoma urubanza ntabwo numva impamvu umucamanza yirengagije ibyo bari babonye mu iburanisha, akirengagiza pieces zigaragara nerekanye za miliyoni zirenga 20 y’amanyarwanda natakarije mu gukurikirana uru rubanza na madam, akirengagiza ishavu moral natewe n’ibyo nabonye mu Rwanda ndi umushyitsi, akirengagiza urupfu rw’umugore wanjye, akavana responsabilite kuri Guest House, akansabira indishyi z’akababaro za miliyoni eshanu gusa, bigeze mu rukuru hoho (mu Rukiko Rukuru) biba akamaramaza ho bampindura umunyacyaha.”
Mu nyanzuro y’Urukiko rukuru ku bujurire bw’indishyi Rudacikirwa aregera, handitse ko “Rusanga (Urukiko) nta kimenyetso na kimwe cyagaragarijwe Urukiko Rukuru cy’uburyo Guest House yaba yaragize uruhare mu kuba Christine yarasambanyijwe ku gahato na UWIZEYIMANA (uru rukiko narwo rwari rumaze kumuhamya icyaha mu bujurire yakoreye muri Guest House yari abereye Manager) ku buryo yacibwa (Guest House) indishyi.”
Uyu mugabo avuga ko bibabaje kubona arega abantu bamuhemukiye, akibaza uburyo Urukiko rumwe rwemeza ko yakorewe icyaha rukaba ari narwo ruhindukira rukamugira umunyacyaha muri dosiye imwe.
Umucamanza w’uru Rukiko Rukuru yavuze ko iriya ngingo ya 261, twavuze haruguru, n’ibyo umucamanza wo mu Rukiko rwisumbuye yayivuzeho, ngo asanga nta shingiro bifite kuko Uwizeyimana Jean Pierre nka Manager wa Guest House NTA NSHINGANO yari afite mu kazi ke zo gusambanya umuntu ku gahato.
Bityo ko basanga Guest House YARAREZWE KU MAHERERE (ni ibyanditswe n’Urukiko) bityo rusanga Rudacikirwa yarashoye Guest House AMAREMBO mu rubanza nta mpamvu ndetse iyi Guest House itsinze Rudacikirwa Maxime (umugabo wa nyakwigendera) kandi aciwe indishyi z’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avocat bihwanya na miliyoni imwe y’amanyarwanda.
Gusa uru rukiko rugakomeza gusabira Rudacikirwa indishyi z’akababaro za miliyoni 4 500 000Rwf na 500 000Rwf y’ikurikiranarubanza bigomba gutangwa na UWIZEYIMANA (ubu afungiye muri gereza ya Gasabo) wakoze icyaha agahanishwa gufungwa imyaka ine.
Rudacikira yabwiye Umuseke ko ibi biteye agahinda ndetse ari agashinyaguro kuri we n’umuryango we. Ati “Ku isi yose ni he wumvise Hotel iha inshingano umukozi wayo yo gufata ku ngufu abaclients bayigana ku buryo Urukiko ruvuga ngo nta nshingano yahawe mu kazi ke yo gusambanya abantu?!”
We ahamya ko ibyo abacamanza bakora ari ugushaka kuvana ‘responsabilite’ ya Guest House URUREMBO mu byabaye ku mugore we kugira ngo indishyi z’akababaro ahabwa zikomeze kuba nto cyane kuko zibarwa ku wakoze icyaha gusa.
Rudacikirwa ati “Ingingo ihana kiriya cyaha ihera ku myaka irindwi kugeza ku 10, ariko Uwizeyimana yahanishijwe imyaka ine gusa ngo kuko ari ubwa mbere yari akurikiranywe ku cyaha nka kiriya, namwe nimunyumvire!! Ibyo narabyirengagije.
Ariko kuba Inkiko zo mu Rwanda zivuga ko Guest House intsinze kandi ariho umugore wanjye yafatiwe ku ngufu, agafatwa na Manager wa Guest, mu cyumba cya Guest bikabera mu maso yanjye ndi umuclient wabo, biteye isoni n’agahinda.”
Umunyamategeko wigenga utifuje ko dutangaza amazina ye waganiriye n’Umuseke kuri iki kibazo yavuze ko nyiri iyo Guest House afite inshingano zo gucungira umutekano abagana iyi Guest House kwaka serivisi, bityo ko umukiliya uhagiriye ikibazo, nk’icyo Ndabahagamye Christine yahagiriye, iyi Guest House ifite kuryozwa ibyangijwe.
UMUVUNYI yasanze nta karengane karimo!
Maxime Rudacikira yeretse Umuseke ibaruwa y’impapuro 10 yandikiye Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda agaragaza icyo yita akarengane yaboneye mu nkiko z’u Rwanda.
Mu ibaruwa Urwego rw’Umuvunyi rwamusubije tariki 28/10/2014 babanje kumubwira ingingo ya 81 y’itegeko Ngenga N°03/2012/OL rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga, bityo ko basanga nta mpamvu yatuma urubanza rwe rusubirwamo, ndetse mu mwanzuro bati “Turasanga nta karengane kari mu rubanza (uru rubanza) ” rwasomewe mu Rukiko rukuru.
Ikibazo cy’uyu mugabo wahuye n’isanganya mu Rwanda ari umushyitsi cyabaye mpuzamahanga, Rudacikirwa agaragaza amabaruwa arindwi Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burundi yandikiye iy’u Rwanda ibasaba gufasha no gukurikirana ikibazo cy’uyu muturage wabo.
Agaragaza ibaruwa Ambasade y’u Rwanda i Bujumbura yandikiye Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ibasaba gukurikirana ikibazo cy’uyu muturage w’u Burundi.
Agaragaza kandi ibaruwa we yandikiye Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda mu 2012 (yari Tharcisse Karugarama) amumenyesha ikibazo cye amusaba kugikurikirana kuko asanga arenganywa.
Kuri ibi byose avuga ko nta gisubizo cyangwa ubutungane yigeze ahabwa.
Ati “Abategetsi b’i Burundi barambwiye bati none ga Rudacikirwa uragira ngo dutere u Rwanda turwane?! twakoze ibishoboka ntako tutagize twarananiwe.
Abarundi bamenye ikibazo cyanjye barumiwe, bahora bibaza ko mu Rwanda ari ahantu hatandukanye, hari ubutungane (ubutabera) hari abayobozi n’inzego zikora neza, ariko booose ubu barumiwe mu gihe babonye ibintu nakorewe mu Rwanda n’ibyo ubutungane bwaho bwankoreye.”
UM– USEKE.RW
65 Comments
Mbega kurongora kwa manager?
gufata ku ngufu bihanishwa igifungo cya Burundu y’Umwihariko
Reka da! kereka ufashe umwana uri munsi y’imyaka 18 kandi nabwo uri umubyeyi we cg undi umurera nibwo ufungwa burundu, byamuviramo gupfa bakongeraho n’umwihariko. Iyo utari umubyeyi cg umurera ufungwa imyaka 25.
Ihangane mu isi haba ubucamanza nta butabera buba ku isi. Usenge Imana Igukize ibikomere, niba umugore wawe yari akijijwe muzahurire mu ijuru. Gusa kurenga ako karengane no gukira ibyo bikomere si ikintu cyoroshye
Ibi bintu ku mugani w’abarundi ni akamaramaza! Uwo mutindi w’umusore ngo yakatiwe imyaka ine gusa? Ni akumiro pe.
njye kubwanjye ndumva uyu murundi yararenganyijwe ahubwo bakwiye kumutabara kuko ndumva bikomeye kndi birababaje nukuri
@kalisa: Ese ugirango wowe ntiwari ukwiriye kujya kwivuza? Warangiritse kabisa. Ubu akababaro k’uyu mugabo kuri wowe gahindutse ikibazo cy’ubuhutu bwakwaritsemo? hhh
@kalisa, none abatutsi bangahe bari mu munyururu bazira ibyo bakoze, ariko nbanyarwanda mwagiye mureka ibitabafitiye akamaro ? Ubwoko buje hano gute ? Ese ufite imetero upimisha kugirango umunye niba uyun’uyu ari umututsi cg se umuhutu.
Ni akamaramaza!
Hari umuntu uvuze akantu keza! ” Mu isi haba ubucamanza ntihaba ubutabera” urebye akarengane kaba mu isi wakwifuza kuyivamo
Mwikwiraza I nyanza turabazi
Si byiza gushinja ibyo utahagazeho ariko ni na byiza gukoresha ubwejye Imana yaduhaye.
Biba cg imanza ziba byombi sinari mpari ariko ukurikije details UM– USEKE.RW uduhaye…, bidasubirwa ho iyi Guest House yatanze ruswa.
Icyaha kinakomeye ntiyahaye umutekano umukiliya bigeza naho apfa.
Birengere ingaruka rero.
Icyo ngaye uyu mugabo wa nyakwigendera nago yatindanye umurwayi we yagomba kumureka agakomeza urugendo akokanya we agasigara mwizo manza.
Icyo namugira ho inama ntibyoroshye kuvuguruza inkiko niyo mpamvu bamucenze bamuringana.
None rero wa murundi we egeranya izo nzandiko zose wanditse nizo wandikiwe uzoherereze HE KAGAME Paul umusaba kurenganurwa…, bimenyeshwe President Nkurunziza wanyu na president wu rukiko rwa EAC
HE KAGAME ntapfana ijambo arakemura akarengane kawe.
Ubundi uko bamaze kugusiragiza bose ubake ibdishyi z’akababaro.
Ntubura nka 35.000.000Frw ukuramo urwarize kutwo urere abana gusa ubutaha jyu banza uramire amagara ibindi ubyiteho nyuma.
RIP mama wa batoto.
N.B: ufite ubushobozi surtout nkabo babasha kwigeza Canada nti mukarare muri mukubite umwice nkuriya mujye mufata Hotel nzima zisobanutse.
Urya makeya ukivuza menshi rimwe ntunakire !!!!
Urukiko rwose rusubiremo ibyemezo byafashwe, ikibazo nuko yagiye munzego bitareba ariko nubwo bimeze gutyo umuvunyi uzongere usuzume neza umurengenure nimba koko ibyo avuga ari ukuri.
Kalisa ntakabateshe igihe yararwaye
Ese ya commentaire ya KALISA igiye hehe ko yariho ???
ariko urukiko njye ukonmbyumva rwaramurenganyije rwose!!ariko nuyu mugabo yagize uburangare ubwo wahagaritse kuvuza umugore wawe ngo ugiye mumanza iyo bamupima akagenda akazaba aburana amaze gukira police ifashe ibimenyetso!!!murukiko erega hatsinda uzi kuburana ntihatsinda umunyakuri !!!urakomerewe rwose ahubwo nawe urarwara ihahamuka aho bukera nayo ushaka bayaguhaye ntiwatuza ntiyakuzurira umugore iryo shyano ryumuhungu barikatiye imyaka mike iyo bamukatira icumi nibura 4kubera iki????ntaho ruswa itaba ndabibonye kbsa
hatsinda uzi kuburana ntihatsinda ufite ukuri= ubutabera????????
Gutekinika rero ni byo bivamo ikintu n’iki. buriya abantu bemeza ko Manager ari gatozi….se manager ni we nyiriyi Mukubite umwice? Niba ari iye nibayifunge cg bayigurishe, umusaza bamukure mu gahinda wana! Guest house ntizibuze: Twiheshe agaciro
Mana nukuri mu izina ry’abanyarwanda dusabye imbabazi uwo mugabo n’umuryango we n’u Burundi kuko uwo mugabo n’umugore we bahuye n’amarorerwa ndenga kamere y’ubunyamaswa mu gihugu cyacu.
iryoshano ngoni manager bazamukatire burundu ahubwo bishobotse bamurasire ku karubanda, binagaragara ko arimo gutanga ruswa mu butabera kuko icyo gihano cy’imyaka 4 giteye isoni pe.
Umusore muzima agatinyuka gufata umubyeyi ufite le double de son age anirwariye indwara ikomeye gutyo, akamufatirana n’intege nke yifitiye, yari azi ngo anyuze mu gihugu cy’abavandimwe yikomereze hanze kwivuza?
Sha nanjye ndamuvumye uwo musore azapfa nabi. Icyaha nk’icyo cyaje no kuviramo umuntu urupfu apfa imburagihe kuko yatinze gusubira iburayi kwivuza yirirwa ino atakaza udufranga yarasigaranye ngo araza mu manza z’akarengane gusa n’ubutabera bwo kumusonga!!
Yewe n’ubwo butabera bwacu buradusebeje pe;
Aliko nimutekereze agahinda twateye umugabo n’abana na image bafite k ugihugu cyacu niyo babonye icyitwa umunyarwanda!
Shagenda wa nkoramahano warahemutse uhemukira abavandimwe bari baje bagusanga ndetse natwe n’igihugu cyawe waraduhemukiye kuko wadutukishije.
Icyo nisabira nuko ubutabera bwareka gushinyagurira no gusonga uwo mugabo, nibamucire urubanza rukwiliye kandi banarebe n’ingaruka zavuye muli ayo mahano yakorewe iwacu, bibuke ko hari umuntu yahatakarije ubuzima n’umuryango usigaranye igikomere kitoroshye
Ikintu gikomeye abantu batabona ni uko KURENGANYA UMUNYAMAHANGA bizana umuvumo ku gihugu!!! Ngiyi imivumo ihora isukwa ku gihugu abayobozi ngo bazi ko bakoze byose!!! Izi nkiko zagombaga guhana by intangarugero iyi nkozi y ‘ishyano (Kuko ni ishyano, uyu mumaman yari amubyaye)!!!, kandi agatanga ihazabu nini!!! Nanjye mvuge ngo: Affaire iyarrange igere kwa His Excellency Paul KAGAME, niwe ugira umutima n’umutwaro!!! naho iyo nkozi y’ishyano n’abandi bameze nkawe bose bazabona ishyano!!! na nyuma uzakomeze umukurikirane uzasanga yararangije nabi!!
Inama munyarwanda akugiriye niyo andikira President wa Repubulika ntabintu byinshi nubura uko uzimugezaho uzajye kuri Presidence habaye conference de presse ubihe abanyamakuru cg usabe abanyamakuru b’umuseke muriyo conference ya president bazabikubarize kuko birenze imyumvire y’umuntu pe jye sinumva ukuntu iyi Hotel itahanwe kandi nta protection yahaye umu cliant ntabwo byumvikana shaka uko President abimenya niwe utabera naho abandi ni abacamanza tu
Ntabwo dufite details zose, ariko birashoboka ko ibyo uriya mu Managera yarahaniwe ikindi cyaha nka adultere (Ubusambanyi) cyangwa se gushinyagurira umurwayi cg se gufatirana u,muntu utameze neza bakaryamana hanyuma ugasanga yarabihindaguye nyuma
YEBABA WEEEE! UMENYA NDIMO KUROTA…..!
NI UKURI, NI UKURI, KU ISI HABA UBUCAMANZA, UBUTABERA BURI HAFI KUZA, UBWO UHORAHO-UWITEKA-ISUMBABYOSE-UMUREMYI AGIYE GUHAGURUKA.
Ibyo MUNYARWANDA avuga nibyo cyane. Hanyuma ukurikije comments abaturage batanga kuri iyi nkuru,urasanga inkiko zacu bazinenga cyane,hakanagaragaramo RUSWA,kuva hasi kuri Guest House URUREMBO,ukazagera no ku Umuvumyi wasubije iriya baruwa.
Ku byerekeye indishyi nazo,amafaranga 35.000.000 Frw ni make kuko simbona indishyi ukuntu bazibara ugereranyije n’umuntu wapfuye azize iryo shyano na Boss we,ariwe Théogène.
Biragaragara ko uyo mugabo wa Christine bakoresheje amafaranga arenga 20.000.000Frw mu ngendo z’imodoka, amatike y’indege,amahoteri,…impapuro zigaragaza ibyo byose zikaba ziri mui dossier(uko umuseke ubigaragaza).
Jye ndasanga ayo 35.000.000Frw akwiriye abana ba Christine,hanyuma umugabo agahabwa nka 60.000.000Frw,cyane cyane ko iryo hohoterwa ry’mugore we barikoze mu maso ye,hanyuma bakanamubuza kuryana umugore we vuba na vuba bikanamuvira gupfa.
Theogene nawe acibwe urubanza kuko byumvikana mu ma dossiye,ko asa nuwafatanyije icyaha(guhisha umusambanyi). Birababaje kubona umushitsi aza mu Rwanda,maze agahura n’ibyago nkibyo,muri Guest house yo mu Rwanda. Turwanye iyo sura ntibikabeho kandi.
Ndabahagamye azabahagama byo. Uno mugabo jye musabye imbabazi nk umunyarwanda. Uzatubabire kandi Uwiteka akomeze agufashe. Kandi uzageze ikirego kuri H.E cg muri EALa
Yebabaweeeee! N’ukurio nanje ndasaba imbabazi cane uyo murundi.Ico icaha Théogène na Hoteli ye bakoze, baze babibazwe mu amazina yabo,atari mw’izina ry’u Rwanda. Rye bwite naramumvise avugira mu akabari ka Hoteli ye(Guest House Ururembo)ati:”URIYA MURUNDI,NTABWO ANZI. JYE NDI IGITI GIFITE AMASHAMI MAREMARE AGERA KURI FPR/INKOTANYI.UWUSHAKA KUNGENDAHO ARAVUNIKA.”, arasubira ati:” NA KARE,URIYA MURUNDI,YARI AFITE IKIGORE KIBI,NAMUBWIYE NGO AZE MUSHAKIRE UNDI MUGORE MWIZA KURUTA IKIGORE CYE,MUHE N’AMAFARANGA”.
Noneho mbonye iyi nkuru,mpita mbona ibyo yavugaga.
Théogène, uri umugome cyane. Nimba warabonye GENOCIDE yabaye mu Rwanda,ukanareba ifatwa ku nguvu ryakore ry’abategarugori ba abanyarwnda…ntabwo wari ukwiye kwirengagiza,ananashinyagurire uyo murundi,ananatanga RUSWA,nkuko bigaragara muri rapporo y’Umuseke.
Yemwe,yemwe…nimugasebye u Rwanda. Kandi uko bizwi muri GATSATA yose,si ubwa mbere iryo hohoterwa ribera mw’i Hoteri(Guest House Ururembo) yawe.
Shaka uko uhoza uyo muryango w’uwo murundi.
Izo miliyoni(95.000.000 Frw) zavuzwe haruguru,nanjye nsanga ari make.
Kuburana na kuba mba se niba abarundi batumva kibamba icyo ari cyo ni nko kuburana na ba Adolphe nkiri hôtel ni ukureba icyo wakora nawe ngo uce inzigo
uyu mugabo rero kubwanjye sinzi nimba yaribagiwe ko natinda umurwayi byamukomerera kurusha uko yari kugenda agasiga dossie ye muri police akabanza akavuza umurwayi kuko nibyo byambere ahubwo ntacyo navuga hagataho da
Imikorere ya bamwe mu ngirwa bacamanza bo mu Rwanda mwebwe ntimuyizi. Ruswa mu bucamanza( dore ko nta butabera mbonye aho) iteye ubwoba. Uwabereka ibikorerwa mu nkiko za Rusizi mwakumirwa gusa. Naho Rugege ( Chief Justice) ati : mu butabera ni sawa sawa. RGB nayo iti: mu butabera barivuguruye!!! Gusebya igihugu bene aka kageni ni crime kabisa. Ruswa izarikora, icyakora mbabazwa na bene aba bacamanza, kuko banga igihugu nk’ababonye ikindi. Baragatsindwa n’Imana y’u Rwanda gusa.
Seriously birandenze njyewe kubona uwakorewe icyaha ariwe ukomeza kubabazwa no gushinyagurirwa. My heart breaks for this family. Ibi babyita Victim Blaming. Nta numwe ushobora kumva ububabare uriya mubyeyi yajyanye mu mutima ni uko umugabo amerewe. Inama nagira uyu mugabo azagane Ministry of Gender and Family Promotion cg Gender Monitoring Office. Nanjye ndohereza this article kuribo.
Joie,
Ndagushimye cyane,courage. Ubyoherezeyo maze,ubishoboye uzahe Umuseke igisubizo baguhaye,natwe Umuseke ubitugezeho.
GOD bless you
Agahinda na akababaro,utabona uk,uvuga cyagwa gugereranye uwapfuye yaligendeye imana imuhe uburuhukiro budashira,umuryango we imana iwihanganishe.Aliko bantu mwiyise ko muli abacamanza muhagaraliye ubutabera imana tuzi ko iliho,izabaciraho iteka,ntimwiyunve nkabaliho mwiyunve nkabalimbutse.Kandi koko ntimuliho…
That’s sad!!
Ihangane muvandimwe ukurikize inama Diane yatanze.Ikibazo cyawe uzagihe abanyamakuru bakikubwirire HE bizagugufasha kubona ubutabera.
Imana ibakomeze kandi abantu bakwiriye kwihana hakiri kare,bakiga kwanga icyaha.
Amahoro
yooooooooooooooooimana niyo nkuru
Guest house mbona ntacyaha ifite kuko uwakoze icyaha arahari kandi yaragihaniwe. none murashaka ko uwo murundi bamukorera iki ko nubutabera yabuhawe
Sibomana ntazi amategeko.Bazagusomere itegeko rya 261. Na Théogene bwite yararimenye ageze imbere y’inkiko.
Imana izajye indinda ikintu kizatuma njya muri izi nkiko.
Yewe ndumiwe koko? ?
Mvuge iki ndeke iki!!! Njye nize amategeko, ariko naho facts ziri hano zaba haraho zidahuje n’ukuri gusa zirahagije kugirango umuntu yumvemo akarengane kagaragarira buri wese.
Muzi ikibazo cyabaye muri uru rubanza?Ni ikibazo cyo kutumva amategeko ajyanye n’uburyozwe bw’igikorwa cyakozwe n’umuntu ushinzwe (vicarious civil liability) ku rwego rw’ikirenga (high level).
Ariko naho twatekereza bisanzwe, ni gute umuntu yafatirwa ku ngufu muri guest cg hotel, hanyuma iyo guest ntibiryozwe? None se nta nshingano iba ifite yo kumucungira umutekano? Uyu mugabo akeneye ubuvugizi. Namugira inama yo gushaka abandi banyamategeko bakaka audience ku Muvunyi bakibonanira nawe physically bakamusobanurira neza scenario yose bisunze amategeko n’izindi manza zaciwe kuri vicarious liability (Ubushinjacyaha v. Munyankumburwa [v.2-2014]RLR, p.143). Iki cyegeranyo kiboneka ku rubuga rw’urukiko rw’Ikirenga kuri http://www.judiciary.gov.rw/fileadmin/Publications/Case_Law_Booklet/Law_Report__V2_2014.pdf Iyi nama nyimugiriye kubera ko byashoboka ko abakozi baho basuzuma amadosiye iby’ubu buryozwe bishobora kubasoba bigatuma bumva nta karengane karimo kubera kutabimenya maze bagakora raporo Umuvunyi nawe agasinya adasubiye muri dossier neza kandi nyamara akarengane kagaragarira buri wese. Nibibonanira n’umuvunyi rero bakamuha ibisobanuro bisobanutse nizeye neza ko azabyemera ko harimo akarengane urubanza rugasubirwamo mu Rukiko rw’Ikirenga akarenganurwa kuko niyo nzira byacamo isigaye. ibi bintu biha isura mbi Igihugu cyacu, akaba ariyo mpamvu bikwiye no kugera kwa HE akabyumva nawe akabimenya wenda byatuma abantu bicara bakiga dossier neza atari bimwe by’ibihushuka.
Ndakwihanganishije Mushingantahe, byose Imana izabigufashamo ariko nturambirwe ukomeze ubikurikirane kandi abanyamakuru bazaduhe uko byagenze kuko mfite ikizere ko bizacamo neza ukarenganurwa. Imana ibigufashemo.
Ariko iconyereka uyu yubahutse gufata umu damu wintore nka Christine twese twubaha mu buzima twamaranye i Bujumbura, i Gitega n’ahandi. Uyu mupfasoni ndamuzi kuva mu buto yari une fille sportive intelligente et abana neza cane. Je ne savais pas qu’elle allait rencontrer un stupide Gérant qui oserait la violer. Icomwereka abazi Christine bomwotsa abona iyi MBURU. Imana yakire Christine mu bwami bwayo kandi turahojeje son mari qui doit avoir été affecté par la perte de sa charmante Christine dans l’humiliation. Imbécile de Gérant wa muhimbiri we!
Ibi biteye agahinda urubanza rukwiye gusubirwo. Ariko se ubundi ni gute uva muri Canada ukajya gucumbika muri Guest House yo mu Gatsata?
Yewe ndumiwe pe ntabwo uwo manager akomeye akwiye kuvuzwa,gusambanya umurwayi koko Ariko
Haricyo nibazA Niba icyaha cyaramuhamye ni gute uakatirwa imyaka 4 kandi ubundi gufata ku ngufubihankshwa burundu ????
Ibyo nizere ko abanyamategelo basoma umuseke baza bitubwira
Biteye agahinda ababacamanza bashebeje u Rwanda
Birababaje rwose ! Ntibinasanzwe kuko ubundi abanyarwanda dukunda abashyitsi! Kuburyo twirya tukimara kugirango umushyitsi watugendereye agende yishimye! Izo nkozi zibibi barusubiremo bazikatire uruzikwiye kuko uko baruciye ni agahomamunwa!
Ibibazo nibaza ni ibi: Ariko se ujya kwivuza muri Canada ugacumbika muri Hotel nk’iriya yo mu Gasyata? Ufite rendez-vous kwa muganga muri Canada ubanza mu nkiko zo mu Rwanda urazizengurutseeee wibutse ko ufite umurwayi ari uko uvuye mu rw’ubujurire!!! cyangwa washakaga i ticket mu ndishyi bazaguha? Muri iyo Hotel, uwo musore yari azi aho nyamugabo agiye kuki atatinye ko bashobora gukubitana amuvana muri chambre? maze umugabo aragenda agaruka igikorwa kirangiye?? Ahubwo bajya kuregera indishyi bibagirwa icyari cyabahagurukije i Burundii!!! Inkiko ziba ziguye mu mutego w’umusore watetse umutwe afatanije n’abashyitsi be!! Ahaa ibiri hanze aha!!!
uwamwezi belina,
Ndashaka kumenya ko uri umudamu canke umukobwa..Icyo nico gisubizo cawe kweli? Imana ikurinde, nibyo nakubwira. Ejo ni wowe,canke uwawe. Maze uzumve akababaro Maxime n’abana be bafite? Bigaragara ko Ihohoterwa ryabaye mu Rwanda cya gihe(1994)ntaco bikubwiye. Buriya iyo umuntu avuze canke ngo yandike nkawe, ahita amenyekana uwo ariwe.
Abantu benshi bavuze ico bibaza ku vyabaye.
Ariko ibivuzwe na Uwamwezi Belina birababaje rwose, cane cane ko turavye izina ryiwe, ategerezwa kuba ari umwigeme, kandi ategerezwa kuba akiri muto,
Ico ndamwifurije, nuko abavyeyi biwe batobona amajambo Uwamwezi Belina yanditse, kuko vyobatera umubabaro ….Umwana w’umwigeme atagira umutima w’ikigongwe, si kenshi tubabona !
Uwamwezi, unkundire ndagusigurire,ndaguhanure, nizeye ko hari icigwa ukuramwo.
iyo uba umaze gukura gato, wari kumenya ko kuba muri Canada, bidatuma hari aho ushobora canke udashobora kurara.
Ko iyo Guest house iriho, nukuvuga ko hari abayicumbikamwo, Christine na Maxime ataribo bari abambere (canke babaye abanyuma).
Iyo uba umaze gukura gato, wari kumenya ko bari bayitoye surement kuko itari izimvye, bifuza ko ifaranga rimwe ryose bashoboye gushira ku ruhande, rifasha kurera abana no gufasha umuryango ,
iyo uba umaze gukura gato, wari kumenya ko hariho umubabaro usumba na tumeur : ku bavyeyi nka Christine na Maxime, gusubizwa ITEKA, gusubizwa agashambara (impuzu), bifise insiguro ikomeye, kuribo no ku bana babo
Ku muntu yari arwaye nka Christine, yabonye amagara amuca mu mwanya w’intoke, ndibaza ko icamutera ubwoba atari gupfa (naho twese tubitinya), ahubwo ko yatinya gupfa atarwaniye agateka/dignité bamutwaye.
Christine na Maxime sindabazi, mugabo, ndategera caaanne intambara bahisemwo.
Imana iguharire kandi ikurinde, ntuzokwigere uhura n’ibibazo mu buzima bwawe bwose, cane cane ivyo gufatwa ku nguvu.
NYABUNA NI MUTABARE UYU MUTURAGE PE KUKO BIRAGARAGARA KO YA RENGANYE NAHO NI BA ATA RENGANUWE, ITEKA UMUKIRE AZAJYA GURA UMUKEZE KANDI SIBYIZA PEE, WOWE MUNYAMATEGEKO UKINGIRA IKIBABA UMUGIZI WANABI NKUYU EJO AZAFATA UWAWE
MUROZE.
NYABUNA NI MUTABARE UYU MUTURAGE PE KUKO BIRAGARAGARA KO YA RENGANYE NAHO NI BA ATA RENGANUWE, ITEKA UMUKIRE AZAJYA GURA UMUKEZE KANDI SIBYIZA PEE, WOWE MUNYAMATEGEKO UKINGIRA IKIBABA UMUGIZI WANABI NKUYU EJO AZAFATA UWAWE
NONESE KO ABANYARWANDA BAJYA IBURUNDI BIRAMUTSE BIBABAYEHO NTITWABABABARA ICYO UTIFUZA NTUKACYIFURIZE MUGENZI WAWE
birababaje pe!niba iyi nkuru arimpamo HE KAGAME azabikemura.kuko atajya yihanganira na gato ibikorwa nkibi cyane cyane ibitukisha izina ry’URWANDA mu ruhando mpuzamahanga.
SERGE,
Turikumwe peee. Ahubwo abantu bose bari bakwiye kwiyamiriza ayo mabi,atanga isura mbi y’igihugu cacu c’u Rwanda.
H.E president wa repbliqua turamuzi neza,kandi turamwizeye, ko amafuti nkayo atigera anashaka no kuyumva.
Mbe uyo Théogène NSANZUMUHIRE yaba yaritwaye ate mbere canke igihe ca génocide yakorewe abatutsi muri 1994? Sinumva ukuntu atigeze agira impuwe,basi ngo ananabwire Maxime ati: POLE.
Mbe ngo ni IGITI GIKOMEYE,GIFITE AMASHAMI MAREMARE AGERA HE?
Yooooh,nasomye iyo nkuru kwa NDEKEZI ndumirwa cyane.
Arasebya(Théogène) u Rwanda,akongeraho Umuryango wacu F.P.R/Inkotanyi? Uri gito peee…
Biteye ubwoba niba umuntu adashobora guhabwa ubutungane yakorewe icyaha ndenga kamere nkicyo, natwe abanyarwanda turumva biteye ikimwaro ni “Akamaramaza” pee, azandikire na president wacu we arusha ubushishozi abo bose hanyuzeho.
Ndi umugabo wa nyakwigendera Christine. Nagomba kubashimira mwese kuri commentaires zitandukanye mwagiye murashikiriza, ntibagiye gushimira na journal UM– USEKE. Ntaco mfise ndabivugako vyinshi mwabivuze.Ico nokwongerako n’uko bisiga ubwenge.
Umva Maxime. Jurira urubanza mu Burundi, utange ibimenyetso byose, baruce ushyikirize Ambassade y’u Rwanda wicecekere. Ibyo byitwa “SUFFER ABROAD, SUE AT HOME”. Noneho ubatege iminsi ariko ubike IMIKIRIZE y’URUBANZA neza. Igihe Imana izaguhera opportunity, uzabace 500milion ntampuhwe. Bizagera ndabizi hano hitwa GREAT LAKES REGION. Mpamaze imyaka 60 ndeba ababoyi baba aba boss ababoss baba ababoyi.
Abacamanza bacu bamwe bashobora no kugurisha igihugu ukurikije uko bakunda ruswa. Guest House igomba kwishyura ayo mafaranga uko uriya mugabo ayasaba. Kwisi hose “INN-KEEPER’S LIABILITY IRAZWI” Iyo wacumbikiye umuntu, ibimubayeho byose birakureba. Ibyo bibaho kenshi kuva kera ariko Hotel irishyura ikanasaba imbabazi. Nyirayo yahisemo inzirayibusamu. Uwafata abo bacamanza na nyiri hotel akabashyira muli iyo guesthouse hamwe n’abagore babo ariko maze akabaganiriza bose ukuntu. Nicyo gihano byapfa kungana.
Ndihanganisha uyu muvandimwe wahuye n’ibyago bikomeye. ariko kandi nagira ngo ye kurenganya ubutabera bw’u Rwanda kubera ko kuba manager wa guest house yaramujyanye mu kindi cyumba amushukashuka ngo ni ho heza yababoneye kandi bamaze kwishyura aho yari amusanze, bimuha amahirwe yo kwiregura avuga ko ibyabaye byose bari babyumvikanyeho nubwo atari ukuri. Mwibuke ko mu rubanza hifashishwa ibimenyetso. Ubutabera nyabwo n’ubw’Imana yo itagira icyo ihishwa, kandi tumenye neza ko abatsinda bose siko baba bari mu kuri.None se niba aburana avuga ko yamujyanye ku neza mu kindi cyumba babyumvikanyeho, n’ikihe kimenyetso cyaboneka cyashingirwaho kinyuranije n’ibyo yaba avuga? Gusa niyihangane kandi tumenye neza ko Imana Ihora Ihoze.None se niba aburana avugatya, murumva ubutabera bwabyifatamo gute?
ineza chantal, umurwayi wa tumel yo mu bwonko wa 46 ans, yumvikana gusambana na Manager wa Guest house mu Gatsata ari kumwe n’umugabo we? Kabone n’iyo yaba atarwaye, umuntu yava i Burundi aje mu Gatsata, akitwaza n’umugabo we aje kumwereka ko aje gusamb ana n’insoresore. Ni ko nyabu, Ubwo uzi ikibyimba cyo mu bwonko icyo ari cyo??? Urakirwaye urarenze urashyutswe en plus uri kumwe n’umugabo?? VANA AHO IBIMENYETSO BY’URUKIKO DI! Turi abantu ntituri amatungo!!!
Niba ari uku inkiko zacu zakemuye iki kibazo biteye agahinda, nuwutari umucamanza yaruca.
Gusa wa mugabo igisigaye nkuko nabonye hari uwabikugiriyemo inama, egerenya preuves zose maze ibigeze kuri His Excellency Kagame, uzarenganurwa, kandi ntucike intege.
My goodness!!!!! Ni inshuro nke nandika hano nkora comment. Ntabwo ndi umugore cyangwa umukobwa. Ndi umugabo. Niba dushobora kumva ko umuntu wese azajya afata umugore ku ngufu yapfa, atapfa tukabifata tukabirenzaho ibindi bintu ibyo ari byo byose tugaca urubanza tugakuraho icyaha umugabo wamukoreye ibya mfurambi, tukaryama tugasinzira, duteye isesemi! What the Heck???
Kuri iyi cas noneho harimo byinshi.
(1) Ni umu client
(2) Yagiriwe ibya mfurambi n’umukozi (en plus Manager) wa hoteli
(3) Ni umurwayi mu buryo bugaragara.
(4) Ako gasuzuguro ugiriye umugabo we imbere ye!!!
(5) Urukiko rubuze icyo rurega hoteli
(6) Nyiri ugufat umuntu umukatiye imyaka ine gusa
(7) Umuvunyi abisinyeho ngo nta karengane
(8) Hejuru ya 60% y’abayobozi b’igihugu ni abari n’abategarugori
Mu by’ukuri niba izi ari facts nta kindi navuga uretse kuvuga ngo duteye isesemi, turagayitse ndetse dukwiye izindi brains mu mitwe yacu.
Niba uko mbisomye hano ariko biri, aba bacamanza bariye ruswa, kandi badusebereje igihugu ku mugaragaro!!Imana izabibabaze!
Maxime pole sana
Muvandimwe. Jewe numva ikibazo cawe gikomeye.Aho bigeze ubutabera bwarahengamye ariko ndizera ko mu Rwanda hakiri abagabo na cane cane SE Paul Kagame, muture ingorane zawe azobigufashamwo nta corruption kuri we sinkabategetsi bacu.
Mbega ivumwe,uwo mu manager yabuze abo bangana?kandi akarondera abagwayi.ivyo nibiranga ibihe vyiherezo
let her rest in peace and for the Rest remember she is in a better place now the God that she served will definitely do something for her family and for sure for the guest hoyse manager nabo baciye urwa ngondangondwe
NIKO MU RWANDA BACA IMANZA.NTA BUTABERA BUBAHO
Plz, uyu mugabo niba avuga ukuri yararenganye pe! Ntanuwo mu isi wa murenganura, icyo leta y’uRda yamufasha n’ukumufasha kubona ibyo yataye kuko urugo rwe rwarasenyutse (abana), byibura abone igitunga abana be. Ahasigaye asenge Uwiteka amuhe kwiyakira n’amahoro yo mu mutima.
nanje sinogenda ntagize ico mbivugaho muvyukuri ntakintu kibabaje nkikingiki nina yo mpavu ubwi yahuzi butazarangira kwisi kuko nkibi vyakubayeho nawe ufite ubushobozi iyi RESTHO– USE wayituritsap utasize ubu bucamanza uzi kwicwa nikimwaro?ntacyo uri bukore abo wari wizeye ko bakurengera aka ba aribo bakwica?bira babaje.
Comments are closed.