Digiqole ad

Rwanda: Umuhigo wa 2018 w’ubudodo buva ku magweja uzagerwaho?

 Rwanda: Umuhigo wa 2018 w’ubudodo buva ku magweja uzagerwaho?

Ubuhinzi bw’iboberi igaburirwa amagweja nayo akituma indodo buracyari hasi muri rusange mu gihugu, mu karere ka Karongi aho busa n’uburi imbere bamaze guhinga izi boberi ku buso bwa 59Ha, umwaka ushize Minisitiri w’Intebe avuga gahunda ya Guverinoma yavuze ko intego ihari ari uko mu 2018 u Rwanda ruzaba ruhinze iboberi kuri 4 000Ha ziyvuye kuri 950Ha zihinzweho ubu.

Ubuhinzi bw'iboberi mu kabande kamwe mu murenge wa Bwishyura i Karongi
Ubuhinzi bw’iboberi mu kabande kamwe mu murenge wa Bwishyura i Karongi

Ni muri gahunda yo kunganira gahunda yo guteza imbere imyambaro ikorerwa mu Rwanda, amagweja yariye iboberi yituma ipamba rihita rikorwamo indodo zifashishwa n’inganda.

Iyo umuhinzi ateye iboberi mu kabande nyuma y’amezi atandatu atangira gusarura, amagweja arya ibibabi byayo nayo mu mezi abiri atangira kwituma amapamba ahita avamo ubudodo, aya mapamba agurishwa neza kuko ahora akenewe ku isoko.

Jean Laurent Ntukanyagwe umukozi wa NAEB ushinzwe ubu buhinzi bw’iboberi n’ubworozi bw’amagweja mu turere twa Rutsiro, Ngororero na Karongi avuga ko ubu buhinzi ari ingirakamaro kuko iboberi inera imbuto ziribwa ndetse ibisigazwa byayo bikavamo amajyani atekwa mu cyayi.

Ntukanyagwe avuga ko abaturage muri aka gace bari kwitabira ubu buhinzi n’ubworozi bw’amagweja ari benshi nyuma yo kubona akamaro kabwo.

Colleta Mukayisire wo mu kagari ka Buranga mu murenge wa Bwishyura i Karongi niwe mu Rwada weza umusaruro mwinshi uva mu magweja, mu kwezi asarura ibiro 30 ikiro kimwe akakigurirwa ku mafaranga 2100.

Abahinzi b’iboberi banorora amagweja Leta ngo ibafasha mu kubaka aho bakorera mu rwego rwo kubashishikariza kwinjira muri uyu murimo ubyara inyungu.

Ntukanyagwe avuga ko uyu mwaka mu karere ka Karongi honyine ngo bazatera 100Ha z’iboberi, bakaba bizeye umusaruro kuko ngo babonye n’isoko rihoraho ry’umushinga ufite uruganda rutunganya ubudodo bw’amagweja i Rwamagana.

Uwiyemeje kwinjira muri ubu buhinzi ngo yabona umusaruro uhagije kandi akiteza imbere mu gihe yabikora nk’umwuga , kuko iboberi itanga ibiribwa by’amagweja atanga ubudodo, yera inkeri zikorwamo umutobe ndetse igatanga amajyane atekwa mu cyayi.

Mu Rwanda ubu hasarurwa Toni 10 ku mwaka wose z’ubudodo  buva mu buhinzi bw’iboberi n’ubworozi bw’amagweja, intego ngo ni uko mu 2018 u Rwanda ruzaba rusarura Toni 614 nk’uko Minisitiri w’Intebe yabitangaje umwaka ushize.

Ibibabi by'iboberi nibyo biryo by'amagweja, bikavamo amajyane ndetse inkeri zabyo zikavamo umutobe
Ibibabi by’iboberi nibyo biryo by’amagweja, bikavamo amajyane ndetse inkeri zabyo zikavamo umutobe
Ibi bibabi iyo byeze bigaburirwa amagweja, udusimba tujya kumera nk'iminyorogoto cyangwa ibinyabwoya
Ibi bibabi iyo byeze bigaburirwa amagweja, udusimba tujya kumera nk’iminyorogoto cyangwa ibinyabwoya
Amagweja agaburirwa ibi bibabi nko mu gihe cy''ukwezi
Amagweja agaburirwa ibi bibabi nko mu gihe cy”ukwezi
Nyuma yo kurya amagweja atangira kugenda yituma ibintu bimeze nk'ipamba byegerana bikaba ikirundo kimeze gutya
Nyuma yo kurya amagweja atangira kugenda yituma ibintu bimeze nk’ipamba byegerana bikaba ikirundo kimeze gutya
Iyo bamaze gusarura
Iyo bamaze gusarura
Utubumbe tw'iri panga rihita riramburwamo indodo
Utubumbe tw’iri panga rihita riramburwamo indodo

Sylvain  NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

2 Comments

  • Ntabwo Amagweja yituma ubudodo ahubwo ararucira

  • Iyi project nimuyigaruremo umugabo witwa Capt. Jerome Mureramanzi ubundi murebe uko twinjiza amadovize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish