Digiqole ad

Rwanda: Sositeye Civile ngo izafasha ko imyanzuro 50 y’uburenganzira bwa muntu igerwaho

 Rwanda: Sositeye Civile ngo izafasha ko imyanzuro 50 y’uburenganzira bwa muntu igerwaho

Kananga Andrew yavuze ko bazaherekeza Leta kugira ngo ishyire mu bikorwa imyanzuro 50 y’uburenganzira bwa muntu

Mu nama yahuje abagenerwabikorwa b’Ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (LAF)  kuri uyu wa Kabiri, sosiyete sivile yatangaje ko igiye guherekeza Leta y’u Rwanda mu ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ngishwanama y’isuzuma rusange mpuzamahanga ngarukagihe (UPR) igera kuri 50 yemejwe gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka ine guhera mu mwaka wa 2015.

Kananga Andrew yavuze ko bazaherekeza Leta kugira ngo ishyire mu bikorwa imyanzuro 50 y'uburenganzira bwa muntu
Kananga Andrew yavuze ko bazaherekeza Leta kugira ngo ishyire mu bikorwa imyanzuro 50 y’uburenganzira bwa muntu

Ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (LAF) rivuga ko rigiye gutegura ingamba zihamye mu gufasha u Rwanda gushyira mu bikorwa byihuse iyi myanzuro ijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Umuyobozi w’iri huriro Kananga Andrew, yavuze ko bo nka Sosiyete Sivile bagiye gushyiraho amatsinda akurikirana uko Leta iharanira kubahiriza ibyo yiyemeje gukora nta gahato ishyizweho.

Yagize ati “Inshingano yacu ni ugufatanya na Leta kugira ngo tujye tubabwira tuti nyabuneka mumenye ko buri nyuma y’imyaka ine tuzasubira muri UN. Mwemeye ibi tuzakomezanya ibi n’ibi, kuko natwe tuzatanga Raporo tuvuga ngo Leta ibyo yemeye ni ibi, ibyo yagezeho ni ibi.”

Kananga Andrew yakomeje avuga ko u Rwanda rwasuzumwe nyuma y’imyaka ine rwari rumaze rushyira mu bikorwa indi myanzuro 67 yatanzwe mu mwaka wa 2011.

Ambasaderi w’U Bubiligi mu Rwanda, Pauwels Arnout yavuze ko bazakomeza gutera inkunga iki gikorwa hagamijwe guharanira ko imyanzuro yemewe yose ishyirwa mu bikorwa mbere y’uko imyaka ine irangira.

Ubwo u Rwanda rwasuzumwaga mu Gushyingo 2015, ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye byagaragaje ko mu myanzuro 229, u Rwanda rwari rusanzwe rukora ku igera ku 102, maze rusanga ikenewe gusuzumwa ari 50 gusa.

Mu myanzuro u Rwanda rwahawe na UN hagaragaramo ibibazo bigenda bigaruka nko kuvuga ko u Rwanda rudaha ubwinyagamburiro amashyaka, kudaha urubuga itangazamakuru, no kuba urwego rw’ubutabera rudakora neza nk’aho bavuga ko hari abafungwa imanza zabo ntizicibwe neza.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye avuga ko ubwo batangaga raporo y’imyanzuro ku burenganzira bwa muntu mu Ugushyingo 2015, basanze ibi bibazo atari umwihariko w’u Rwanda kandi ko byasobanuwe neza haherewe aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze.

Indi myanzuro u Rwanda rwahawe irimo iyo gukomeza kunoza ibijyanye n’ifatwa n’ifungwa no kunoza amategeko agenga ibigo ngororamuco.

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda Pauwels Arnout ngo na bo bazakomeza gutanga inkunga yabo
Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda Pauwels Arnout ngo na bo bazakomeza gutanga inkunga yabo
Mu nama yahuzaga abo muri Sosiyete Civile
Mu nama yahuzaga abo muri Sosiyete Civile

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Kananga Andrew abivuze ukuri koko. Bazaherekeza Leta nk’uko basanzwe babigenza. Uko sosiyete sivile nyarwanda irushaho kwivuga ibigwi no gufata ingamba, ni ko abenshi mu bafatanyabikorwa b’imiryango mpuzamahanga bakubwira ko iyo sosiyete sivile bayishaka aho rukomeye bakayibura, ikagaragara mu nama za hato na hato, cyane cyane izibamo ka perdiem, no mu bushakashatsi budakoma rutenderi. Jye abo duhuye bavuga ko bagize sosiyete sivile, nkunda kubabaza nti: ni nde wabashyize muri uwo mwanya? Ubonye akazi muri ONG cyangwa ubaye umunyamuryango wayo wese mu nama y’Inteko Rusange ahita akubwira ko ari mu bagize sosiyete sivile. Yihe? Ivugira cyangwa ivuganira nde? Ku yihe ngingo? Umusaruro ni uwuhe? Aho kubeshya abaturage ko mbakorera ubuvugizi kandi ndi mu kwaha kwa Leta, nakwaka akazi muri Leta bikagira inzira, cyangwa nkiyamamariza kuyobora nk’akagari cyangwa umudugudu. Ngize imana ngatorwa.

Comments are closed.

en_USEnglish