Digiqole ad

Rwanda: Kw’ikoranabuhanga ba nyiri Cargo bazajya bakurikirana aho zigeze

 Rwanda: Kw’ikoranabuhanga ba nyiri Cargo bazajya bakurikirana aho zigeze

Ni uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bwatangijwe kuri uyu wa gatanu na Minisiteri y’ubucuruzi, inganda n’iby’umuryango w’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba hamwe n’ikigo cy’ikihugu cy’imisoro n’amahoro. Uburyo  bwo gufasha abacuruzi gukurikirana imizigo y’ibicuruzwa byabo aho igeze ibageraho. Ni uburyo bwitwa Electronic Cargo Tracking (ECT).

Minisitiri Francois Kanimba atangiza regional Electronic Cargo Tracking
Minisitiri Francois Kanimba atangiza regional Electronic Cargo Tracking

ECT ni ni system yifashishije Internet yo gukurikirana imizigo iri mu nzira uhereye aho yinjiriye ku cyambu cya Mombasa kugeza ipakuruwe.

Ibi ngo bizagabanya ibibazo byo gutinda kw’ibicuruzwa byatumijwe ku mpamvu zitazwi ndetse no kubura bya hato na hato.

Benjamin Gasamagera uhagarariye urwego rw’abikorera mu Rwanda (PSF) avuga ko uburyo babonye izajya ikora basanze ari ingirakamaro cyane ku bacuruzi bagiraga ibibazo byinshi mu gukurikirana imizigo y’ibyabo batumije.

Ati « iyi gahunda ije gushyira kumugaragaro ibyerekeranye n’ingendo z’ibicuruzwa. »

Richard Tusabe Komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro ati « icyo twifuza ni  uguteza imbere ubucuruzi kuko harubwo ibicuruzwa byatindaga mu nzira ahanini bitewe n’abashoferi kuko babaga baziko nyir’ibicuruzwa atazamenya aho batinze iri korana buhanga rikaba rizatuma ibicuruzwa bigerera igihe kw’isoko wa mucuruzi wafashe inguzanyo kuri banki akabasha kwishyurira igihe nawe ubwe bikamufasha kwiteza imbere. »

Komiseri Tusabe akomeza agira ati « Hari n’abacuruzi benshi bajya batubeshya ngo ibicuruzwa bigiye i Burundi cyagwa muri Congo ariko ubu iri koranabuhanga rizadufasha gukurikirana ibicuruzwa aho bigana hose, ikindi kandi bikazagabanya urwikekwe ku bacuruzi n’abasoreshwa kuko kumenya abantu basora neza byatugoraga. »

Minisitiri Francois Kanimba wa MINEACOM yavuze ko ibi ari ingirakamaro mu bucuruzi kuko ubu imodoka itwaye imizigo izajya igenda ikurikiranwa, habaho gutinda impamvu ikaba izwi kandi ndetse ngo n’umutekano w’ibicuruzwa uzarushaho kuboneka.

Ati « ibi bintu byose biratuma tugenda tuva mu bwigunge kuko niba mbere ibicuruzwa byarahagurukaga ku cyambu cya Mombasa bikamara iminsi 22 ubu bikaba bisigaye amasaha,   ibi ni ibintu byiza bituma ubucuruzi bwacu bukomeza gutera imbere »

Region Electronic Cargo Tracking  izajya ikurikirana inzira yose imodoka yikoreye imizigo inyura hagati ya Kenya,Uganda n’URwanda.

Gasamagera avuga ko iyi gahunda izafasha cyane abacuruzi kumenya amakuru y'ibicuruzwa byabo biri mu nzira
Gasamagera avuga ko iyi gahunda izafasha cyane abacuruzi kumenya amakuru y’ibicuruzwa byabo biri mu nzira
Richard Tusabe avuga ko iyi gahunda ije guteza imbere ubucuruzi
Richard Tusabe avuga ko iyi gahunda ije guteza imbere ubucuruzi
Umukozi wa RRA asobanura uburyo abacuruzi bazajya babasha gukurikirana amakuru y'ibicuruzwa byabo biri mu nzira
Umukozi wa RRA asobanura uburyo abacuruzi bazajya babasha gukurikirana amakuru y’ibicuruzwa byabo biri mu nzira
Akuma kazajya gashyirwa ku ikamyo niko kazajya agatanga amakuru, ibi ngo bizafasha cyane abacuruzi kubona amakuru ku bicuruzwa byabo n’umutekano wabyo mu nzira.
Akuma kazajya gashyirwa ku ikamyo niko kazajya agatanga amakuru, ibi ngo bizafasha cyane abacuruzi kubona amakuru ku bicuruzwa byabo n’umutekano wabyo mu nzira.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish