Rwanda: Hagiye gutangizwa ihuriro ry’abagore baharanira iterambere rya bagenzi babo
Mu kiganiro abagore bagize ihuriro ryiswe Ijwi ry’abagore baharanira impinduka The New Faces New Voices bagiranye n’abanyamakuru kuwa gatatu w’iki cyumweru bavuze ko ku italiki ya 10 uku kwezi mu Rwanda hazatangizwa ku mugaragaro uriya muryango ugamije ko abagore bo mu nzego zose z’ubuzima bagera ku mari bakiteza imbere.Mu Rwanda iri huriro rizaba rikuriwe na Mme Monique Nsanzabaganwa rinahagarariwe na Mme Jeannette Kagame.
Dr Monique Nsanzabaganwa, usanzwe wungirije Umukuru wa Banki nkuru y’u Rwanda, akaba ari nawe ukuriye uyu muryango mu Rwanda, yavuze ko uyu muryango watangijwe na Graca Machel wahoze ari umufasha wa Perezida Nelson Mandela.
Ni umuryango uhuje abagore bo mu bihugu 15 by’Africa ugamije ko abagore bo mu nzego zitandukanye babona amafaranga bakeneye yo gushora mu mishinga yunguka.
Mu Rwanda uyu muryango watangiye muri 2012, abawutangije bakaba baratangiye bakora inyigo z’imishinga ibyara inyungu yazatuma The New Faces New Voices igirira akamaro abayigize.
Yishimiye ko muri iki gihe ibikorwa by’uriya muryango bihagaze neza kandi imaze kugera ku rwego rwiza.
Mu nama zitandukanye zabaye, abagore bagize iri huriro bagiye bagera ku myanzuro yashyizwe mu bikorwa bigatanga umusaruro.
Ku italiki ya 10, Kamena, nibwo hateganyijwe inama mpuzamahanga mu Rwanda yateguwe ku bufatanye bwa International Finance Cooperation, UN-Women, RDB, na Banki y’igihugu. Iyi nama ngo izigirwamo uburyo abagore bakomeza kwegerezwa amafaranga yo gushora mu bikorwa bibyara inyungu.
Dr Monique Nsangabaganwa yavuze ko abagore bose bakeneye kwinjizwa mu bikorwa bituma babona amafaranga yo gushora hatagize abahezwa inyuma kubera impamvu runaka.
Yasabye abagore kumva ko kwishyira hamwe bagafashwa kugera ku mafaranga yo gushora aribyo bizatuma batera imbere.
Kuri we ngo ikibazo si amafaranga ahubwo ni uko imishinga idahari, n’ihari ntibe ikoze neza ndetse hakiyongeraho ko n’abafite amafaranga bavuga ko ntaho bafite ho kuyashora.
Yavuze ko muri iriya nama Mme Jeannette Kagame ari nawe muyobozi mukuru w’icyubahiro wa The New Faces, New Voices mu Rwanda hamwe na Graca Machel bombi bazaba bahari bakumva imishinga ya bagenzi babo bityo bakazabatera inkunga y’ibitekerezo cyangwa indi iyo ariyo yose ishoboka.
Ngo muri iriya nama abanyarwandakazi bagize The New Faces, New Voiceas bazerekana imishinga bafite mu myaka itanu iri imbere igamije gutuma umunyarwandakazi abaho neza.
Abanyamakuru babajije itandukaniro bazanye kuko ngo na mbere y’abo hari abandi bazanye imishinga nk’iyi ariko ntigire ikintu runaka imarira abagore muri rusange.
Dr Nsanzabaganwa yavuze ko mu myaka ibiri yashize babashije kumenyana n’abantu bafite amafaranga n’ibitekerezo byazabafasha kugera ku mafaranga yo gushora mu mushinga bateganyije.
Yavuze ko mu myaka ibiri ishize mu bikorwa bakoze harimo gukora inyigo zinonosoye zizatuma bagera ku byo bifuza byose.
Yongeyeho ko ubu hari gahunda yo gukomeza gufasha abagore kwigaragaza kugira ngo babashe kugera ku mari bakeneye mu mishinga yabo.
Yavuze ko bashaka kuzakura abanyarwanda miliyoni mu bukene mu mwaka itatu iri imbere gusa ariko ngo ibi bizashoboka bishingiye mu bufatanye bw’abagize imiryango kuko igihugu ari icy’abagore, abagabo n’abana.
NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW
4 Comments
Natwe mu cyaro cya hererabandi bajye batugeraho baduhugure
If someone wants to be a member of that association, where can she find you? thanks
Nubundi turambiwe abagore binkorabusa birirwa bateze amaboko kubagabo babo igihe kirageze ngo bafashe abagabo babo guteza imbere ingo zabo aho guhora basaba amafaranga yumusatsi nibindi nkaho bo badafite amaboko.
Muhugure nabakobwa bashake ibyo bakora turambiwe isabiriza ryabo ngo tubiteho tubaha anmafaranga ya buri munsi. Nabo nabantu nkabandi ntampamvu yo kutishakishiriza nkuko abasore nabagabo babigenza.
Comments are closed.