Rwanda: Gutanga serivisi mbi byaba biva kuri kamere mbi
Imigenzereze, imibanire n’abandi, imitekerereze ku bintu no ku bantu, iyo ari bibi nibwo bakunze kuvuga ko umuntu afite kamere mbi. Mu itora rito k’Umuseke ryakozwe n’abantu 600, ikigereranyi cya 33% bemeje ko kamere mbi ariyo idindiza imitangire ya serivise mu Rwanda.
Mu rugamba rw’iterambere imitangirwe ya serivisi nziza igira uruhare rukomeye mu kwihutisha iterambere no kunoza imikorere y’inzego zose zigira uruhare muri iryo terambere.
Mu Rwanda hari aho uzasanga abantu binubira serivisi mbi bahawe n’abo bagiye kuzaka.
Usanga bamwe bavuga ko bibabaje kubona ujya no mu iguriro runaka ubashyiriye amafaranga (ari nayo baba bashaka) ariko bakakwitura serivisi mbi, rimwe na rimwe igeretseho n’agasuzuguro.
Mu nzego za Leta abaturage usanga hamwe na hamwe nabo bagaya serivisi bahabwa n’abakozi cyangwa abayobozi mu nzego zitandukanye.
Abayobozi bahora mu nama cyangwa babwira ababagana ko bahuze cyane uwo mwanya, abakozi bahora bunamye mu mashini (rimwe na rimwe bari kuri za Facebook), abavuga nabi n’ibindi bibazo usanga mu mitangirwe ya serivisi mu nzego za Leta cyangwa izigenga.
Ibi ku bantu 600 bakoze itora k’Umuseke, abagera ku 195 (33%) bemeza ko biterwa na kamere mbi. Kamere mbi yo yaba iterwa n’iki?
Abahanga mu mibereho y’umuntu (sociologie) basobanura ko kugirango umuntu agire umwuka (esprit) mubi, ahora atishimye, yumva ibintu biri ‘negatif’, abona abantu nabi, yumva ibintu byose bigenda nabi, ibi ngo ahanini biganisha ku kugira kamere mbi.
Ibi byose bikaba uruhurirane rw’amateka y’umuntu, imibereho ye n’ibindi. Mu bantu 600 bakoze iri tora hagati y’impamvu eshanu zaba zidindiza imitangire ya serivise mu Rwanda, 167 bangana na 28% bo bemeje ko impamvu ari imishahara micye.
Abagera ku 118 bangana na 20% bo bemeza ko imitangirwe mibi ya serivisi mu Rwanda iterwa na ruswa. Ruswa ni imwe mu mungu koko iganisha ku mitangire mibi ya serivisi kuko usanga serivisi nziza ihabwa uwatanze ruswa nini.
N’ubwo mu Rwanda hashyizweho urwego rw’Umuvunyi rugamije gukumira no kurwanya iyi ngeso mbi. Abantu 108 (18%) bo bavuga ko imitangirwe mibi ya serivisi iva ku bumenyi bucye.
Naho abantu 11 gusa bangana na 2% by’abatoye bo bemeje ko ikibazo cyo guhabwa serivisi mbi giterwa n’usaba serivisi.
Nk’uko twanzitse tubivuga, imitangirwe ya serivisi ni imwe mu nkingi zo kwihutisha iterambere, niyo mpamvu nk’uko bigaragara muri iri tora rito, abatanga serivisi barebwa cyane buri wese ku rwego rwe.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ubwo se kamere mbi wayipima gute? murabura gufata ibintu bigaragara nko guhembwa make gusuzugurwa n’ibindi, ese abakira abantu uzi ayo bahembwa?
Yewe n’ubwo n’ibyo bindi byazamo ariko Serivisi mbi ituruka kuri kamere ya buri muntu kuko harimo n’abayoresha igitiyo bagwa nabi cyane
Kamere mbi urayipima pe! ntaba yakweretse uko yarezwe cg uko yaramutse?
kamere mbi iragarara rwose iyo ari mbi urabibona, ariko munsi twamenye ko inyungu nini ari ugutanga service nziza tuzasanga twarataye igihe mu taduha inyunga nanke, kubwamahirwe nuko murwanda competition with rivals itarakura cyane, munsi amahotels cg ibigo runaka bitanga service runaka imwe byabaye nkicumo, nibwo tuzamenya akamaro ka service nziza., umukiliya akaza ukamuha serivce mbii akagenda akabwira nabandi bakuganaga abantu bakagushiraho.