Rwanda: Abamurika imideli bahura n’akarengane mu kazi kabo
Abakora akazi ko kumurika imideli mu Rwanda bavuga ko bafatwa nabi ndetse ngo ibi bikaba bimaze igihe. Bamwe mu bakora ako kazi baganiriye n’Umuseke, bavuga ko bimwa agaciro n’abategura ibitaramo bimurikirwamo imideli. Bibaza impamvu abamurika imideli baba baturutse hanze bahabwa agaciro kubarusha, ibyo bafata nk’akarengane.
Bamwe muri bo bavuga ko byarushaho kubagirira akamaro abo bireba bagize icyo babikoraho hakiri kare kuko ngo birabahombya cyane.
Umwe muri bo yavuze ko business yo guhanga no kumurika imideli, kugira ngo umuntu runaka amenyekane muri uyu mwuga bigoye cyane kuko badahabwa urubuga ngo berekane ibihangano byayo.
Ati: “Njye maze imyaka irindwi nerekana imideli. Muri iyo myaka yose mbona ntacyo nigejejeho kuko akazi dukora karacyari hasi cyane kandi n’ibitaramo biba ari bike mu mwaka wose.”
Ikindi kandi ngo umushahara wabo uracyari hasi cyane.
Ati: “Abategura ibitaramo baratuvuna cyane kuko hari ubwo badutegeka kumara amezi arenze abiri dukora imyitozo izadufasha kumurika neza imyambaro, igitangaje ni uko bajya kuguhemba ukabona baguhaye amafaranga aterengeje ibihumbi icumi cyangwa se bakakwambura.”
Undi muri bo avuga ko hari ibigo bibifashisha mu kwamamaza ibyo bakora, ariko ntibabishyure umushahara bumvikanye.
Ngo kuba amasura yabo amara igihe kirekire ku byapa ariko bakishyurwa amafaranga make ugereranyine n’ayo baba binjirije ibigo byamamaza muri uwo mwaka wose.
Kuba bitabira ibitaramo bagataha batinze kandi bagahembwa amafaranga y’intica ntikize ngo birabavuna cyane. Barasaba ko abategura ibitaramo bazajya bahemba abamurika imideli hakurikijwe amasaha bakoze.
Ikindi kibaca intege ngo ni uko iyo habaye kumurika imideli mu rwego mpuzamahanga ngo bimwa agaciro imbere y’abanyamahanga. Ngo iyo hagiye kuba igikorwa gihuza abanyamideli bo mu Rwanda n’abandi ngo akenshi bimwa agaciro umwanya munini ugahabwa abavuye hanze kandi ngo n’umushahara uba utandukanye cyane.
Abavuye hanze ngo bahabwa umushahara ukubye hafi inshuro enye uwo bagenera Abanyarwanda kandi bose baba bamurika ibintu bimwe. Abanyarwanda ngo baba bakoze cyane ariko bagahembwa intica ntikize. Abamurika imideli barasaba Leta kubafasha kubona amahugurwa kuko ngo abenshi babifitemo ubumenyi buke.
Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW
1 Comment
woooowwww.iyi article iraryoshye kbsa.muravuga ukuri bagire icyo babikoraho
Comments are closed.