Rwanda: 55.61% by’abakoresha ibiyobyabwenge batuye mu cyaro
Kuri uyu wa kane tariki ya 15 werurwe mu cyumba cy’inama cy’ishuri rikuru ry’ubuzima rya Kigali -KHI, habereye umuhango wo gushyira ku mugaragaro ubushakashatsi bugaragaza ishusho nyayo y’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko mu Rwanda.
Ubu bushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo mu ishuri rikuru ry’ubuzima rya Kigali mu bufatanye na minisiteri y’urubyiruko ndetse n’imbuto foundation. Insanganyamatsiko ikaba yagiraga iti ”Duharanire ubuzima buzira umuze mu rubyiruko, tururinda ibiyobyabwenge”.
Muri uyu muhango wari witabiriwe na Minisitiri w’urubyiruko, Ubuyobozi bukuru bwa KHI, abayobozi batandukanye b’amadini, abayobozi muri za minisiteri zitandukanye, abarimu muri za kaminuza, abahagarariye urubyiruko n’abandi bayobozi batandukanye mu nzego nyinshi, byafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’urubyiruko NSENGIMANA Jean Philbert.
Minisitiri w’urubyiruko yatangiye ashimira abitabiriye uyu muhango cyane cyane abagize aruhare muri ubu bushakashatsi kuko byerekana ko igihe kigeze ko abantu bumva ko abanyarwanda bashoboye aho basigaye bakora ubushakashatsi bufite ireme nk’ubwashyizwe ahagaragara uyu munsi, yashimiye kandi abafatanya bikorwa batandukanye mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge n’ ikoreshwa ryabyo mu rubyiruko.
Ubu bushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo mu ishuli rya KHI, bukaba bwarakorewe ku bantu bafite imyaka iri hagati ya 14-35 bugakorerwa mu turere 20 kuri 30 tugize u Rwanda; harasuwe ingo 2240 mu mirenge itandukanye igize turiya turere; muri ziriya ngo zakoreweho ubushakashatsi zarimo urubyiruko rugera kuri 2479, aho byagaragaye ko abakoresha ibiyobyabwenge bose bagera kuri 52.4% by’urubyiruko rwose mu Rwanda.
Imibare yashyizwe ahagaragara yerekana ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bitangira gukoreshwa ku myaka 11 y’amavuko. Mu bakoresha ibiyobyabwenge, byagaragaye ko ab’igitsina gabo ari 67.03% naho 36.92% bakaba ab’igitsina gore, ibi byerekana ko ibiyobyabwenge bikoreshwa cyane n’urubyiruko rw’igitsina gabo ugereranyije n’ab’igitsina gore mu Rwanda.
Byagaragaye kandi ko 55.61% by’ abakoresha ibiyobyabwenge baba batuye mu cyaro naho 45.12% bakaba batuye mu migi, ikindi kandi nuko intara y’amajyepfo ariyo yibasiwe kurusha izindi naho intara y’amajyaruguru ikaba ariyo ifite umubare muto w’abakoresha ibiyobyabwenge, ikindi kandi urubyiruko rutiga nirwo rwibasiwe ugereranyije n’abiga.
Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye zimwe mu ngaruka mbi kandi nyinshi ziterwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko aho byagaragaye ko 25.93% mu rubyiruko bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye kubera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Mu mpamvu zibanze zitera urubyiruko kwishora mu ikoresha ry’ibiyobya bwenge byagaragajwe ko bamwe batangira kubikoresha kubera kwigana bagenzi babo akenshi baba ari abo mumiryango yabo, abandi banywa ibiyobyabwenge kugirango bumve uko bimera bikarangira babikomeje naho abandi babikoresha bashaka kugira imbaraga zidasanzwe nyamara birengagije ingaruka mbi zabyo.
Mu bari bitabiriye uyu muhango harimo Inspector of police Butera ndetse n’ushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Police y’igihugu bakaba basabye kurushaho kwagura ubufatanye bw’inzego zose cyane cyane mu nzego zibanze, abaturage n’abafatanya bikorwa batandukanye kuko ngo bitashoboka ko police igera kuri buri rugo, ahubwo hagombye kwagura ubufatanye na police buri wese akaba ijisho rya bagenzi be dore ko ibiyobyabwenge bwinshi bivanwa muri bimwe mu bihugu bidukikije.
Nkuko byatangajwe na Bishop BIRINDABAYO Alexis, umukuru wa diyoseze y’abapolotesitanti ya Gahini akaba n’umuyobozi mukuru w’inama nkuru y’abapolodesitanti mu Rwanda, yatangaje ko uru ari urugamba rwa buri muturarwanda wese kuko buri wese agomba guhaguruka akarwanya iki cyorezo cy’ibiyobyabwenge cyugarije urubyiruko mu Rwanda ndetse no ku isi yose.
Bishop BIRINDABAYO Alexis akomeza avugako muri diyoseze ayobora batangije igikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge kandi bakaba bizera ko bishoboka ko nyuma y’amezi 6 bazaba baragaragaje umusaruro mwiza haramutse habaye ubufatanye mu nzego zose zirebwa niki kibazo cyo kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’abaturage hamwe n’abafatanya bikorwa benshi batandukanye;
Mu bitekerezo byagiye bitangwa hagiye hagarukwa ku kugira ubushake ndetse ababyeyi bakarushaho kwegera abana babo bakabaganiriza ku bibi by’ibiyobyabwenge, hagaragajwe kandi ko byaba byiza hashyizwe ho ikigo cyakira bamwe bamaze kuba imbata z’ibiyobyabwenge kandi ibiganiro nk’ibi bgahoraho aho buri wese yazajya atanga ibitekerezo.
Source: UMUGANGA.COM
0 Comment
Nkuko urubyuruko rwiga mu mashuri makuru na za kaminuza bakoze izo clubs d’anti drugs zahabwa ubushobozi noneho nka buri kigo kikagira akarere gikurikirana mugu fasha abayobozi bwutwo turere
Ntabwo umuntu wize yakagombye kwemeza ko urubyiruko rw’u Rwanda rukoresha ibiyobyabwenge kugera kuri 52.4%, biratukisha n’igihugu cyacu, sibyo.
iyi nkuru yahinduye ibyavuye mubushakashatsi kuko babitangaza nari mu cyumba inama yabereyemo KHI kandi nabonye na abstarct y’ubwo bushakashatsi : bavuze ko ubushakashatsi bwerekanye ko 52.4 % b’ababajijwe b’urubyiruko 2479 baturutse mu turere 20 basubijeko bigeze kunywa nibura inshuro imwe mu buzima igisindisha/ikiyobyabwenge. bakomeza berekana in details ko 34 % banyoye inzoga mukwezi gushize (ni ukuvuga umuntu umwe kuri batatu), 8.5% banywa itabi , naho 2.7% banywa urumogi, 0.2 % bakanywa colle. Hakoreshwejwe ibipimo ngenderwaho by’ishami rya loni rishuinzwe ubuzima (WHO) ubushakashatsi bwerekanye ko 7.46 % bya sample yose (ni ukuvuga umusore cyangwa inkumi imwe muri 13) aribo babaye ingwate y’inzoga, 4.88 % (umujeune umwe muri 20) babaye ingwate y’itabi, naho 2.54 (umujeune umwe muri 40) babaye ingwate y’urumogi. mu bahungu babajijwe, 67.03 by’abahungu basubije ko banywa kimwe muri ibyo nibura, 32.97 basigaye b’abahungu bavuga ko ntanakimwe banyoye. kubakobwa 36.92 % by’abakobwa basubije ko banyoye nibura kimwe, 63.08% by’abakobwa basigaye bavuga ko nta nakimwe banyoye.. ubwo rero ntitukavugishe imibare ibyo itavuze, kandi ntitukajye tunanenga ibintu nta makuru nyayo twafashe..ikigaragara n’uko ibisindisha n’ibiyobyabwenge (ni nako babyise mubushakashatsi) bikwiye gufatirwa ingamba bikarwanywa kurubyiruko.
Comments are closed.