Digiqole ad

RWAMREC, abagabo biyemeje kurengera ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore.

RWAMREC ngo ntiyashinzwe byo kwihangira imirimo.

Mu gihe hari hamenyerewe ko inama y’igihugu y’abagore ariyo isanzwe iharanira uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore, kuri ubu ntikiri yonyine kuko hariho RWAMREC ari wo muryango w’abagabo uharanira uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore, nyamara bamwe ntibagenda bavuga rumwe kuri iyi RWAMREC kuko bavugako ari uburyo aba bagabo  bayishitse bashaka kwihangira imirimo ngo bibonere inyungu za bo bwite.

Ubwo umuseke.com waganira n’umwe mu bagabo bashinze RWAMREC yarabihakanye ndetse agira n’ibindi asobanura bijyanye n’umuryango wa bo. Dore ikiganiro yagiranye n’umuseke.com:

Edouard Munyamaliza  umwe mubagabo bashinze RWAMREC
Edouard Munyamaliza umwe mubagabo bashinze RWAMREC

Umuseke.com: Mwatangira mutwibwira.

Nitwa Edouard Munyamaliza nkaba ndi executive wa RWAMREC, nkaba ndi n’umwe mubayishinze.

Umuseke.com: iryo jambo ntirisanzwe, ubundi rivuga iki?

Munyamaliza: Ni amagambo ahinnye asobanura Rwanda men’s resource center, mu Kinyarwanda ni umuryango w’abagabo uharanira guteza imbere imico myiza y’abagabo izira ihohotera. Twatangiye mu mwaka wa 2006 turi abagabo icyenda ariko  twabonye ubuzima gatozi muri 2008 ari na bwo ibikorwa nyirizina byatangiraga.

Umuseke.com: Ni iki cyabateye gushinga uwo muryango?

Munyamaliza: Muri 2006 nibwo twakiriye rapport ya police yerekana imibare irenga 3800 y’abana bafashwe ku ngufu. Kandi ababafashe ku ngufu bose ari abagabo. Uretse n’ibyo rero abagabo usanga aribo bafata cyane ku ngufu. Ibyo byatumye rero abagabo icyenda twari kumwe bidutera gushyiraho uwo muryango ngo turwanye iyo mico itari myiza.

Umuseke.com: RWAMREC ni umuryango w’abagabo ukaba uharanira uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’um ugore no kubwira abagabo kudahohotera, kandi ibyo inama y’igihugu y’abagore nayo irabikora, none se RWAMREC yabonye iyo nama y’igihugu ifite intege nke cyangwa hari ukundi mwashakaga kuyifasha?

Munyamaliza: inama y’igihugu y’abagore ntabwo ari intege nke ifite,gusa hari ibibazo mu miryango dushaka kurimbura ariko duhereye ku bagabo, bityo rero ibyo inama y’igihugu y’abagore iriho ikora turayunganira, ibikorwa byacu biruzuzanya aho kuvuga ngo twabagaye intege baba bafite.

Umuseke.com: Muvuzeko ibikorwa byanyu bifite aho bihuriye n’iby’inama y’igihugu y’abagore kandi ko mutanayigaye imikorere. Muvuze kandi ko mumanuka mukajya mu miryango gukemura ibibazo kandi nayo irabikora ndetse no mu nzego z’ibanze tuhasanga inama z’igihugu z’abagore, bityo bikavugwako mwashinze uyu muryango ari uburyo bwo kwihangira imirimo, ese mubivugaho iki?

Munyamaliza: Aaaahh, ibyo ntashingiro bifite nta nyungu tubifitemo twebwe, jye ubikubwira nakoraga muri ambassade, nahembwaga amafaranga menshi cyane kandi RWAMREC ntamafaranga ifite yo kumpemba, abakora muri Rwanda Revenue, actually umwe muri board ba RWAMREC ari muri rwego rwa commissaire wactinga muri Rwanda Revenue ,so, commissaire ntacyeneye guhembwa ubusa bwa RWAMREC?! nta nyungu tubifitemo, ntabwo ari amafaranga, abantu bashobora kubitekereza ko ariyo ariko siyo, ahubwo abantu bamenye ko ibyo inama y’igihugu y’abagore ikora si iby’abagore gusa ni iby’umuryango n’abagabo bakaboneraho bagafasha abagore, so, abatekerezako ari inyungu dukurikiyemo baze tuzisangire dufatanye guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore, bityo ntakibazo bazaze inyungu tuzisangire, bizanatunezeza!!eeehh.

Umuseke.com: None se niba bimeze bityo, kandi mukaba mumaze imyaka ingana ityo mukora ni nk’iki mushobora kwerekana nk’ibikorwa RWAMREC yaba imaze kugeraho muri iyi myaka yose imaze ikora, Atari mu mpapuro ahubwo mu bikorwa.

Munyamaliza: Nkuko nabivuze RWAMREC ni umuryango muto ugitangira ntabwo uragira ingufu, gusa twakoze twebwe ubushakashatsi bugaragazako abagabo bahohotera abagabo. Twakoze ubushakashatsi hose tuganira n’abantu bagera ku 1650 (umuseke.com: mu byaro cyangwa mu mijyi) mu mijyi no mu byaro, abo twaganiriye bose ntaho batubwiye ko umugore ahohotera umugabo. Muri rusange mu bashakanye 57 ku ijana by’abagabo byagaragayeko bahohotera, naho abagabo bose twabajije 32 ku ijana ry’abagabo twabajije batwemereye ko bahohotera, ubwo rero ni bimwe mu byo twakoze.Twananyuze muturere twose uko ari 30 dukangurira abayobozi b’inzego z’ibanze ko barwanya ihohotera rikorwa n’abagabo.

Umuseke.com: Noneho abagabo bumvaga RWAMREC bakavuga ngo natwe tubonye umuryango uturengera, ubwo basubiza amerwe mu isaho nk’uko ibisobanuro muduhaye bibigaragaza?

Munyamaliza: Icyo wari uvuze ngo ni uguteza abagabo imbere tukanabarwanirira,ndumva… reka tubanze turebe ku rwego rw’ikibazo, none se abagabo urebye nibo bafite ikibazo ugereranyije n’abagore  n’abana bahohoterwa? Niyo mpamvu tubabwira ngo si ugusubiza amerwe mu isaho ahubwo abagabo babanze bumveko kuri ubu ikibazo ni abagore n’abana. Gusa hari umugabo wahohotewe twamurenganura, gusa abagabo babanze bagire imyumvire myiza iteye imbere igaragaza ibibazo aho biri  no kugirango bagire uruhare mu kubikemura.

Umuseke.com: Ni nk’izihe mbogamizi muhura nazo mu bikorwa byanyu?

Munyamaliza: Imbogamizi za mbere hari abantu biteze ko tugiye guteza imbere inyungu z’abagabo, of caurse nabo turabavuganira ariko ikibazo ni uko hari abatekerezako ibyo dukora ari ukugambanira umuco nyarwanda turiho twigisha ngo ibintu bituma umugabo ataba umugabo nyawe, ngo tubasuzuguza abagore, gusa tuba dushaka ko bimika umuco wo kudahohotera.

Ikindi ni uko hari abavuga ngo ibyo dukora tubikorera amafaranga, ntabwo ari amafaranga ari muri RWAMREC yatuma umuntu ashyira ho objectif nk’izo dufite.

Umuseke.com: Niba abagabo bari biteze ko mugiye kubavuganira none bakaba basanze ahubwo ari ukubabwira ngo babafashe guteza imbere umugore, ubwo ntampungenge mufite ko abagabo batazitabira umuryango wanyu?

Munyamaliza: Abagabo bafite kwinangira batyo ndumva ari bake muri iki gihugu, ndumva hari n’abagabo bafite imyumvire iteye imbere kandi hari n’abadussupportinga bityo rero ndumva nta mpungenge kandi bizagenda byumvikana. Muri rusange rero nta mpungenge zihari.

Umuseke.com: Nk’abantu muharanira uburinganire n’ubwuzuzanye no kudahohotera ni nk’iyihe nama mwagira abagabo n’abagore?

Munyamaliza: Abagabo nababwirango, uko umugabo yigira intare batinya mu rugo sibyo? nagirango mbabwireko abagore bafite ibitekerezo byiza, kandi biteza imbere umuryango kandi bizira ihohotera, nta mugore ugenewe gukubitwa, nkuko bamwe baba bavuga ngo umugore agomba  gukubitwa atashashe cyangwa atatetse ntabwo ari byo, kuki se umugabo we atateka cyangwa ngo asase? Gusa buri wese afite ibyo gukora ariko bakwiye kuzuzanya. Bityo n’abagore bafatanya n’abagabo ba bo bakiteza imbere.

Murakoze.

Murakoze namwe.

Munyampundu Janvier

Umuseke.com

 

4 Comments

  • ABA NDABEMEYE WALLAH
    EH!!!!!!!!!!,
    ARIKO SE WA MUGANI
    ABAGORE
    ABANA
    ABAGABO BO SI ABANTU SE
    NIBAGIRE COUREGE
    UBWO NANJYE NZASHYIRAHO UNDI URENGERA
    ABANTU BETEGA TAXI (WENDA URIYA MURONGO UZACIKA )

  • Nukuri uyumuryango uje ukenewe
    uzarangiza amakimbirane mu muryango nyarwanda

  • uyu muryango nawe nushinge imizi ufashe mu gukemura ikibazo k’ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore;kuko muri iryo hohoterwa harimo abaohotera n’abahohoterwa,kuba rero abahuriye mu kibazo bose bagira uruhare mu gushaka umuti,ntako bisa.

  • biroroshye ko umugabo yakwegera mugenzi we akamwunvisha ko guhohotera ari bibi kurusha uko umugore yakwegera umugabo akabimwunvisha,uyu muryango ndabona uje nk’igisubizo cy’uburinganire ,u kunganira abagore mu guhindura imyunvire.courage mwa bagabo mwe.

Comments are closed.

en_USEnglish