Digiqole ad

Kigali: Muhoza yamenye ibyiza bw'ubwuzuzanye n'umugore we

Mu  mu muhango wo kwerekana ibyo umushinga Men Care + Bandebereho hagamijwe kurebera hamwe  ibyo umaze kugeraho n’uruhare rw’abagabo mu mibanire y’abagize imiryango yabo,umwe muribo  witwa  Muhoza Jean Pierre ukomoka mu karere ka Rwamagana, mu murenge wa Mwurire, mu mudugudu wa Gisanze  yashimiye RWAMREC kubera inama yabahaye  ubu bikaba byaramufashije kureka ingeso mbi yari afite harimo  gukubita no gutoteza umufasha we. Ibi yabivuguye mu Mujyi wa Kigali ubwo hasozwaga amahugurwa ku bwuzuzanye hagati y’abashakanye.

Muhoza Jean Pierre n'umufasha we Musengimana Delphine
Muhoza Jean Pierre n’umufasha we Musengimana Delphine

Kubwe ngo mbere yumvaga ko nta jambo umugore yagombaga kugira mu rugo rwe.

Mu kiganiro yahaye UM– USEKE , Muhoza Jean Pierre yatangaje ko atari azi ko umugore agira agaciro, yemeraga ko ibyemezo bifatwa n’umugabo wenyine kandi ko afite uburenganzira bwo gukora ibyo ashaka byose.

Kuri we ubwuzuzanye ntibwabagaho.

Yagize ati:  “Narinzi ko umugabo ariwe ufata  ibyemezo brebana no kugurisha ibintu byo  mu rugo,cyangwa ubundi butunzi bwo murugo bwose. Iyo umugore yashakaga kumbaza uko nkoresha umutungo namusaba kutansakuriza.”

Hari n’ubwo ngo yamukubiraga cyangwa akamubwira ngo azasubirane iwabo umutungo yazanye.

Muhoza jean Pierre yemeza ko ubu yahindutse kubera amahugurwa ubu yabaye  ni umugabo ucisha make  imbere y’umugore we ndetse n’umuryango we.

Ubu ngo umugore we n’abana be abitaho neza kuko yifuza ko bagira ubuzima bwiza bagakura neza bafite umubyeyi ubitaho.

Yemeza  ko we n’umugore we bagannye gahunda za ONAPO mu buryo bwo kuringaniza imbyano. Ibi ariko ngo byaramugoraga mbere kuko yakekaga gahunda za ONAPO zazatuma umugore we atagira ubushake mu buriri bityo zigatuma yumva aguwe nabi.

Musengimana Delphine Umugore wa Muhoza Jean Pierre nawe yashimangiye ko bashakanye mu 2007 ariko yabonaga batabanye neza rwose n’umugabo we bitewe nuko yari yaramenyereye ko mu muco nyarwanda umugabo ari umuntu w’icyubahiro kidasanzwe gusa.

Yagize ati:  “Umugabo wanjye  yari umuntu utarabashaka kubona ko washyize inkono ku ziko ngo agushyiriramo urukwi kandi abona ufite izindi gahunda uhugiyemo.”

Yongeyeho ko umugabo we yashoboraga kugurisha inka yagira icyo abimubazaho undi akamutwama, amubwira ko ntacyo yakuye  iwabo.

Musengimana Delphine yashimiye RWAMREC na Men Care + Bandebereho kuko zafashije umugabo we guhindura uburyo yabonaga ibintu, ubu akaba yararushijeho kumuha umwanya n’ijambo mu byemezo bifatirwa urugo rwabo.

Umunyamabanga  nshingwabikorwa wa RWAMREC , Munyamaliza Eduard yavuze ko abagabo bafite uruhare runini mu mu mibanire n’imibereho myiza y’imiryango yabo harimo no kuringaniza imbyaro,

Yagize ati:  “Iyo dukoranye n’abagabo mu guhindura imyumvire n’imyitwatrire  birafasha kuko bitanga amahoro mu miryango.”

Munyamariza yavuze ko Sosiyeti sivile no muri RWAMREC by’umwihariko bafite  intego biyemeje kugeraho muri 2020 y’uko abazaba barahisemo  kuringaniza imbyaro bazaba ari 70 ku ijana, ubu ngo bakaba bageze ku kigero cya 45 ku ijana.

Yongeye ko abagabo nibagaragaza imbaraga muri iyi gahunda, igipimo kiziyongera mu buryo bwihuse cyane.

RWAMREC n’Umuryango uharanira guteza imbere uburinganire no kurwanya ihohoterwa  rishingiye ku gitsina rikorerwa mu bashakanye cyangwa abandi.

Daddy SADIKI RUBANGURA

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • BYIZA

Comments are closed.

en_USEnglish