Digiqole ad

Rutsiro: Intore yari mu Itorero ry’abashoje ayisumbuye “yiyahuye yimanitse”

 Rutsiro: Intore yari mu Itorero ry’abashoje ayisumbuye “yiyahuye yimanitse”

Akarere ka Rutsiro

Umusore w’imyaka 23 wari mu Itorero ry’abashoje amasomo mu mashuri yisumbuye riri kubera mu ishuri rya APACAPE mu murenge wa Mushonyi mu karere ka Rutsiro kuri iki cyumweru bamusanze mu rugo rw’umuturanyi w’iki kigo yiyahuye yimanitse.

Uyu  musore witwa Dusengimana akomoka mu murenge wa Kivumu mu kagari ka Nganzo, birakekwa ko yiyahuye ku mugoroba wo kuri iki Cymuweru gusa impamvu yabiteye ntiramenyekana.

Emerance Ayinkamiye umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yabwiye Umuseke ko abari kumwe n’uyu musore mu itorero bamubuze ku mugoroba wok u cyumweru ariko bari birirwanye nta kibazo afite.

Ayinkamiye ati “ Ejo yari ari kumwe n’abandi bari mu myitozo bakora aza kugenda abandi bagira ngo agiye mu bwiherero bategereza ko agaruka baramubura, turarangisha ahantu hose n’iwabo turabaza turamubura.”

Avuga ko amakuru y’urupfu rw’uyu musore rwaje kumenyekana ku mugoroba wo kuri iki cyumweru bayahawe n’umwe mu batuye hafi y’iri shuri nyakwigendera yari ariho atorezwamo.

Ati “ Ku mugoroba nko mu ma saa 17h00 hari umuturage watashye avuye mu bukwe asanga iwe hari umuntu wimanitse mu cyumba cy’abana ngo yanyuze mu gikari kuko ahandi hose hari hafunze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere baramutse barangisha, abari gutorezwa muri APACAPE bakavuga ko ari mugenzi wabo.

Ati “ Babonye amafoto baravuga bati ni uyu ni ibi yari yambaye.”

Uyu muyobozi uvuga ko hari umwe mu bo mu muryango we wamaze kwemeza ko nyakwigendera ari umwana wabo.

Ngo hari amakuru yavugaga ko uyu musore yari asanzwe agaragaza ko afite ikibazo mu mutwe, gusa umwe mu bavandimwe be ibi yabihakanye.

Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Murunda.

Mu karere ka Rutsiro
Mu karere ka Rutsiro

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Birababaje.

  • Umuntu akava mu kigo cyangombye kuba gifite uburinzi bwizewe bw’abakoresha itorero, akajya kwimanika mu nzu y’ahantu atazi? Umutekano w’abari mu itorero jye ndumva ukwiye kubazwa abarikoresha. Kugira ngo umubyeyi aryoherezemo umwana bamugarurire umurambo ntibisobanutse.

  • Mwavuze ibuki mu itorero byatumye yiyahura? Hashobora kuba Hari ibyavugiwe mu itorero yananiwe kwihanganira.

  • Bishobora no kuba AMADAYIMONI ntawamenya nabyo bibaho kabisa.

  • Ni gute umunyeshuri asohoka mu kigo…umutekano wabana bari mitorero ubwo ucunzwe neza???? cyangwe se babashyira mu bigo bitagira na cloture bakagenda uko biboneye…mucunge umutekano wabana cg se bajye bakora itorero bataha iwabo

  • inkoni weee

  • Cyangwa bamwahuye ntabwo yiyahuye!

Comments are closed.

en_USEnglish