Digiqole ad

Rusumo: Abimuwe n’umushinga w’amashanyarazi uko byakozwe ngo byarabakijije

 Rusumo: Abimuwe n’umushinga w’amashanyarazi uko byakozwe ngo byarabakijije

Bamwe mu baturage bahawe ingurane ubwo bari bahuye n’abayobozi b’umushinga

Kirehe – Umushinga witwa Rusumo Falls Hydroelectric Project  wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi ku isumo rya Rusumo ku mupaka uhuza u Rwanda na Tanzania wimuye abaturage ingo 67 bo mu murenge wa Nyamugari bari baturiye umupaka aho urugomero ruzubakwa, aba baturage ubu baravuga ko byakozwe neza kandi amafaranga bahawe yabagiriye akamaro ubu bakaba bemeze neza kurusha uko bari mbere.

Bamwe mu baturage bahawe ingurane ubwo bari bahuye n'abayobozi b'umushinga
Bamwe mu baturage bahawe ingurane ubwo bari bahuye n’abayobozi b’umushinga

Bitandukanye n’uko henshi mu bikorwa byo kwimura abaturage ahagiye kubakwa ibikorwa remezo usanga binubira ko babariwe bahenzwe cyangwa batinze kwishyurwa, aba bo bavuga ko babariwe ku giciro kiza bakishyurwa vuba, bakimuka ayo bahawe bakayashora mu mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, bakaba bari kwiteza imbere.

Aba baturage babwiye Umuseke ko bababariye ku mafaranga 4000/m², bayishyurwa neza maze bajya kugura ahandi no kubaka.

Christine Munyarukundo avuga ko amazu yari afite aha bayashenye bakamuha ingurane akagenda akagura amasambu akubaka agakora umushinga w’ubworozi ubu akaba ameze neza.

Ayinkamiye Alphonsine  nawe wimuwe aha ati “Narakize kubera ibikorwa byo kubaka urugomero kuko ubu naguze icyuma gishya, mfie inzu nziza mbese ndiho neza kurusha uko narindiho ntarabona ingurane”.

Gerardine Mukandarikanguye umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ashima aba baturage ko bakoresheje neza ingurane bahawe akabasaba gukomeza gukora bivana mu bukene.

John Lee Pattinson umuyobozi w’umushinga wa Rusumo Falls Hydroelectric Project avuga ko uretse no kuba barahaye ingurane ihagije abimuwe hari n’amahirwe yo kuzabaha akazi mu gihe imirimo yo kubaka urugomero ruzatanga 80MW ku bihugu by’u Rwanda, Burundi na Tanzania izaba itangiye.

Imirimo yo kubaka uru rugomero izatangira mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Egypt yanga ko ibihugu bituriye amasoko ya Nile byubaka ingomero cg bikora irrigation. U Rwanda rube rwitegura guhangana n’abanyamisiri. Bamereye nabi Ethiopia nayo irimo kwubaka urugomero rwa 6000 MW. Egypt ishaka ko amazi y’amasoko ya Nile yose atemba akagera iwabo ngo nta gitonyanga abayaturiye bakozeho kuko ngo ni impano bahawe n’Imana. Niba twe ari impano twahawe na shitani sinamenya aho agasuzuguro abafite uruhu rwereruka bose bagira kazabageza. Muntambara bateganya kurwana n’abaturiye uruzi rwa Nile guhera kuri South Sudan, Ethiopia kugeza k’ Ubuganda n’Urwanda baherutse kugura indege z’intambara 50 za MIG ubwo zije zisanga F16 nazo zirenga 50. Igisirikari cya Egypt gifite abasoda ibihumbi 500. Niba bazatsinda Urwanda hamwe na Ethiopia na Uganda simbizi.

  • Twebwe aba nyarusumo ntitwabura gushimira NELSAP (Nile Equatorial Lakes Subsidiary Action Program) yafashije abaturage bahuye ningaruka zumushinga kuko uretse no kubaha ingurane iracyanafite gahunda nziza yo kudufasha gukomeza kwiteza imbere tukareka kwitwa abagezweho n’ingaruka z’umushinga ahubwo tukitwa Ababanjirije abandi kubona kubyiza by’umushinga. Kuko uretse niyi gahunda bari barimo gutangiza kuri uyu wa kane ya Livelihood Restoration Project nayo tubona ko izatugeza ku iterambere rirambye mugihe yashyirwa mubikorwa nkuko byateguwe. Mumirimo isaga 3000 izatangwa mu iyubakwa ry’urugomero twebwe abaturage ba hano twizezwa ko tuzibandwaho muguhabwa akazi kajyanye n’ubushobozi ndetse n’ubumenyi bwacu.Ibindi ka dutegereze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish