Digiqole ad

Rusororo:Urubyiruko rurasabwa kubaha Imana rwirinda kwishora mu busambanyi

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Rusororo Akarere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 22 Mutarama 2012 rwakanguriwe kubaha Imana rwirinda kwishora mu busambanyi , rubwirwa ko nta muntu wigeze ashyingurwa kuko atakoze imibonano mpuzabitsina gusa ranakangurirwa kumenya uburyo rukoresha mu gihe kwifata byanze.

Helene Mukarutamu yabwiye urubyiruko ko rugomba kubahiriza igihe cyagenwe cyo gukorera imibonano mpuzabitsina cyangwa rugakoresha agakingirizo mu gihe rwananiwe kwifata
Helene Mukarutamu yabwiye urubyiruko ko rugomba kubahiriza igihe cyagenwe cyo gukorera imibonano mpuzabitsina cyangwa rugakoresha agakingirizo mu gihe rwananiwe kwifata

Uru rubyiruko rwatangarijwe ibi ubwo bari bitabiriye ibikorwa by’ubukangurambaga biri gukorwa ku bufatanye n’Akarere ka Gasabo, Imbuto Foundation ndetse n’umuryango  w’abanyeshuri barokotse Jenosde yakorewe Abatusi AERG hagamijwe gukangurira urubyiruko kwirinda no kwipimisha agakoko gatera SIDA.

Urubyiruko ni rwo Rwanda rw’ejo , ni rwo rugomba kuzamura igihugu, akaba ari nayo mpamvu Imbuto Foundation, ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo n’umuryango AERG bashyize hamwe kugira ngo bakomeze ku bungabunga ubuzima bwa rwo.

Bumwe mu butumwa urubyiruko rwa Rusororo rwahawe, ni uko mbere yo kwigishwa kwirinda kwishora mu busambanyi rwagombye gusobanukirwa ko hari igihe cyagenwe n’Imana cyo kuyikora ndetse rukanasobanukirwa uburyo rwakwifashisha mu gihe rwaba rwananiwe kwifata.

Nyuma yo kumva ibyiza byo kwipimisha rwaboneyeho n'umwanya wo kwipimisha
Nyuma yo kumva ibyiza byo kwipimisha rwaboneyeho n’umwanya wo kwipimisha

Ibi ni ibyatangajwe n’uwaje ahagarariye Imbuto Foundation Helene Mukarutamu aho yabwiye urubyiruko rwo mu Murenge wa Rusororo rwari rwitabiriye iki gikorwa ku nzu mberabyombi y’urubyiruko (Maison des Jeunes) ya Kabuga.

Yagize ati :” Imibonano mpuzabitsina si mibi ariko hari igihe Imana yabageneye mugomba kuzayikorera, mbere yo kwigishwa kwirinda kwishora mu busambanyi, mukwiye kumenya ko nta mpamvu yo kuryamana n’umuhungu cyangwa umukobwa, ikiza ni uko wategereza ukazayikorana n’uwo muzarushingana mu gihe azaba yitwa umugore cyangwa umugabo wawe,ni n’ako kubaha Imana”.

Yakomeje agira ati:“ Ikindi rero mugomba kumenya ni uko mu gihe ibi byakunaniye kubyubahiriza wagombye kumenya uko wakwitwara, aha wakwiye gukoresha agakingirizo kugira ngo aka gakoko katabadutwara mukiri bato kandi ari mwe dutegerejeho byinshi twifuza kugeraho”.

Nyuma y’ibi yahaye uru rubyiruko n’inyigisho rugomba gutahana aho yarubwiye ko rugomba kuzirikana ko nta muntu n’umwe wigeze ashyingurwa ngo ni uko atakoze imibonano mpuzabitsina ariko hari abashyinguwe benshi bazize ingaruka zayo.

Izi mbaraga zishyirwa mu rubyiruko kubera ko rufite amaraso ashyushye muri iyi minsi arutera kwishora mu ngeso mbi nko kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byose bishobora kubashora mu mibonano mpuzabitsina nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gasabo ushinzwe imibereho myiza  y’abaturage Uwimana Marie Louise.

Iki gikorwa nti kigenewe abatari bandura gusa nk’uko byatangajwe n’abagiye baha ubutumwa uru rubyiruko muri iki gikorwa aho bagiye bavuga ko n’abanduye muri ubu bukangurambaga bazasobanurirwa ko batagomba kumva ko ubuzima bwahagaze ahubwo ko bagomba kwitabira gahunda zose zibagenerwa kandi na bo bagakomeza gutanga umusanzu wo kuzamura igihugu.

Iki gikorwa ngarukamwaka cyo gukangurira urubyiruko kwirinda no kwipimisha agakoko gatera SIDA, muri uyu mwaka cyatangiye ku itariki ya 01 Ukuboza 2013 gifite insanganyamatsiko igira iti “ Nkuyobore mu buzima Campain”, kikaba kigomba kuzamara amezi atatu.

Urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye rwahawe inama z'ibyiza byo kwipimisha ku bushake
Urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye rwahawe inama z’ibyiza byo kwipimisha ku bushake
Uwimana Marie Louise nawe yifatanyije n'urubyiruko muri iki gikorwa
Uwimana Marie Louise nawe yifatanyije n’urubyiruko muri iki gikorwa
Bruce Melodie ari mu bahanzi bifashishijwe kugira ngo nabo bagire ubutumwa baha uru rubyiruko mu kwirinda agakoko gatera SIDA
Bruce Melodie ari mu bahanzi bifashishijwe kugira ngo nabo bagire ubutumwa baha uru rubyiruko mu kwirinda agakoko gatera SIDA
Iki gikorwa kitabiriwe n'urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye yo mu murenge wa Rusororo
Iki gikorwa kitabiriwe n’urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye yo mu murenge wa Rusororo

Photos:N. Martin
Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ariko se ibi n,iki?uziko nsigaye mbona abakobwa bajya kwiteza depo provera,abandi bagafata ibinini cg bakishyirishamo udupira

Comments are closed.

en_USEnglish