Rusizi: RWACOF yatanze miliyoni 11 zizishyurira abasaga 3 000 ubwisungane mu kwivuza
Kompanyi nyarwanda igurisha ikawa mu mahanga ‘RWACOF (Rwanda Coffee)’ yatanze miliyoni 37 zizafasha mu kwishurira ubwisungane mu kwivuza abaturage batishoboye cyane cyane bo mu Turere baguramo umusaruro, muri Rusizi bahatanze miliyoni 11 zizishyira abarenga 3 000.
Mu mwaka ushize w’imihigo 2015-2016, Akarere ka Rusizi kahiguye imihigo neza kaza ku mwanya wa kane muri rusange, ariko kaza ku mwanya wa 14 mu guhigura umuhigo w’ubwisungane mu kwivuza, ari nayo mpamvu ngo muri uyu mwaka babishyizemo imbaraga.
Akarere gakomeje kwegera abaturage biganjemo abahinzi ba Kawa babakangurira kwishyura ubwisungane, ariko nanone hari abafatanyabikorwa banyuranye bagenda biyemeza kwishyurira abaturage batishoboye, baba batarishyuriwe na Leta.
Kuri uyu wa gatanu, RWACOF ( Rwanda Coffee) igura ndetse ikohereza hanze umusaruro wa Kawa irimo n’iya Rusizi, batangaje ko bashoye arenga miliyoni 37 zizishyurira abatuye mu Turere tunyuranye. By’umwihariko, Akarere ka Rusizi bakageneye miliyoni 11 zizafasha abo mu Mirenge 13 batishoboye.
Umuturage witwa Mukamurenzi Xaveline wo Murenge wa Nzahaha, yabwiye Umuseke ko bishimiye iyi nkunga bahaye imiryango itishoboye. Gusa, asaba ko bafashwa kongera umusaruro wa Kawa kugira ngo bajye bifasha.
Yagize ati “Turasaba ko bajya banadufasha mu myumvire tukagira kawa nziza izadufasha kwifasha ubwacu nk’uko duhora tubisabwa n’umubyeyi wacu Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ko tugomba kwigira ubwacu.”
Mukamurigo Mediatrice, ushinzwe gukurikirana Ubwisungane mu Kwivuza mu Karere ka Rusizi yabwiye Umuseke ko iyi nkunga izafasha Akarere mu kurushaho kwesa imihigo y’uyu mwaka.
Biteganyijwe RWACOF igiye guhita itanga iyi nkunga ku buryo abaturage basaga 3 000 bazahita batangira kuvurwa umwaka 2017, ndetse abaturage bahise batangira kujya kwifotoza.
Ku ikubitiro 670 bo muri Nzahaha, bakaba aribo batangiwe miliyoni zigera muri eshatu ngo bahite batangira kwitabwaho.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW