Digiqole ad

Rusizi: Abayobozi b’utugari 26 nabo beguye ku mirimo yabo

 Rusizi: Abayobozi b’utugari 26 nabo beguye ku mirimo yabo

Euphrem Mushikiyimana Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari 26 mu mirenge 18 yo mu karere ka Rusizi kuri uyu wa 10 Mutarama batanze amabaruwa yegura ku mirimo yabo kuko ngo batagishoboye zimwe mu nshingano zabo. Aba bakurikiye abandi nkabo 28 baherutse kwegura nu karere ka Rubavu.

Euphrem Mushimiyimana Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi /Photo Imvaho

Euphrem Mushimiyimana Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi yabwiye Umuseke ko aba bayobozi ntawegujwe kandi ari ubushake n’uburenganzira bwabo kuva mu kazi.

Yavuze ko ubu adafite urutonde rwose rw’abasezeye ku mirimo yabo ariko ko amakuru yo kwegura kwabo yayamenyeshejwe. Uyu muyobozi avuga ko aba beguye bazahita basimburwa kugira ngo abaturage batabura servisi bahabwaga.

Aba bayobozi beguye nyuma kandi y’uko abayobozi b’imirenge ya Gitambi na Muganza muri Rusizi n’abayobora imirenge itanu (5) mu karere ka Nyamasheke nabo beguye.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Abakozi bo mu rugo twitaga ababoyi n’abayaya ni bo byari bimenyerewe ko birukanwa aho ba nyirabuja na ba shebuja babishakiye, nta mperekeza, none ndabona hari abasigaye bari hanyuma yabo: ba gitifu b’utugari.

  • U Rwanda nicyo gihugu cyonyine ku isi abayobozi barenze 50 batowe n’abaturage ku mugaragaro bashobora kwegura

    – Umunsi umwe
    – Ku mpamvu zabo bwite
    – Kandi nta kintu kidasanzwe cyabaye
    – inzego z’ubuyobozi zibakuriye zigakomeza ubuzima nk’aho ntacyabaye.

    Mbega ibitangazaaaa!! Abanyamahanga bajye baza kutwigiraho kabisa!

    • Uwapfuye yarihuse yagiye atabonye iby ,imiyoborere myiza iba mu Rwanda gusa kuri iyi si ya RUREMA.

  • IKINYOMA nk’icya SEMUHANUKA !! Kuko mubeshya nibigaragarira amaso ya buri wese,bizatuma abenshi batakariza IKIZERE ibyo mwavuga byose.Aba kandi mwirukana mukabeshya ko beguye baragenda bakirirwa babiganiriza inshuti zabo aho baba basangirira cg bahuriye hirya no hino, kuko akenshi baba bumva ko bavuye muri wa mwambaro wa Politike babaye abaturage cg abayoborwa nk’abandi ndetse banafite akajinya ko begujwe ku ngufu.ibi bigaragaza kandi ko nubwo bakoreraga Leta nta kizere mwabagiriraga ! BAYOBOZI murimo kutujyana he ? Ese mubona Politike y’ikinyoma izaramba ? mubitekerezeho muhindure Umuvuno naho ubundi kwizere ibyo muvuga biragoye !

  • Umwaka mushya kubanyarwanda bose.
    Ariko jye ndibaza, ikibazo nukwegura, cangwa wenda ikibazo nukutubahirira inshingano zabaguhaye akazi?
    Jye mbona kuvuga ngo abayobozi bayoboza ikinyoma, ibyo bivugwa umuntu yabivuaga atazi icyo bita Politique icyo aricyo.
    Jye mbona iyi Leta ahubwo igeregaza kuyoboza ukuri cyane kurusha Politique. kuko harigihe bakoresha ukuri kurusha ikinyoma nkuko duhora tubibashinja.
    Kuba abayobozi cyane cyane ab’inzego zohasi begura/beguzwa jye mbona aruko bababananiwe kuzuza inshingano cg imihigo baba biyemeje. Cangwa se za rushwa nandi manyanga atandukanye bashobora kuba bakora.
    Abafite ibibazo byokwegura kwabo, ntabwo mubakunda kubarusha Leta yo yari yarabahaye ako kazi. Doreko akenshi Leta iba yagize uruhare runini mwishyirwaho ryabo.
    Ikindi muzatembereho gato mujye iyo muntara, muturere, mumirenge no mutugari muzirebera ko hari aho abobayobozi mubabajwe nuko beguye, bameze nkutumana. Hari aho ugera ugasanga abaturage baragowe. Byamara kurengera Agasabwa kwegura, twebwe turi ikigali,iburayi nahandi tugatangira tukavuga weeee. Ariko tujye tumenyako Leta yacu yamaze kutwereka ko ntanarimwe yakwihanganira umuyobozi ushaka kuyivangira murigahunda yo gukorera abaturage. Abo bayobozi nibihangane ariko nanone babe abagabo bajye bavugisha ukuri kwibyo bababazize.
    Murakoze

    • KARANGWA we ntawashyigikira Abayobozi bakora nabi ,bigize utumana , niba bafite amakosa cg bakora nabi nibasezererwe kubera kudakora inshingano bahawe byitwe gutyo, cg se byitwe ko begujwe kubera ko badakora inshingano zabo, ariko iyo uvuze ngo ” Beguye ku mpamvu zabo bwite ,ndetse bikanabera rimwe ” bituma abantu bibaza byinshi ,bishyira abantu mu rujijo.

      Ese ye ni ugutinya se kugaragaza amakosa baba barakoze ? ni ukubahishira se bikitwa ko beguye ? uti hari abo usanga barya za Ruswa , ubwo se icyo n’icyo guhishirwa ?
      Nkunda Igihugu cyanjye na Leta yacu ituyoboye , kubwizo mpamvu ntago nabura kwibaza ,cg kunenga ku bishobora guha isura mbi Ubuyobozi bwacu n’igihugu cyacu.

  • Mubyihorere sha urebye abeguzwa Sinabo baba bafite amakosa.ahubwo harimo itonesha n’ikimenyane na munyangire.cyokora bari kuvangira imiyoborere myiza.igitugu n’iterabwoba bagushiraho ngo sinya.bari kongera abanzi ba leta.

    • Urabeshya kuko n’uwaba yanga abntu sinunva ukuntu yakwangira abantu makumyabiri n’abandi icyarimwe. Ntibibaho. Iyo baba batatu cy bane, umuntu yajyaga kuvuga ko ibyo uvuga bishoboka, ariko se makumyabiri na .

      Gusa kandi ikibazo si icyo kwegura kuko ahubwo nge mbona nge ari byiza kuko kuyobora si ugukora ibyo wishakiye ahubwo ni ugukora ibyo abagutoye bifuza. Igihe rero umuntu atabishoboye nge numva ntacyatuma aguma muri uwo mwanya kuko ntacyo aba awukoramo. Ikibazo si manda umuyobozi agomba kumara kumwanya ahubwo ikibazo ni icyo amara kuri uwo mwanya arimo.

      Gusa kandi kwegura ntibibe gusa umwihariko w’abayobozi b’utugari gusa ahubwo no mumyanya yo hejuru yabo nk’abayobozi b’uturere, Abaministri, aba police ndetse n’abandi bose badashoboye akazi nabo barebereho begura, be kuguma kudutera umwanya no gusesagura umutungo w’igihugu.

      ubutwari ni ukwemera ubundi ni uguhakana. Guhakana ibyo udashoboye rero ni ubutwari kuko aho gukora nabi wareka ababishoboye bakagufasha.

      Harakabaho Urwanda aho ushoboye ikintu ariwe uzajya agikora, hama utagishoboye nawe agafashwa gukora ibyo ashoboye kuko abanyarwanda bagize bati: “amaboko akora akoranye”

  • Reka tureke kwirengagiza ibyo tureba.abanyarwanda tuzamenya kuvugishukuri ryari.Amatora aregereje
    Barimo gushyiramo abasirikari kuko aba siviliani ntago babizera mubihe
    Byo gutora umukuru wigihugu.niba nibeshye mumbabarire.amateka azatubwira ikibyihishe inyuma.

Comments are closed.

en_USEnglish