Digiqole ad

Rusizi: Abadepite basogongeye bashima ikawa ikorwa na COCAGI

 Rusizi: Abadepite basogongeye bashima ikawa ikorwa na COCAGI

Abadepite basuye iyi Koperative basogongera ku ikawa ya COCAGI

Mu ngendo Abadepite barimo mu matsinda mu bice binyuranye by’igihugu, abari mu karere ka Rusizi kuri uyu wa gatatu basuye Umurenge wa Gitambi aho bageze kuri Koperative yitwa COCAGI itunganya ikawa kugeza ku kunyobwa. Basogongejwe bashima cyane uko imeze bashishikariza aba bahinzi kurushaho kunoza no kongera umusaruro wabo ku isoko.

Abadepite basuye iyi Koperative basogongera ku ikawa ya COCAGI
Abadepite basuye iyi Koperative basogongera ku ikawa ya COCAGI

COCAGI (Cooperative des Cafeiculteurs de Gishoma) igizwe n’abahinzi bagera ku 1 075 bahinga ikawa ubu bakaba bafite n’ubushobozi bwo kuyitunganya ikagera ku isoko ikagurwa ihita inyobwa. No mu mahanga ikawa yabo ubu ijyayo.

Abahinzi bari muri iyi koperative babwiye abadepite ko kubera imiyoborere myiza na gahunda zihamye z’iterambere zabashishikarije kwishyira hamwe ubu bavuye mu bukene.

Verena Nyiransanabera wo muri iyi Koperative afite imyaka 63 atuye mu kagari ka Hangabashi, avuga ko kuva yagera muri iyi koperative yiteje imbere ubu akaba abasha kurihira abana be amashuri harimo abageze muri kaminuza.

Ati “Byose ni imiyoborere myiza ya Perezida wacu Kagame, natwe ubu muri COCAGI dufite ijambo kuko twiteje imbere kuko dufatanya.”

Silas Ngarizi mugenzi we wo muri COCAGI we yavuze ko bafite ikibazo cy’uko hari ubwo bahatirwa guha umusaruro wabo inganda z’abikorera biciye muri politiki ya “Zoning” kandi nyamara ngo nabo bifitiye urwabo.

Ati “Hirengagizwa ko dufite uruganda rwacu twiyubakiye, tukabura umusaruro kubera biriya bya Zoning, bisa no gusenya urwawe ukajya kubaka urw’abandi.”

Hon Mwiza Esperance na Hon Munyangeyo Theogene bashimye aba baturage ibyo bamaze kugeraho kubera kwishyira hamwe, babasaba kongera imbaraga mubyo bakora.

Aba badepite banezejejwe no kunywa  kawa itunganywa na Koperative COCAGI banashimye uburyohe bwayo. Babizeza ko ikibazo cya ‘Zoning’ bazakibakoreraho ubuvugizi mu babishinzwe.

Bamurikiye abadepite hamwo mu hantu banikira ikawa
Bamurikiye abadepite hamwo mu hantu banikira ikawa
Bafite abafatanyabikorwa bajyana ikawa yabo ku isoko ryo mu Bubiligi
Bafite abafatanyabikorwa bajyana ikawa yabo ku isoko ryo mu Bubiligi
COCAGI igizwe n'abanyamuryango bagera ku 1 075
COCAGI igizwe n’abanyamuryango bagera ku 1 075
Bamurikiye abadepite bimwe mu bikoresho bifashisha mu gutunganya kawa
Bamurikiye abadepite bimwe mu bikoresho bifashisha mu gutunganya kawa
Abayobozi b'uruganda barasobanurira abadepite imikorere yabo
Abayobozi b’uruganda barasobanurira abadepite imikorere yabo

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/Rusizi

2 Comments

  • Utayisogongeye afande akuriruhande byagenda gute?

  • abadepite bari irusizi ntibazaveyo batarebye no kuri ADIBU ngo ubayoboye yitandukanye numutungo wabaislamu ba Kamembe na Bugarama wigaruriwe niryo shyirahamwe rye ADIBu kdi ari association bidon nubwo yari yarashinzwe nabaislamu bose ubu ikaba yarabaye iyumuryango umwe wanyakubahwa Mukama Abass,igihe kirageze ngo abaislam basubizwe ibyabo kuko H.E najyayo kwiyamamaza byanze bikunze kizagarukwaho nubwo ubushize depite yatekinitse inzego abateguwe bakimwa ijambo,ubu noneho amayeri yose yaramenyekanye,azashiduka cyavuzwe kd HE azahava gikemuwe dore imyaka yose kimaze akoresha influences,azabiryozwa kuko inyungu yakuyemo numuryango we ninyinshi cyane kuko hari ninkunga yanyereje zikaburirwa irengero,gukingirwa ikibaba bigeze ku iherezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish