Digiqole ad

Rushaho kumenya amazina y’Imana n’ibisobanuro byayo

 Rushaho kumenya amazina  y’Imana n’ibisobanuro byayo

Menya amazina y’Imana n’icyo asobanura

Iyo usomye Bibiliya usanga Imana yaragiye yigaragaza mu buryo butandukanye cyangwa yiyereka abantu bayo mu bushobozi bwayo bitewe n’ahantu. Ibi bituma Imana igaragara mu mazina atandukanye.

Hari ariko n’abantu banezezwa n’imirimo yayo bakayitaka mu mazina bitewe n’uko bizihiwe. Ibi nabyo bikunze kubaho ku bantu bakorera Imana cyangwa se bahuye nayo mu bihe bitandukanye.

Mu busanzwe amazina y’Imana ni menshi nk’uko abantu benshi babivuga; hakaba amazina abantu bita Imana bitewe n’uko bayumva, icyo Ibakoreye, bityo bakayita Rutaburukwibigenza, Gitare, Rubasha,…

Hari amazina y’Imana dusanga muri Bibiliya, kandi ayo mazina akatwereka cyangwa akaduhishurira imiterere y’Imana; bigatuma abantu bamenya ngo Imana ni nde, iteye ite, ikora iki, … kandi muri Biblia hakatubwira ko “Izina ry’Imana ari ryiza mu Isi yose” [Zab.8.1]

 

Imana ni NDE?

Nyuma y’ibitekerezo byinshi  by’abashakashatisi bakoze bashaka gusobanura Imana ngo Imana ni nde, bafashe umwanzuro bagira bati: “IMANA NI ICYO UMUNTU ATARI.”

Iyo usomye Bibiliya usangamo ubusobanuro bugufi busobanura Imana :

–          Imana ni Umwuka : Yohana. 4.23-24

–          Imana ni Umukiranutsi : Matayo.5:48

–          Imana ni imwe yonyine (ntigereranwa): Yesaya.40:25

–          Imana ni Uwiteka: Zaburi. 90:2

Iyo ukomeje gusoma Bibiliya usangamo andi mazina y’Imana atandukanye.

 

   Amazina makuru y’Imana ni atatu :

  1. ELOHIM (Dieu) : Ni izina risobanura Imana nk’Umunyembaraga cyangwa Umunyabubasha, rikaba ryarakoreshwaga bavuga Imana mu kuremwa kw’ibintu n’imbaraga z’Imana. Itangiro.1:1-23. Na Zaburi.68:1
  2. ADONAI (Seigneur, Maitre, Souverain) : Ni izina rivuga ku cyubahiro cy’Imana (Authorite) n’aho Imana iba (position de Dieu): Gutegeka.10:17, Kuva.4:10, Zaburi .68:32;83.18
  3. YAHWEH/JEHOVAH (Eternel): Risobanura Uwiteka. Ni izina risobanura ngo Imana iriho ku bwayo kandi yiyerekana. Ni Imana ifite ubugingo muri yo; rigakoreshwa bashaka kuvuga ko mu Mana harimo UGUCUNGURWA, hakabamo kandi amasezerano; ni Imana irinda isezerano: Itangiriro. 2:4; Kuva .3:14.

 

Amazina ashamikiye ku izina EL:

Ubundi EL byonyine bisobanura Imana, hakaba rero amazina ashamikiye kuri ryo agera kuri ane :

  1. EL SHADAI (Dieu Tout Puissant) : Imana Ishobora byose “Abuharamu amaze imyaka mirongo urwenda n’icyenda avutse, Uwiteka aramubonekera aramubwira ati “Ni jye Mana Ishoborabyose, ujye ugendera imbere yanjye kandi utungane rwose” (Itangiriro 17:1). Ni izina ryerekeza Imana y’imigisha, Imana ihumuriza. Itangiriro.
  2. EL ELION (Dieu Tres Haut) : ISUMBABYOSE. Itang.14.18;Zaburi .9: 2
  3. EL ROI (Dieu qui voit) : Ni Imana ireba umuntu wayo yaremye, ikamwitaho, ikabana na we aho ari hose. Itangiriro.16:13
  4. EL OLAM (Dieu Eternel) : Ni Imana Ihoraho, y’ibihe byose, ububasha bwayo ni ubw’iteka. Itangiriro .21:33; Yesaya. 40:28.
  5. El-GANNA – (Dieu jaloux, Exode 20:5); Ni Imana ifuha .
  6. El-HAI – (Dieu vivant, Josué 3:10). Imana ni muzima . Joshua 3: 10.

 

  Amazina ashamikiye ku izina rya Yahweh cyangwa Jehovah:

  1. Yahweh /Jehovah JIREH: Uwiteka aratanga (Ku musozi w’Uwiteka kizabonwa).Iki gihe Aburahamu ajya gutamba umuhungu we Isaka ariko nyuma Imana ikaza kumushumbusha ikamuha igitambo cyo gusimbuza umwana we.

Icyo gihe nibwo yahise yita aho hantu Yehovayire. Imana yacu iratanga kandi ntabwo itererana abantu ahubwo twe dukwiye kwihatira kuyumvira ibindi tukayibiharira izabikora kuko irabishoboye nk’uko twabibonye haruguru.

Aburahamu yita aho hantu Yehovayire, nk’uko bavuga na bugingo n’ubu bati “Ku musozi w’Uwiteka kizabonwa.” (Itangiriro 22:14).

  1. Yahweh/ Jehovah SABBAOTH (Eternel  qui commande des armées): Uwiteka nyir’ingabo: Yoshua .5: 14; 1 Samweli .1: 3;    Zaburi.24:10.
  2. Jehovah/ Yahweh ROPH/RAPHA (Eternel qui guérit): Uwiteka uvura indwara zacu: “Arababwira ati “Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, ugakora ibitunganye mu maso yayo, ukumvira amategeko yayo, ukitondera ibyo yategetse byose, nta ndwara nzaguteza mu zo nateje Abanyegiputa, kuko ari jye Uwiteka ugukiza indwara”. (Kuva 15:26).
  3. Yahweh /Jehovah SHALOM (Eternel est paix) : Uwiteka ni we mahoro yacu: Imana itanga ihumure abantu bakabona amahoro yo mu mutima bari barayabuze. Iyo umuntu atunze Imana mu mutima we mu bintu bikomeye abaafite utahabwa n’ikintu cyose ni amahoro yo mu mutima.

“Gideyoni aherako yubakira Uwiteka igicaniro aho ngaho akita Yehovashalomu, kiracyari ku musozi Ofura w’Abiyezeri na bugingo n’ubu” ( Abacamanza 6:24).

  1. Yahweh /Jehovah NISS: Uwiteka ibendera ryanjye. Ubusanzwe abantu bose bitirirwa Imana kandi bayubaha Uwiteka ni we benbera ryabo kandi niwe ubaneshereza muri byose. ‘’Mose yubaka igicaniro acyita Yehovanisi.” (Kuva 17:15).
  1. Yahweh/ Jehovah TSIDKENU (Eternel notre justice): Uwiteka ni we uducira imanza: Yeremiya .23: 6
  2. Yahweh/ Jehovah MACCADDESCHCEM ( Eternel celui qui nous sanctifie): Uwiteka ni we utweza, araduhumanura. Kuv.31.13; Lew.20.8
  3. Yahweh / Jehovah RAAH/ROHI (Eternel notre Berger): Uwiteka ni we mwungeri wacu: Zaburi.23.1
  4. Yahweh/ Jehovah SHAMMA (Celui qui est présent): Uwiteka arahari: “ Ahawukikije hose hazabe imbongo ibihumbi icumi n’umunani, kandi uhereye uwo munsi uwo murwa uzitwa ‘’Uwiteka niho ari” Ezekiyeli 48:35
  5. Yahweh / Jehovah ELOHIM: Umuremyi wa byose. Imana ni umuremyi w’ibintu byose biriho. Umurongo wo hepfo uragaraza igihe Imana itangira kurema ariko yakomerejeho irema n’ibindi byinshi kugeza ku munsi yaremyeho umuntu. “Mbere na mbere Imana yaremye ijuru n’isi”. (Itangiriro 1:1).
  6. Yahweh /Jehovah ADONAI: Uwiteka watumye twimuka. Aramubwira ati “Ni jye Uwiteka wakuvaniye muri Uri y’Abakaludaya kugira ngo nzakurage iki gihugu”. (Itangiriro 15:7).

Kuvuga Imana ku mupfapfa ni ukuruhira ubusa, kuko ku ri we yibwira ko  Imana itabaho. Zaburi .14: 1; ariko ku bubaha Imana ni iby’igiciro cyinshi; kandi niba iri mu ruhande rwacu nta mubisha. Rom.8.31.

Hari n’andi mazina menshi y’Imana kandi agaragaza ubushobozi n’ububasha bwayo. Imana ifite byose mu biganza byayo kandi  uyifite cyangwa se uwemeye kuyoborwa nayo yemera kubana na we muri biriya birango byayo byose ndetse n’ibindi byinshi tutavuze.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Nyuma y’iyi nyandiko muduhaye se turasigarana irihe ZINA BWITE ry’Imana? Uyu munsi hari impaka zikomeye mu madini amwe n’amwe ku kumenya IZINA BWITE ry’Imana dukwiye gukoresha. Imana yahaye Mose ku musozi Sinai IZINA BWITE ryayo ariko iyo urisomye usanga atari izina ahubwo c’est une Phrase complete: “Imana isubiza Mose iti “NDI UWO NDI WE.” Kandi iti “Abe ari ko uzabwira Abisirayeli uti ‘NDIHO yabantumyeho.’ ”
    Kandi Imana ibwira Mose iti “Abe ari ko uzabwira Abisirayeli uti ‘UWITEKA, Imana ya ba sekuruza banyu, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo yabantumyeho, iryo ni ryo zina ryanjye iteka ryose, urwo ni rwo rwibutso rwanjye ruzahoraho ibihe byose.’(Kuva3:14-15). Abahamya ba Yehova bavuga ko IZINA BWITE ry’Imana ari YEHOVA. Abayoboke b’Ubuhanuzi bwa William Marrion Branham wo muri Amerika bavuga ko IZINA BWITE ry’Imana ari YESU KRISTO. Abakristo bose basigaye ntibafite IZINA BWITE ry’Imana: bivugira gusa UWITEKA, UHORAHO, IMANA, USHOBORA BYOSE,…. Abislam bavuga ko IZINA BWITE ry’Imana ari ALLAH S-W. None se, finalement IZINA BWITE RY’IMANA ni irihe?

  • IZINA RY’IMANA BWITE NI ” UHORAHO= ETERNEL= YEHOVA =YAHWEH.

    Niyo yonyine yahozeho ni ALFA na OMEGA. KRISTO nawe ni Alfa na Omega ariko we atandukanye n’IMANA kuko ni Alfa akaba na Omega kuko ari we mukuru mu bazutse. nta wundi muntu wazutse.
    KRISTO ntiyahozeho nk’uko bamwe bajya babyigisha gusa yahoze mu bitekerezo(préscience) by’IMANA.Muzafate bibiliya mubyisomere( muza byisomere kuko iyo umuntu wundi abigusomeye ashobora kubigoreka kubera inyungu abifitemo) muzabibona.

Comments are closed.

en_USEnglish