Digiqole ad

Rusagara na Col.Byabagamba bifuje ko buri wese aburana ukwe. Urukiko rwabyanze

 Rusagara na Col.Byabagamba bifuje ko buri wese aburana ukwe. Urukiko rwabyanze

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa kabiri, Kabayiza (wazamuye akaboko) yatangiye yibutsa iby’ikirego cye kandi yumva atameze neza

Updated 16/06/2015  5 P.M – Ku rukiko rukuru rwa gisirikare i Kanombe kuri uyu wa kabiri hakomeje urubanza ubushinjacyaha buregamo Frank Rusagara, Col Tom Byabagamba na Francois Kabayiza ibyaha birimo gutunga intwaro binyuranyije n’amategeko no gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho. Mu iburanisha rya none abaregwa basabye ko imanza zabo uko ari batatu zitandukanywa, ibi ubushinjacyaha bubitera utwatsi byakuruye impaka zamaze uyu munsi wose. Urukiko rwanzuye ko ibyo abasaba baregwa nta shingiro bifite. Abaregwa nabo bahita batangaza ko bazajuririra uyu mwanzuro mu rw’Ikirenga.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa kabiri, Kabayiza (wazamuye akaboko) yatangiye yibutsa iby'ikirego cye kandi yumva atameze neza
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa kabiri, Kabayiza (wazamuye akaboko) yatangiye yibutsa iby’ikirego cye kandi ko atamerewe neza mu mubiri. Rusagara ubanza iburyo na Col Byabagamba wambaye umwenda w’ingabo basabye ko imanza zabo zitandukanywa

Urubanza rwa none rwari rwitabiriwe n’abantu bagereranyije, abo mu miryango y’abaregwa n’abanyamakuru batari bacye. Abaregwa bagaragaye bamwenyurira abo mu miryango yabo na bamwe mu baje gukurikirana urubanza.

Kabayiza, wahoze ari umushoferi wa Rusagara, yatangiye agaragaza impungenge afite zo kuburana atamerewe neza kuko ngo akirwaye ibituruka ku iyica rubozo yakorewe ubwo yafatwaga.

Kabayiza yareze uwitwa Capt Ivan Mugisha kumukorera iyicarubozo bikaba byaramuviriyemo uburwayi bw’umwijima. Capt Mugisha akaba ngo yari umuyobozi w’aho aba bari bafungiye bagifatwa.

Inteko iburanisha yavuze ko nta rwego bigaragara ko rwamukoreye iyica rubozo, ndetse ko uburyo yatanzemo ikirego kubyo avuga yakorewe bunyuranyije n’amategeko.

Abunganira abaregwa mu iburanisha ry’uyu munsi basabye Urukiko ko rutandukanya imanza z’abaregwa ngo kuko buri wese yafashwe ukwe aregwa ibye ndetse ngo ibi biteganywa n’ingingo z’amategeko.

Me Pierre Celestin Buhura wunganira Frank Rusagara yagaragaje ko ingingo ya 146 na 152 zivuga ku rusobekerane rw’ibyaha ziteganya ko abantu bafashwe bataregwa ibyaha bimwe baburana mu manza zitandukanyijwe. Ibi ngo niko bikwiye kugenda ku mukiriya we Rusagara.

Abunganira abaregwa bagiye bagaragaza ko uru rubanza rw’aba bagabo rudakwiye kuburanishirizwa hamwe kuko ngo bafatwa baregwaga ibyaha bitandukanye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo uruhande rw’abaregwa busaba byo gutandukanya uru rubanza ari ibigambiriye gutinza urubanza gusa kuko ngo ibyo baregwa ari bimwe kandi babihuriyeho.

Uhagarariye Ubushinjacyaha ati “Imbunda zafatanywe abaregwa bagiye bazihererekanya mu buryo butemewe bose. Iki cyaha nicyo cyagaragaje n’ibindi.”

Col Tom Byabagamba mbere yo kwinjira mu iburanisha muri iki gitondo yagaragaye amwenyurira bamwe mu baje mu iburanisha
Col Tom Byabagamba mbere yo kwinjira mu iburanisha muri iki gitondo yagaragaye amwenyurira bamwe mu baje mu iburanisha

Abunganizi bo bavuga ko Frank Rusagara afatwa atari akurikiranyweho gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko ko ibi ngo byaje nyuma.

Col Tom Byabagamba we yavuze ko yahereye kera asaba ko imanza zabo zitandukanywa, Urukiko babanjemo ngo rukababwira ko ibi bazabisabira mu Rukiko Rukuru baburana mu mizi.

Ati “Ubu rero niba turi mu mizi cyangwa mu mashami ntabyo nzi kuko ntari umunyamategeko.”

Urukiko rwamusubije ko ubu bari kuburana mu mizi.

Kuva saa tatu kugeza ku gicamunsi cya none abunganira abaregwa, Ubushinjacyaha n’Urukiko bari mu mpaka zijyanye no guhuza ibyaha by’abaregwa cyangwa kubitandukanya buri wese akaburana ukwe.

Ahagana saa saba Urukiko rwategetse ko rugiye kwiherera rugatanga umwanzuro kuri iki kifuzo cy’uruhande rw’abaregwa saa cyenda.

 

Updates:

Inteko iburanisha yagarutse mu cyumba cy’iburanisha ahagana saa kumi n’igice, itangira yisegura ko yafashe umwanya urenze uwavuzwe mbere mu gihe wafata umwanzuro kuri izi mpaka.

Urukiko rwatangaje ko nyuma yo kwiherera rwasanze ubusabe bw’abaregwa bwo kuburana buri umwe ukwe nta shingiro bufite, rutegeka ko iburanisha rikomeza.

Abunganira abaregwa ndetse n’abaregwa bahise bagaragaza ko batishimiye uyu mwanzuro batangaza ko uyu mwanzuro bagomba kuwujuririra mu rukiko rw’Ikirenga.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko kujurira kwabo mu rw’Ikirenga bitaba bibujije urubanza gukomeza kuburanishwa mu mizi.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko gucyaha ababuranyi bagaragaje imyitwarire itari myiza imbere y’Urukiko Rukuru yagaragaye ubwo abunganizi b’abaregwa binubiraga ko Urukiko rukuru rwanze ubusabe bwabo.

Kugeza hafi mu mataha y’inka impaka zari zigikomeje, noneho ku cyemezo cyo gukomeza iburana no kujuririra icyemezo cyo kudatandukanya uru rubanza rwa Frank Rusagara, Col Byabagamba na Francois Kabayiza.

Impaka zakomeje kugeza ahagana saa moya z’ijoro. Abari mu rubanza mu gitondo mu cyumba cy’iburanisha hari hasigayemo mbarwa, abafasha b’abaregwa n’abanyamakuru bacye, abantu bagiye bataha urusorongo uko urubanza rwakomeje gutinda n’impaka ziba ndende kurushaho.

Impaka ntizacogoye kugeza mu ijoro, zari zigishingiye ku kubaburanya mu rubanza rumwe no ku ijurira ry’icyemezo cy’Urukuko.

Urukiko rwafashe umwanzuro ko iburanisha mu mizi rikomeza kuri uyu wa gatatu mu gitondo saa mbili. Naho ibyo kujurira bakazabirebaho nyuma.

 

Photos/JP Nkundineza/UM– USEKE

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • ubundise ubu col Tom arafunze

    • Umva Colonel aba ari umuntu ukomeye ntabwo ari umuntu bafunga uko bishakiye, wibuke ko aba basaza nubwo biba bihindutse ari abantu barwanye urugamba. None se ubundi washakaga ko afungwa gute?
      ubundi se bikakumarira iki?

  • Kabagambe asubije Ngango rwose muburyo bunoze; gufungwa se koko byamumarira iki??!! Ni ah’urubanza.

  • icyo nakwibwirira aba bagabo nuko mu Rwanda nta muntu numwe uri hejuru y’amategeko iyo baza kwitwara neza bakareka kwishora mu byaha ubu ntabwo baba bameze gutya umwanzuro mwiza nuko twese dukwiye kubaha amategeko,

    • Diane iyo wongeraho no kubaha ubakuriye kdi bakanazirikana icyo barwaniye barutaha cga babohoza iGihugu n’abari bararuhangayikiyemo. Discipline se militaire irihe? Umuco muduha twe abaturage se urihe? Muratubabaza sana.Ubusambo no kutareba kure (bishyira muri za munyangire) bakabishyira iruhande. Mwihaye amenyo y’abasetsi gusa, hari abategereje ko bicika bakaboneraho, murimo kubaha icyuho, bibi cyane.

  • buriya ntubona ukuntu yananutse koko, yewe isi nta nyiturano igira, ukuntu wowe uvuga ngo ntafunze Tom yaraye amajoro, imvura yose afatanyije n’abandi ngo agukure ku ngoyi none mumwituye uru koko.

    • Muvunyi, nonese kuba yararaye amajoro akanyagirwa bimuha uburenganzira bwo kuba hejuru y’amategeko? cyangwa gukora amakosa? Wibaza se ko urusha Systeme yamugize Col imbabazi, kuraho amasantima.

  • Mu Rwanda Politiki ni Danger Kabisa Imyaka 6 mbere yuko afungwa Byabagambe yariigikomerezwa none nimurebe ntabwo musetse kuko baravuga ngo umugabo mbwa aseka imbohe nsetse Politiki

  • Abantu iyo bakoranye icyaha cg bafatanyije mu gukora icyaha, urubanza rwabo ruburanishirizwa rimwe, kuko hazagira usibanganya ibimenyetso, cg umwe akabigereka kuwundi! Ubwo Tom wasanga ashaka ko bimuvaho akazabyegeka kuri mugenzi we. Baburanire hamwe di!

  • mwaramutseho , mureke dutegereze imyanzuro yurukiko kuko bashobora nokuba abere ,wowese igihe bahereye habuziki?

    kandi mwibuko ko bavugango ngo uyumunsi niwe ejo niwowe cyangwa undi

Comments are closed.

en_USEnglish