Digiqole ad

RURA na Rwandatel mu bwumvikane buke.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA, kirasaba societe y’itumanaho Rwandatel guhindura imikorere yayo bitarenze tariki ya 31 uku kwezi.

Mugihe Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA, gisaba societe y’itumanaho ya  Rwandatel gukemura ibibazo byose ifite mbere y’itariki ya 31z’uku kwezi.iyi societe yo iravugako igerageza guhindura imikorere yabo.

Mu cyumweru gishize, Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro, cyoherereje urwandiko rukubiyemo ibyo societe ya Rwandatel igomba guhindura bitarenze tariki ya 31 uku kwezi turimo. Mu bibazo Rwandatel isabwa gukemura,harimo ikibazo kijyanye n’imikorere yayo,  ikijyanye n’aho igeza ibikorwa byayo, ndetse ikibazo cyerekeye amafranga.

Nyuma yo kwakira urwo rwandiko, ubuyobozi bwa Rwandatel buvuga  ko mu kubasaba  ibyo bahindura, bitaciye mu mucyo kuko ngo ibikorwa byayo bigenda bitera imbere. Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri socite ya Rwandatel Cleophas Kabasiita, avugako kuva aho batangiriye gukora, umubare w’abayigana ubarirwa mu bihumbi 9 ngo kuri we bikaba byerekana ko societe yabo ikora neza.

Ikindi yongeraho ngo ni uko societe ya Rwandatel yegukanye  igihembo inshuro zigera kuri eshatu mu myaka yashize bikwiriye kugira icyo bigaragaza. Gusa kuri ubu ngo baracyari mu biganiro bibahuza na RURA mu rwego rwo gufata umwanzuro uhamye kuri iki kibazo.

Tubibutseko sosiete ya Rwandatel ubu ifite abafatabuguzi babarirwa mu bihumbi 900 mu gihe Tigo ifite ababarirwa mu bihumbi 680 naho MTN ikagira ababarirwa muri miliyoni 2.5

Claire U.
Umuseke.com

en_USEnglish