Rupari uhanga imideli ngo abikomora kuri Nyirakuru wadodeshaga icyarahani
*Guhanga imideri byamuhesheje ibihembo bibiri, Guéssé na YEHE
*Yerekanye imyambaro yahanze muri Cote d’Ivoire, Guineé Conakry, Mombasa,…
Rupari Cynthia si izina rishya ku bakurikiranira hafi ibyo guhanga no kumurika imideri mu Rwanda, yatangiye amurika imideri muri 2006 nyuma aza no kwinjira mu mwuga wo kuyihanga, avuga ko guhanga imideri atari bishya mu muryango wabo kuko na nyirakuru yadodaga imyenda akoresheje icyarahani.
Rupari ni izina rimaze kumenyekana mu Rwanda no hanze mu ruganda rwo kumurika no guhanga imideli, avuga ko mu 2012 ari bwo bwa mbere yakoze imyambaro.
Uyu munyarwandakazi avuga ko uyu mwuga wo guhanga imideli yawukundishijwe na Nyirakuru kuko yakoraga umwuga wo Kudoda bisanzwe (abo bakunze kwita aba-Tailleur).
Afite inzu y’imideri yise Rupari Design, akora imyambaro y’abagabo, abagore n’abana, agakora n’imirimbo itandukanye yajyanishwa n’imyambaro, akora n’ibikapu n’imitako itandukanye yo mu nzu.
Kwinjira mu buhanzi bw’imyenda kugera amenyekanye si inzira yamwororheye kuko yaciwe intege ariko ahangana nabyo .
Ati “Ninjiye mu binjyanye n’imyambaro nyimurika nyuma nza kwiyemeza no kuyihanga, urebye si inzira yanyoroheye cyane kuko hari abanciye intege benshi ariko kuko nabikundaga cyane ndakomeza, nishimira intambwe maze kugeraho.”
Uyu muhanzikazi w’imideli avuga ko bwa mbere amurika imyambaro yari yakoze hari mu 2012, ayimurikira muri Cote d’Ivoire, aza no kuyimurika muri Kigali fashion week, Kampala fashion week, Guéssé fashion show n’ahandi.
N’ubwo yakoraga akandi kaz ,yakarutishije guhanga imideri ubu ni byo bimutunze.
Ati “Nkirangiza ishuri (Kaminuza) nahise ntangira gukora akandi kazi nyuma rero naje kukavamo ntangira guhanga imyambaro, umwuga navuga ko utari woroshye bitewe n’uko abanyarwanda bari bafite umuco wo kwambara cyane ibyavuye hanze.”
Nk’umwe mu bamuritse imideri imyaka irenga itanu, avuga ko mu Rwanda bikiri kwiyubaka icyakora ngo afite ikizere ko mu minsi iri mbere abamurika imideri bazaba bageze ku rwego rwiza.
Ati “Modeling mu Rwanda no muri Afurika muri rusange si ibintu wakora ngo bigutunge, ubikora kuko ubikunze, wagira amahirwe bikagira aho bikugeza wenda ukamamaza cyangwa ugahabwa amasezerano n’ibigo bishinzwe gushakira akazi abamurikamideri.“
N’ubwo amaze kumenyekana nk’umuhanzi w’imyambaro, hari n’ibikorwa yakoze bishingiye ku mwuga we wo kumurika imideri .
Yaserukiye u Rwanda muri Tanzania mu marushanwa ya East Africa model search no muri Congo Kinshasa mu marushanwa ya miss great lakes aho yanabaye igisonga cya mbere.
Yambitse abahanzi batandukanye nka Dream Boys, Alioni ,Charly na Nina, Social Mula n’abandi batandukanye.
Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Wangu rupari rwose gira ushake umugabo