Digiqole ad

Rulindo: Uwirukanywe Tanzaniya yahawe inkunga n’abanyeshuri

Kuri uyu wa 11 Gashyantare 2014, abanyeshuri bo ku ishuri ribanza rya Ruvumba rihererereye mu karere ka Rulindo umurenge wa Tumba bashyikirije inkunga y’ibiribwa n’amatungo magufi, umuryango w’abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya.

Aba banyeshuri bakusanyije ibintu bifite agaciro k'amafaranga akabakaba  ibihumbi 45
Aba banyeshuri bakusanyije ibintu bifite agaciro k’amafaranga akabakaba ibihumbi 45

Umwana w’umuhungu w’imyaka 11, wiga  mu mwaka wa gatandatu  w’amashuri abanza ya Ruvumba avuga ko gufasha uyu muryango  babitewe n’uko bagiriye impuhwe mugenzi wa bo wiga kuri iki kigo uva muri uyu muryango bafashije.

Uyu mwana avuga ko basanze uyu muryango ufite ikibazo cyo kuba waraje mu Rwanda mu buryo butunguranye, ukaba ukeneye ubufasha. Asaba abaturanyi b’uyu muryango n’abandi babishoboye  gufasha uyu muryango.

Uwimana Laurence, ni umubyeyi wahawe inkunga. Yashimiye aba bana bamugeneye impano, anashimira ababyeyi n’abarezi  babibafashishemo.

Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo aramukanya n'umubyryi Uwimana wagenewe inkunga
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo aramukanya n’umubyryi Uwimana wagenewe inkunga

Nsabimana Gilbert, Umuyobozi w’abarimu bigisha kuri iki kigo. avuga ko uretse iyi nkunga aba bana bahaye uyu muryango, abarimu n’ubuyobozi bafite gahunda yo guha mituweri abagize uyu muryango.

Banashakire umwana w’uyu muryango wiga ku kigo cyabo imyenda y’ishuri nk’uko basanzwe babikora ku bandi baturage batishoboye.

Mu rwego rwo kwita ku batishoboye iki kigo  cyahaye mituweli abantu batandatu , banahaye abatishoboye inkwavu 60.

Inkunga yatanzwe n’aba banyeshuri igizwe n’ibishyimbo, amasabune yo kumesa, amavuta yo kwisiga, urukwavu, n’imbeba eshatu  zororwa byose hamwe bikaba bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi mirongo ine na bitatu Magana atanu(43,500) by’amafaranga y’u Rwanda.

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish