Rulindo: Ku munsi mpuzamahanga w’abagore, YWCA, OXFAM n’akarere baremeye abaturage
Kuri iki cyumweru, ubwo abagore batuye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Burega, mu Kagari ka Butangampundu bizihizaga umunsi mukuru w’abagore, imiryango itegamiye kuri Leta ya YWCA na OXFAM bafatanyije n’akarere baremeye abagore batishoboye batuye muri Rulindo mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo.
Abagore n’abafasha babo baturutse mu duce dutandukanye twa Rulindo baje ari benshi kumva impanuro z’abandi bagore bagenzi babo babarusha ubunararibonye mu gukemura ibibazo by’ingo no kwiteza imbere.
Umuryango Young Women Christian Association (YWCA) ufatanyije na OXFAM nibo bateguye biriya birori hagamijwe gufasha Abanyarwandakazi kumenya uburenganzira bwabo no kumva ko bafite uruhare rukomeye ku iterambere ry’igihugu mu buryo butaziguye.
Uretse inka n’ihene bahawe n’iriya mishinga, itsinda ry’abaririmbyi n’ababyinnyi b’indirimbo gakondo beretse abari aho udukino twerekana uko ababyeyi ba kera bahanaga abakobwa cyangwa abahungu babo mbere yo kujya kubashyingira.
Mu mpanuro bahabwaga habaga harimo kutazatatira igihango cy’abashakanye bakaba babaca inyuma kandi abagore bagakomeza kubaha abagabo babo byimbitse.
Umuhango urimbanyije, abana banditse imivugo cyangwa bakaririmba indirimbo zivuga ko ku mibereho myiza y’abagore, barahembwe.
Uwabaye uwa mbere mu gukora imivugo ni umwana w’umukobwa witwa Kezakase wanditse umuvugo akanawuvuga ugashimisha abari aho cyane.
Mu muvugo wa Kezakase hamvukanyemo gushima abagore bagize ubutwari bakiteza imbere binyuze mu gushirika ubwoba bakagana ibigo by’imari iciriritse abandi bakiga bakiminuza ubu bakaba bari kuyobora.
Kezakase yahembye ibihumbi 50 Rwf mu rwego rwo kumushimira ingufu yashyizemo akora igihangano cye ndetse no gushishikariza abandi kugera ikirenge mu cye.
Uwaje ahagarariye umuryango Young Women Christian Association Kaligirwa Ernestine mu ijambo rye yasabye abagore kudapfusha ubusa amahirwe bahawe n’igihugu yo kwiteza imbere.
Yabibukije ko President Kagame yabashyiriyeho urufatiro rwo kugira ngo babe imbarutso y’iterambere ry’ingo zabo ndetse n’iry’igihugu muri rusange.
Ibi kandi byagarutsweho na Mayor wa Rulindo Kangwagye Justus. Mayor Kangwagye yabwiye abaturage bari baje ari benshi muri ibyo birori ko umugore wabaye intore, agasirimuka, bitera umugabo we nawe gisirimuka kandi n’abana babo bakabyungukiramo.
Umuyobozi wa Rulindo yasabye abaturage ba Rulindo bari aho gufashanya bagahanahana amakuru ajyanye n’abantu bacuruza abana, kandi ibi bigakorwa umugore abigizemo uruhare rugaragara.
Muri kiriya gikorwa kandi harimo ba Depite Mukayijore Suzana na Mukantaganzwa Pelagie bakomoka mu Karere ka Rulindo.
Umuhanzi Butera Knowless wari waje gufasha abakobwa bagenzi be n’abagore muri rusange kwizihiza uriya munsi yashimishijwe n’ukuntu abana baho barekanye impano bafite haba mu kuririmba, gushushanya ariko cyane cyane umuvugo wa Kezakase.
Yabaririmbiye indirimbo zirimo: Baramushaka, Wari uri he?, Nzabampari n’izindi.
Umunsi mpuzamahanga w’abagore ku rwego rw’igihugu wabereye i Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba, umushyitsi mukuru akaba yari Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi.
NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW
1 Comment
ndabona abagore b’i Rulindo bari baberewe n’umunsi mukuru wabahariwe bityo twizere ko ingamba bazahavana zizabafasha gukomeza gutera imbere
Comments are closed.