Digiqole ad

Rulindo: Impanuka y’imodoka yahitanye babiri

 Rulindo: Impanuka y’imodoka yahitanye babiri

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabir Tariki 01 Ugushyingo, impanuka y’imodoka ebyiri zagonganiye mu Mudugudu wa Kinini, Akagari Ka Kirenge, Umurenge wa Rusiga, mu Karere ka Rulindo yahitanye abantu babiri, abandi babiri barakomereka byoroheje.

Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryatangaje ko iyi mpanuka yabaye mu gihe cya Saa tanu z’ijoro (23h00), ubwo ikamyo ifite “plaque RL 0348/RAB 749 R” yari itwawe na Bizimana Steven yagonganye na Toyota Corolla “RAC 576 Z” nayo yari itwawe na Nshimiyimana Ayimani wahise apfa.

Iyi mpanuka kandi yahitanye Sudadi Sibomana wari kumwe na Bizimana mu modoka, gusa we yaje gupfa ageze ku bitaro bya Nemba.

Ku rundi ruhande, ngo uwari utwaye ikamyo n’uwo bari kumwe utaramenya imyirondoro ye bo bakomeretse byoroheje.

Polisi ikavuga ko impamvu yateye iyi mpanuka yatwaye ubuzima bw’abantu babiri igikorwaho iperereza n’abagenzacyaha bahise bajya ahabereye impanuka.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish