Digiqole ad

Rulindo: Abaturage barasabwa guhashya ubunebwe

Abaturage bo mu Karere ka Rulindo barasabwa kurwanya ubunebwe bongera ingufu zo kwirindira umutekano kuko ngo aho umutekano utari nta terambere  rishobora kugerwaho

Abanyarulindo bitabirye umuganda ku bwinshi
Abanyarulindo bitabirye umuganda ku bwinshi

Umuyobozi wa Polisi y’igihugu mu karere ka Rulindo  DPC Gasangwa Marc watangaje ibi, yabwiye abaturage ko umutekano ari we kingi ya byose abakangurira kwirinda ubunebwe kugira ngo babashe kuwicungira.

Uyu mu yobozi kandi yanabasabye kwirinda ihohoterwa, bakirinda amakimbirane mu miryango, bakanahashya ubunebwe kuko abadafite ibyo bakora ari bo bateza umutekano muke.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Niwemwiza Emilienne n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Mulindwa Prosper bari baje muri uyu muganda, bashimiye abaturage bari  bitebiriye uyu muganda ku bwinshi.

Babasabye kurushaho kwitabira ubwisungane mu kwivuza kuko bibafitiye akamaro kanini kandi bakanirinda ibihano bizahabwa abatarafata ubwisungane mu kwivuza, kuko itegeko rihana abadafite mituweli ryamaze gutorwa.

Ingabo na polisi bakorera muri aka Karere bari bitabiriye uyu muganda
Ingabo na polisi bakorera muri aka Karere bari bitabiriye uyu muganda
Abitabiriye umuganda bakoranye ingufu
Abitabiriye umuganda bakoranye ingufu
Nyuma y'umuganda bacine akadiho
Nyuma y’umuganda bacine akadiho

 

 

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish