Digiqole ad

Ruli: Bikanga impanuka zikomeye kubera ubucuruzi bwa lisansi mu maduka

 Ruli: Bikanga impanuka zikomeye kubera ubucuruzi bwa lisansi mu maduka

Nta yandi mahitamo kuko station iri hafi iri muri 30Km

Amajyaruguru – Kuko nta station za bugenewe zihari abacururiza muri Centre ya Ruli iri mu murenge wa Ruli mu karere ka Gakenke usanga bacuruza lisansi mu bidomoro biba binateretse mu maduka apakiyemo n’ibindi bicuruzwa, impungenge ziba ari zose n’ubwo amahitamo ari ntayo kuri abo bacuruzi nk’uko babivuga.

Nta yandi mahitamo kuko station iri hafi iri muri 30Km
Bavuga ko nta yandi mahitamo kuko station iri hafi iri muri 30Km

N’ubwo ababikora bibazanira inyungu ndetse n’abafite ibinyabiziga bakabasha kuyibonera hafi, ntibikuraho ko igihe icyo aricyo cyose ibi bishobora guteza inkongi z’umuriro zikaze cyane ko n’ubwirinzi muri aya maduka aciriritse buri hasi cyane.

Mukandanga Devota, utuye muri iyi centre yemeza ko kuba nta station ya Lisansi iri hafi aha bituma ibiciro byayo biba biri hejuru ndetse akanemeza ko isaha n’isaha inzu zicururizwamo zishobora kwibasirwa n’inkongi.

Ati:”Tujya tubyumva ku maradiyo hirya no hino amazu yahiye, ubu bucuruzi nabwo bushobora guteza impanuka n’ibihombo bikomeye kuko mu gihe habayeho ikosa rito lisansi ihita yaka.”

Ndicunguye Samuel nawe w’aha i Ruli ati:” Hano hakwiye kubakwa starion nubwo yaba iciririrtse kuko hano hari ibinyabiziga byinshi, niyo mpamvu abacuruzi b’aha badatinya kuyishyira (lisansi) hamwe n’ibindi bicuruzwa byabo kandi bazi neza ko ishobora kubateza impanuka igihe icyo aricyo cyose.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke bavuga ko iki kibazo kitakabaye kikivugwa muri kariya gace kuko station y’ahitwa ku Kirenge yagombaga kugikemura, ariko bukanavuga ko hagati aho hategerejwe ko uriya muhanda ukorwa na ba rwiyemeza mirimo bakazashishikarizwa kubakayo station.

Odetta Uwitonze, umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu yagize ati:”Abatuye iriya centre no mu nkengero zayo basezeranijwe na prezida wa repubulika umuhanda kuburyo twizeye ko uzatuma urujya n’uruza rwiyongera muri kariya gace bizanatuma hashyirwa station.”

Yongeraho ko mu gihe ibi bitaragerwaho abafite ibinyabiziga basabwa kujya bakoresha station yubatse ku Kirenge ku muhanda Kigali-Musanze (iri muri 30Km uvuye aha i Ruli) mu rwego rwo kwirinda ubu bucuruzi bushobora kubahombya butaretse no kubatwara ubuzima.

Placide HAGENIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ibyo bintu ni byo kwamaganwa vuba na bwangu, hari ibintu leta ibuza abaturage ,ukabona harimo kubahohotera; nko kubategeka guhinga ibigori, mutuelle kuyitanga ku ngufu…..,ariko gucururiza lisansi muli twa butike?????,nibyo kwamaganwa ,ndetse vuba rwose ,dore ahubwo ikibazo cyo gukemura mu maguru mashya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish