Rukeratabaro Jean Baptiste ushinzwe imyubakire y’imihanda mu Mujyi wa Kigali yatawe muri yombi akurikiranweho ruswa
Inzego za polisi zataye muri yombi bwana RUKERATABARO Jean Baptiste umukozi ushinzwe imyubakire y’ imihanda mu mujyi wa Kigali, akurikiranweho gusinya impapuro zibarura agaciro ka kiosque ya Niragire Yves yari hafi yahazwi nko kwa Ndamage ahazubakwa gare nshya. Iyi kiosque ikaba yarahawe agaciro nkangana na miliyoni zisaga 33 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu Rukeratabaro Jean Baptiste yatawe muri yombi kuwa 14/07/2011, azira ruswa ya miliyoni icumi yariye mugihe yabaruriraga imitungo y’uwitwa NIRAGIRE Yves. Mu gikorwa cyo kubarurira agaciro k’iyi Kiosque, Rukeratabaro yatubuye ingano y’ubuso bwaho yari iteretse ndetse anarengera cyane ku gaciro kayo.
Agaciro nyakuri k’iyi kiosque ngo ntikageze kuri aka kayabo kuko ubutaka yari iteretseho ari ubwa leta bityo hakaba hari hakwiye kwishyurwa fondation (umusingi) kuko ibindi byimukanwa. Ariko icyagaragaye aho n’uko babaze n’umubare w’inzugi n’amadirishya birenze ibyo iyi kisque yari ifite ndetse n’umutungo wose harimo n’uwimukanwa. Ibi byose byavanywe mu mafaranga ya Leta.
Ariko nkuko Jean Baptiste abyivugira, ngo ibyo byose kugirango bishoboke nuko y’umvikanye na Bwana Matabaro Jean Marie, Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umujyi wa Kigali akaba n’umugenga Mukuru w’ingengo y’Imari wemeye nawe kwakira miliyoni 5 kugirango amusinyire ako kayabo ka karenga miliyoni 33, kugirango zikunde zisohoke.
Bwana Hitimana Augustin wasinye nawe kuri iyo cheque nyuma yo kumenya uko byagenze wagenze yahise we yegura ndetse anerekeza muri NDIS (National Decentralized and Integrated Service) kuri uyu wa mbere.
Rukeratabaro Jean Baptiste aribaza impamvu akurikiranywe wenyine kuko niyo aza kwibeshya mu mibare inzego nkuru zari ku mukosora aho guhutiraho zisohora amafaranga menshi bene ako kagene.
Ibyo abivuga ashingiye ko umukoresha we Ahimbisibwe Reuben yabisinyiye, Ntabara Emile akabyemeze nka Comptable, Hitimana Augustin akabihezagira nka Director of Finance naho Matabaro Jean Marie akemeza nyine ko ayo mafranga asohoka nka Chief Budget.
Ibyo byose bibaye ariko mu gihe n’ubundi abishyuza Umujyi benshi bamaze igihe batungira agatoki Mayor Fidele Ndayisaba imikorere idahwitse irangwa na Ruswa abo bagabo bose bashinzwe iby’imari mu mujyi cyane cyane ko badasiba ku mugaragaro kwaka icya cumi ababagana ari abishyuza se cyangwa abahabwa amasoko.
Benshi banibaza uko Matabaro yagiriwe icyo cyizere kuko n’ubundi yari avuye muli Banki y’Imiturire mu Rwanda akemangwa cyane kubera ubujura bwinshi bwahabereye muri expropriations zitandukanye zabereye mu mujyi ariko cyane cyane muli Murama na Garuyinka muri Kinyinya ho muri Gasabo. Icyo gihe yakoraga nka Auditeur Interne. Benshi mu bakozi bakibaza icyiza azanye kitari nyine ubwo bujura bubera muli expropriation nkuko byavuzwe haruguru.
Abakozi b’Umujyi wa Kigali barashimira cyane Mayor Ndayisaba Fidele ubushake afite bwo guca ruswa n’imikorere idahwitse banamusaba ko uyu Rukeratabaro Jean Baptiste n’abo bafaranije muri iki gikorwa ko bahanwa by’intangarugero kugira ngo imari ikomeze ibungabugwe neza nkuko yabirahiriye.
Inkuru y’umusomyi w’Umuseke.com
6 Comments
Biteye isoni pe,erega nubundi they are not competent,kuko bashyirwaho by technical know who not knowhow!!!!!!!!!
Mukosore, NDIS ni National Decentralisation Implementation Secretariat et non ibyo ng`ibyo mwanditse!
Mukomere
Ntampamvu yo kutabazwa ibyo wakoze, iyo ari bibi kandi mujye munigaya kuko inda nini yishe nyirayo!!!
Praise ntabwo ari competence ahubwo ni integrity na honesty babura mu mukorere y’akazi bashinzwe,mbona mbere yo kugirira umuntu ikizere hakwiye kwitabwaho no kumenya icyamukuye aho yakoraga,sinon bajya bahora biba Leta bahinduranya utuzi
Mukurikirana hose mu bakozi bakunda gutinza amadosiye y’abantu barya ruswa babashaka ruswa iyo umuntu atangiye kubwira undi ngo genda uzagaruke ejo, ejobundi abashaka ruswa, abayobozi nabo baba bahugiye muri byinshi ntibasobanukirwe ariko ruswa irahari ku bantu bamenyereye kurya iby’ubusa banyiri mafaranga mukanguke muge mubatanga nta cyubu cy’ubusa
RATA KOKO NKABONA BAYIBUHA NKOYOBERWA IBYO ARIBYO!!!!.
Comments are closed.