Rujugiro, umufana ‘udasanzwe’ wifuza kuzaba Minisitiri
Abakunzi b’umupira ni nabo bafana b’amakipe atandukanye, ariko bacye muri bo nibo babasha kwisiga amarangi bagafata vuvuzera bagatera akabaraga ikipe yabo nka Rujugiro, umufana ukomeye w’ikipe ya APR FC. Uyu ni umunyeshuri mu ishuri ryisumbuye i Kigali ufite inzozi zo kuzaba Minisitiri.
Yitwa Jacques Munyaneza ariko azwi cyane ku kazina ka Rujugiro, azwi ku bibuga by’umupira w’amaguru mu Rwanda ahakiniye ikipe ya APR FC cyangwa Isonga FC amakipe akunda yombi.
Uyu musore afite imyaka 20 y’amavuko, yavukiye ku Muhima wa Kigali mu muryango utifashije kuko yaje kubura amahirwe yo gukomeza amashuri yisumbuye ubwo yari arangije kwiga abanza, niko gutangira gucuruza ikarito hafi y’ibibuga by’umupira w’amaguru i Remera.
Aganira n’Umuseke yagize ati “Nacuruzaga ikarito irimo biscuit n’amabombo ariko kuko nakundaga umupira nkajya gucururiza ku myitozo ya Academy ya FERWAFA.
Umunsi umwe Academy ya FERWAFA yakinnye na Academy ya APR FC hari mu 2010 uwo munsi Academy ya FERWAFA yaranshimishije cyane bituma buri mukinnyi muha bombo, ndibuka ko nahereye kuri Emery Bayisenge na maze kuyimuha uwitwa Ndatimana Robert ahita ampamagara cyane ati Rujugiro nanjye mpa kuva ubwo izina Rujugiro riba rimfashe rityo kugeza uyu munsi ahubwo nsigaye nibagirwa n’amazina yanjye asanzwe.”
Rujugiro kuva ubwo yabaye inshuti n’iki kiciro cy’abana baje no gukina igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri Mexique ndetse bakaba mu ikipe y’Isonga FC mbere y’uko abenshi muri bo berekeza muri APR FC.
Bamuvanye ku ikarito bamujyana mu ishuri
Imico myiza yo kubaha, kumvira no kwicisha bugufi yakomeje gutuma Rujugiro aba inshuti cyane n’aba bakinnyi ubwo bari bakiri muri Academy ya FERWAFA ndetse anahinduka inshuti n’abayobozi bayo.
Rujuguro avuga ko ubucuti yagiranye n’aba bakinnyi ndetse n’umwe mu bayobozi ba Academy ya FERWAFA wari team manager wayo witwa Emery Kamanzi (ubu akuriye abasifuzi) byatumye bamutangiza mu ishuri.
Ati “ Ba Emery Bayisenge bagiye mu Isonga FC batangiye no kwiga muri APE Rugunga basabye abayobozi babo ko nanjye nka mugenzi wabo twasangiraga dusigaye tubana kuko nabafashaga mu myitozo, ko nanjye bandihira nkiga kuko nta mahirwe nari naragize ngo umuryango wanjye ubashe kundihira.”
Emery Kamanzi yafashe iya mbere arihira uyu mwana utari uwe ntabe na mwene wabo umwaka wa mbere w’ayisumbuye mu kigo cya APE Rugunga. Atangira ishuri yari yaracikirije.
Abakinnyi b’inshuti ze bari mu Isonga FC bakomeje kubana no kwiga hamwe mu Rugunga ndetse ikipe ya Isonga FC yemera gukomeza kumurihira ishuri kuva mu mwaka wa kabiri ngo akomeze yige.
Gufana APR FC imuhora ku mutima n’Isonga FC imurihira amashuri arabifatikanya kandi abayobozi b’impande zombi bakabimushyigikiramo.
Rujugiro ubu yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, ari kwitegura gukora ikizamini cya Leta gisoza ikiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye. Mu ishuri avuga ko akoresha umuhate ndetse ubu no gufana yabaye abihagaritse ngo yige cyane.
Ati “Mu ishuri nkora uko nshoboye kugirango abambona mvuye gufana nizisze irangi batagirango nibyo ntahira.”
Rujugiro ubonaho kutagira ubucabiranya tumubajije uko yitwara mu ishuri ati “Mu gihembwe cya mbere nagize 49% mu cya kabiri ngira 47% ariko ubu ndi kwiga cyane no gufana nabaye mbihagaritse ngo nzitware neza mu kizami cya Leta.”
Uyu mwana w’umuhungu avuga ko icyo gufana no gukunda umupira byamugejejeho ari ukuba ubu yaragize amahirwe yo gukomeza amashuri yari yaracikirije kubera ubushobozi bucye bw’umuryango we.
Kwisiga irangi ry’umukara n’umweru cyangwa ry’Amavubi agafata Vuvuzera nta pfunwe ngo bimutera kuko aribyo akesha aho ageze ubu n’aho azagera mu gihe kizaza.
Ntakoresha ibiyobyabwenge
Abafana bagenzi be, bamwe bakunze kunengwa gukoresha ibiyobyabwenge baje ku kibuga ndetse hato na hato bagateza umutekano mucye. Rujugiro we avuga ko atabikoresha.
Ati “Mwari mwambona se njyewe nteza akavuyo? ni uko nta biyobyabwenge nshobora gukoresha. Gusa uko abantu bamwe badufata siko twese tuba tumeze, yenda bamwe barabikoresha ariko njyewe simbikoresha, kuko akenshi mba ndi bubyuke njya ku ishuri.”
Arifuza kubaza Minisitiri
Uyu muhungu iyo umubajije uko abona imbere he, akubwira ko mbere na mbere ashimira Imana aho ageze ubu, aha niho hamutera inzozi nziza zo ku rwego rukomeye.
Ati “Ubu ndi gushyira imbaraga mu myigire yanjye kungira ngo nimba umugabo nzagire icyo nimarira. Buri gihe mpora ndota ko nzaba umuyobozi ukomeye mu gihugu cyanjye nka depite cyangwa Minisitiri.”
Kimwe mu biherutse kumushimisha ni ukuba kuri stade umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC Gen James Kabarebe aherutse kumuhamagara akamubwira ati “ariko sha uziko burya uko ibogari (agasore keza)” Aha ngo ni uko yari amubonye atisize irangi ry’umukara n’umweru.
Ati “Nishimiye kumva nganiriyeho na Minisitiri w’ingabo.”
Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
0 Comment
Nonese ko nduzi ubwambere yagize 49 ubundi ngo 47kwijana, yaba yarimutse afite angahe !kugira ubushake bwo kwiga ni ingenzi ariko yagakwiririye no gushyira vuvuzela hasi akiga nyine !
Ngo amahirwe yabonye yo kwiga ayakoresha neza agira amanota 49% igihembwe cya mbere, icya kabiri 47%? Mubonye ibyo mwogeza nimwe muzajya mutuma abantu bibwira ko hari ibyo bari byo kandi ntaho baragera??? Yayayayayaa! Uzi ko kwiga musigaye mwarabihinduye ubusa koko? Mu myaka yashize wagiraga na 60% mu mashuri amwe ugahangayika ngo bazakwirukana none we ngo ari mu nzira zo kuba Ministre??? Uko ni ugusuzugura abayobozi bacu kabisa! Niba ibyo ashoboye ari ukuvuza Vuvuzela dore ko na hano yayivugije atitangiriye itama nibabimufashemo agiwize umwuka naho ibindi byo ni inzozi zigoye kuzazigeraho bien que bishoboka da! Ubonye n`iyo avuga ko nakomeza azaba umuyobozi mu bafana b`ikipe y`igihugu?Ndumiwe tu!
Ariko ninde mu bayobozi bacu mwumvise ko yigeze atsindira kuri 47%. Nimusigeho gutesha abayobozi agaciro. Niba abaishaka nashyire vuvzela hasi yige atikinishije. Mwe murumva mukeneye kuyoborwa n’umuntu ugira amanota nk’ayo!
too many. look around you
Hey. Mwese ntimukarebe iherezo ry’umuntu. banza ufate itangiriro. tekereza uko yatangiye kugirango asubire mu ishuri. umwuga yahanze niwo wamuhaye ayo mahirwe. yego nanage sinshimishijwe ko atsinda kuri rugero, ariko ushobora gusanga afite performance nziza mu bandi banyeshuri. ese afite umwanya wa kangahe? ariko wibuke ko afite busines. ni umufana uhembwa, ni umufana wishyurirwa ishuri, ni umufana uhabwa ibikoresho by’ishuri. nabihagarika se azabho gute? birashoboka ko ibintu 2 wabifatanya kandi ukabiha umwanya ungana. Rujugiro, umubonye wagirango ni mayibobo, mais look at him! handsome guy. wasuhuje minister bigoranye kumugeraho. mais kubera umuhate we. nakomeze. Brother Rujugiro, komeza, shyiramo umuhate nushaka uryame gake gashoboka ariko hombi uhitware neza. mu ishuri ndetse no mu gufana. Igihugu kirashaka ba rwiyemezamirimo nkamwe.
Abantu bafite uyu Rujugiro mu nshingano bamugire inama yo gufasha hasi vuvuzera, afite amanota ya fake cyane kuburyo inzozi ze zizamugora kuzigeraho ariko wenda byashoboka, ashyire imbaraga mu myigire ye agabanye amagambo n’indoto, bashobora kuba bamufasha kuko abafana ariko banamugire inama yo gushyira umwete mu myigire ye! Murakoze Imana ibahe umugisha.
Rujugiro oyeeeeeee,,,the future is bright for him…..excell in whatever you do,do it with passion…..Abo nobo bitwa abastars!!! REBA KANYOBYA …M.RUJANGA etc!1earn alibving out of creativity and problem solving….uwo mwana afite qte kubana and far sighted!!
Amanota mu ishuri aracyari hasi pe!
Gabanya kwisiga kuko bigutwara umwanya munini wagakoresheje uri kwiga.
Uzaba minisitiri ute udafite nibura master’s degree?
aho kumugira inama muramuca intege.mubuzima niko bigenda kdi mumenyeko nabarimu biki gihe nabo ari feki gusa petit ujye uharanira kwigira kuko ejo cg ejo bundi minerval yahagarara
Comments are closed.