Digiqole ad

Ruhango:Rwiyemezamirimo arashinjwa imikorere mibi

Bamwe mu bacuruzi bakorera mu ibagiro riherereye mu murenge wa Ruhango, akarere ka Ruhango  batangarije UM– USEKE ko  Rwiyemezamirimo Murengerantwari Jean Bosco,  yabambuye amafaranga, ndetse  akingirana impu bacuruza ku buryo  kuri ubu bakorera mu gihombo.

Nkanya Silas Uhagarariye abacuruzi b'Inyama yasabye ko  bagomba gusubizwa uburenganzira bwabo
Nkanya Silas Uhagarariye abacuruzi b’Inyama yasabye ko bagomba gusubizwa uburenganzira bwabo

Aba bakozi  bashinja Munyantwari Jean Bosco kwiha uburenganzira butari mu masezerano yagiranye n’akarere ka Ruhango kuko ngo  mu byo  yemerewe mu masezerano harimo gusoresha buri nka yose ibihumbi  bitandatu(6000Rwf).

Abaturage bararega uyu mushoramari ko bamuhaye impu zifite agaciro k’amafaranga miliyoni ebyiri zirenga z’amanyarwanda ariko ntabishyure ahubwo agahitamo kuzifungirana.

UM– USEKE wamubajije niba ibyo abaturage bamurega ari ukuri undi arebyemera ariko ntiyatanga impamvu zabimuteye.

Abakozi bakorera mu ibagiro rya Ruhango kandi barashinja Murengerantwari  gutiza umurindi abakozi be bakabiba inyama kuko ngo hari igihe afunga ibagiro kandi ababazi(abagaba inyama) barimo bityo bakiba inyama z’abandi.

Ngo iyo abacuruzi bagejeje ikibazo kuri uyu rwiyemezamirimo abarenza amaso akabihorera, ntagire icyo abikoraho.

Nkanya Silas, ahagarariye  aba bacuruzi b’inyama, avuga ko usibye kuba uyu rwiyemezamirimo yarabambuye abasuzugura cyane kuko ngo no kwinjira mu ibagiro babanza kubisabira uburenganzira.

Ibi ngo biterwa n’uko abakozi ba rwiyemezamirimo babanza kumuhamagara kugira ngo abahe uruhushya rwo kubakingurira.

Ibi ngo   birababangamira cyane  kurusha  uko yatinda kubishyura  umwenda ababereyemo.

Nkanya ati: “Uyu mugabo yabanje  kuduhera uruhu ku giciro gito,  twamusabye ko yaduha impu zacu tukajya kugurisha ahandi, ahitamo kuzikingirana akajya  azipakira nijoro tutabizi.  Muzabaze na Polisi”

Ibi kandi byemezwa  na bamwe mu bayobozi b’umurenge, wa Ruhango bavuga ko  bagerageje kumvisha uyu Murengerantwari aya makosa, ariko  akabihorera  akababwira ko  abayobozi b’akarere ari bo azajya avugana nabo gusa.

Murengerantwari Jean Bosco  ushinjwa  imikorere mibi, yemera ko  aya makosa yabayeho  ariko ko  yari yarabahaye iminsi azabishyuriraho.

Avuga ko iyi minsi yarenze bitewe   n’uko aho yari yizeye kuzakura amafaranga  bitashoboyhee kumwishyura ariko akaba yemera ko bitarenze taliki ya 13 Werurwe 2015 azabaha amafaranga yose abarimo.

Uyu mugabo kandi yavuze ko yiteguye kubasaba imbabazi bagasubirana uburenganzira  bwo kugurisha impu, kandi  ko  abakozi  be batazongera  kubabuza kwinjira mu ibagiro.

Ikindi kandi uyu  Murengerantwari avuga  ngo ni uko  abakozi bibye inyama bahanwe hakurikijwe amakosa bakoze.

Mbabazi Francois Xavier Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, avuga ko  amakuru y’imikoranire  y’uyu Rwiyemezamirimo, n’aba bacuruzi atari ayize neza, ariko ko  agiye gutumiza inama izabahuza  n’abakozi b’ibagiro harimo na Murengerantwari kugira ngo barebe aho amakosa ari  maze akosorwe.

Mayor Mbabazi yasabye Rwiyemezamirimo guhita yishyura umwenda abereyemo aba bacuruzi,  ndetse akabaha n’uburengenzira bwo kugurisha impu nk’uko byari  bimeze mbere.

Ni  ku nshuro ya kabiri  Murengerantwari ashinjwa imikorere mibi, kuko  no mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama, aba bakozi bamureze  kubambura amafaranga  yabo.

Imwe mu nzu y'ibagiro Murengerantwari akingiranyemo impu z'inka aba bacuruzi  bifuza  gusubizwa.
Imwe mu nzu y’ibagiro Murengerantwari akingiranyemo impu z’inka aba bacuruzi bifuza gusubizwa.

MUHIZI ELISEE

UM– USEKE.RW-Ruhango

1 Comment

  • Abantu bigira ibimana kuri iyi ngoma sinzi niba ari impumyi cyagwa batmva ibibera ku bandi bashatse kuwigira gutyo?

    Komeza wirate sha, iminsi yawe irabaze, kuko abashaka iryo soko si bake kandi aho wanyuze ngo uribona nabandi barahazi..
    Agapfa kaburiwe ni…..

Comments are closed.

en_USEnglish